Isambu ya Minisitiri Musoni Protais yasarangnijwe abantu 40

Sesonga John


Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakomeje kuyobora igikorwa cyo gusaranganya amasambu mu Ntara y’Iburasirazuba. Ku munsi wa gatatu w’icyo gikorwa, Perezida yageze mu Karere ka Gatsibo aho yasaranganyije isambu ya Minisitiri Musoni Protais yari ifite hegitari 351, yari ayifatanije na murumuna we Maj. Shyaka n’umuryango wabo. Iyo sambu yasaranganijwe abantu 40 batagira aho bororera n’aho bahinga. Minisitiri Musoni yahawe hegitari 25, Major Shyaka yahawe 25, abandi bantu babikwiye bo mu muryango wabo bahawe hegitari 10 kuri buri muntu.

Ku baturage b’aborozi, bahawe hegitari 10 kuri buri muntu, abakora umurimo wo guhinga bahawe hegitari 2 kuri buri muntu. Abaturage 20 nibo bahawe ubutaka bwo guhingaho ku isambu ya Musoni. Kuri uwo munsi, Perezida wa Repubulika yasaranganije isambu ya Hon. Brig. Gen Sam Kanyemera Kaka yari ifite hegitari zigera ku 135. Yasigiwe hegitari 25 gusa izindi zasaranganijwe abandi bantu batagira aho bakorera imirimo yabo y’ubuhinzi n’ubworozi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abaturage ko Abanyarwanda bose banganya uburenganzira ubwo ari bwo bwose kandi abayobozi bagomba kuba intangarugero mu kubahiriza politike ya Leta no kuyishyira mu bikorwa. Icyagaragaye ni uko isambu ya Minisitiri Musoni n’ubwo ari nini, yari yarayitunganije neza cyane kurusha abandi bose. Abasaranganijwe kwa Minisitiri Musoni bagize amahirwe. Mu isambu ya Gen. Maj. Fred Ibingira naho hakozwe neza cyane no kwa Gen. Kayumba Nyamwasa.

Igikorwa cyo gusaranganya amasambu cyatangiriye mu Karere ka Nyagatare, Akarere ka Gatsibo na Kayonza hasaranganijwe isambu ya Gen.Brig. Frank na Gen. Kayonga Charles. Mu Murenge wa Murundi Akagari ka Ndego mu Karere ka Kayonza. Gen. Rusagara n’Umuryango we bari bafite hegitari 387. Gen. Charles Kayonga n’umuryango we bari bafite hegitari 334 none zose zasaranganijwe abaturage. Rusagara na Kayonga bose basigiwe hegitari 25 buri wese. Abandi baturage bahawe hegitari 10 buri wese.

Abahabwa amahirwe yo gusaranganywa amasambu ni Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, abimuwe n’imbago z’ikigo cya gisirikare muri Gabiro, n’abimuwe na Pariki y’Akagera. Abandi bahabwa ni abaturage batagira aho bahinga n’aho bororera amatungo yabo. Abo bose bagomba gusaranganywa bakagira uburenganzira ku butaka. Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abayobozi ba Komisiyo ishinzwe isaranganya ko babikorana ubushishozi ahazagaragara amakosa akosorwe, abazafatwa babeshye bazahanwe kandi bazamburwe aho bahawe. Perezida yababwiye ko isambu igomba kubonwa n’uyikwiye ntabwo hagomba kubamo amarangamutima mu gutanga amasambu ku batayagira.

Uretse ko byagaragaye ko hari abaturage benshi bava mu zindi Ntara bakaba bashaka guhabwa amasambu kandi bafite aho baturutse basizeyo andi masambu. Ikindi cyagaragaye n’uko hari abaturage bafite amasambu mato yo guhingamo mato none nabo bashaka amasambu manini yo kororeramo. Abo bose birengagiza ihame ry’uko nta muntu ugomba kugira amasambu abiri kubera ko abaturage ni benshi kandi ubutaka bw’u Rwanda bukaba ari buto.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Abanyarwanda bose kugira umutima mwiza wo gushyira mu gaciro, buri wese yumve ko afite uburenganzira kimwe n’ubw’undi. Yashimye abayobozi biyemuje gusaranganya amasambu n’abandi Banyarwanda. Yasabye Abanyarwanda bose gukoresha neza amasambu, kuyabyaza umusaruro borora kandi bahinga kijyambere.

Leta izakomeza guhugura no kwigisha Abanyarwanda kugira ubumenyi buzabatunga batagombye gutungwa n’ubuhinzi n’ubworozi. Ikindi Perezida yasabye abaturage ni ukugira umuco mwiza w’ubufatanye no kwiteza imbere. Igikorwa cy’isaranganya ry’amasambu kizakomeza mu Karere ka Kirehe. Perezida wa Repubulika yatangije igikorwa cy’isaranganya mu Turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba, ariko Komisiyo ibishinzwe niyo izakomeza kugabanya no kwereka ba nyiri ayo amasambu bahawe. Abahabwa amasambu bose bahabwa inyandiko mpamo z’ubutaka ziha agaciro ubutaka ku buryo babutangaho ingwate muri banki babasha kwiteza imbere.

 

ALLO!NDI MU KARERE KA NGOMA,TUBAFASHE IKI?

Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA Bwana NIYOTWAGIRA François (iburyo) ni we watangije
ku mugaragaro gahunda yo guha terefoni abaturage!(Foto UWIMANA Emmanuel CRI NGOMA).

 

Abaturage b’Akarere ka NGOMA, Intara y’Iburasirazuba barishimira ko terefoni bahawe mu rwego rwa gahunda ya Leta yo gukwirakwiza ikoranabuhanga mu giturage, zigiye kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi ndetse no gutumanaho n’abandi banyarwanda bari hirya no hino mu gihugu.

Ibi abaturage babitangarije IMVAHO NSHYA kuwa gatatu tariki ya 23/01/2008 ubwo Akarere ka NGOMA katangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutanga izi terefoni. Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA Bwana NIYOTWAGIRA François wari kumwe na Bwana RUBILIKA Jackson Ushinzwe Intara y’Iburasirazuba muri MTN, MTN ikaba ari nayo ifasha mu kwamamaza iyi terefoni.

Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere , NIYOTWAGIRA François atangiza iki gikorwa yongeye kwibutsa abaturage ko iyi ari gahunda yateguwe na Leta y’u RWANDA ibicishije muri service za yo zinyuranye zijyanye n’itumanaho ndetse na Banki y’u RWANDA Itsura Amajyambere BRD. Ngo ni gahunda igamije kubavana mu bwigunge, kubafasha guhahirana no gutunganya akazi ka bo ku buryo bunyuranye. Yasobanuye ko Akarere ka NGOMA kagomba gutanga terefoni 9930, akaba yarasabye abaturage kuzitaho, birinda kuzikinisha buri kanya, byatuma zangirika.Yanabasabye kandi kuzikoresha uko bikwiriye ntibazazibike mu tubati ngo zibe iz’imirimbo gusa.

Nyuma yo gushyikirizwa terefoni n’Umuyobozi w’Akarere, IMVAHO NSHYA yegereye umwe mu baturage bayihawe ayitangariza ko igiye kumufasha kujya avugana n’abakiriya be dore ko ngo ari umwubatsi bityo ahari akazi bazajya bamutumaho nta ngorane zo kumubura. Ngo ni igikorwa cy’ingenzi rero.

IMVAHO NSHYA yegereye kandi Bwana NIYOTWAGIRA François Umuyobozi w’Akarere ka NGOMA imubaza icyo kuba abaturage babonye izi terefoni bo bibamariye nk’Ubuyobozi asubiza ko bizabafasha kurushaho kumenya amakuru abera mu giturage kuko abaturage bazajya bayabamenyesha.Ikindi ngo kuba aba baturage bagura izi terefone ari benshi ni ikimenyetso cy’uko badakennye na byo akaba ari ibyo kwishimira nk’ubuyobozi.

Tubamenyeshe ko iyi terefoni iri mu bwoko bwa Motorola C 119, umuturage uyiguze ayiherwa ibihumbi 13.000 F mu gihe uzayishyura mu gihe kirekire ayiherwa ku bihumbi 14.000 F. Nkuko twabitangarijwe n’Umukozi wa MTN ngo ubusanzwe igiciro cyayo ni ibihumbi 20.500F.

 

UWIMANA EMMANUEL

ORINFOR-NGOMA.

 

KIREHE:IMIHIGO IMAZE KUBA UMUCO!

Umuyobozi w’Akarere ka KIREHE Bwana NKUZUMWAMI Patrick (uwa 2 uturutse iburyo)
arasinyana imihigo n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge! (Foto UWIMANA Emmanuel, NGOMA).

 

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 12 igize Akarere ka KIREHE, Intara y’Iburasirazuba n’Abayobozi 8 b’amashami y’ubuyobozi muri aka Karere ni bo kuwa kabiri tariki ya 22/01/2008 basinyanye imihigo na bamwe mu Bayobozi b’akarere. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge basinyanye n’Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUNZUMWAMI Patrick mu gihe Abayobozi b’amashami basinyanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana RWEMA Jean Pierre.

Mu gihe kitarenze iminota 4 buri muyobozi yagaragazaga mu nshamake ibikorwa bigomba kwibandwaho muri buri gice akuriye.

Icyagaragaye kuri bose nk’ingingo nyamukuru, ni uguteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hitabwa kuri gahunda y’impinduramatwara mu by’ubukungu, aha Akarere kakaba kagomba kwita ku bihingwa bya kawa, umuceri, inanasi, urutoki n’ibigori.

Ikindi ni uko uyu mwaka wa 2008 ugomba kuzarangira buri Kagari gafite aho gakorera ni ukuvuga inyubako yako dore ko ngo kagomba gutezwa imbere gashakirwa ikoranabuhanga. Ngo ntikarihabwa rero kadafite aho gakorera.

Umuturage wa KIREHE uyu mwaka uzarangira afite icyo yizigamye kigaragara muri COOPEC ari yo Banki yabo izabafasha kubitsa no kugurizanya. Aha hakazanashyirwa ingufu mu gushishikariza abaturage kwibumbatira mu makoperative.

Ibindi ni ukwishyuriza abangirijwe imitungo muri Jenoside yo muri 94, kubakira abatishoboye barimo abacitse ku icumu rya Jenoside n’abahejejwe inyuma n’amateka, kurangiriza igihe imanza z’abaturage, kwigisha abana bose bageze mu gihe cyo kwiga n’ibindi.

Ngo ariko kubera ko ibi byose bitagerwaho hatari umutekano , amarondo azarushaho gukazwa abaturage ubwabo bagire uruhare mu kuwubumbatira.

Mu ijambo rye soza iyi gahunda, Umuyobozi w’Akarere ka KIREHE Bwana NKUNZUMWAMI Patrick yashimangiye by’umwihariko ko aba bayobozi bazita ku guca akarengane , kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kuringaniza urubyaro, guca nyakatsi, guhugura abakozi bagakora ibyo basobanukiwe, n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka KIREHE yasobanuye ko kugira iyi mihigo iy’umuntu ku giti cye aribyo bizatuma igerwaho vuba kandi neza asoza asaba abo bakorana gukenyera bagakora, bityo ngo ntihazagire uwakongera kuba yabona aho ahera agira aka Karere aka nyuma.

Tubamenyeshe ko amasezerano nk’aya yo gutunganya imihigo yabanjirijwe no kuyasinyana na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ku bayobozi b’Uturere, bityo bikaba bigomba no kugera ku nzego zose zinyuranye zikorera mu karere.

 

UWIMANA EMMANUEL

ORINFOR-KIREHE.

 

ISLAM na Police mu bufatanye bwo kurwanya ihohoterwa  

Kayira Etienne

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira icyorezo cy’ihohoterwa ry’umwana n’umugore mu Rwanda, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda na Polisi y’igihugu biyemeje gufatanya kugira ngo ibyo bikorwa by’urukozasoni bicike mu muryango nyarwanda.

Icyo cyemezo cyagezweho nyuma y’ikiganiro kirambuye, Spt Maurice Mihigo ukuriye ishami ry’ubushinjacyaha muri Polisi yatanze kigaragaza uburyo ikibazo cy’ihohoterwa gihagaze mu Rwanda. Icyo kiganiro cyatanzwe mu ruhame rw’abagandukiramana bo mu idini ry’Abayisilamu bari bavuye mu Ntara zose z’u Rwanda.

Kugira ngo ubwo bufatanye bw’Abayisilamu na Polisi mu kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, Mufuti w’u Rwanda Sheikh Saleh Habimana yari yatumije muri ibyo biganiro abagize inama y’ubuyobozi, aba “Imam”, abayobozi b’ifasi zose, abagize amashyirahamwe y’abayisilamukazi, abagize inama y’abasaza n’urubyiruko rwo muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Spt. Mihigo yabwiye abari aho ko ihohoterwa ari igikorwa icyo aricyo cyose gikorerwa umuntu atabishaka kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Uwatanze ikiganiro yamenyesheje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariryo rikunze kwigaragaza cyane ariko ngo hari n’irikorerwa umubiri n’umutima. Mihigo Maurice yavuze ko bisanzwe bizwi ko abagabo aribo bahohotera abagore, ariko ngo bimaze kugaragara ko n’abagore bica abagabo babo.

Yahamagariye Abanyarwanda b’inzego zose guhagurukira rimwe kurwanya ihohoterwa ryibasiye umuryango nyarwanda. Nyuma yo gusesengurira hamwe iby’ihohoterwa, abari mu nama basanze riterwa ahanini n’ibiyobyabwenge bicuruzwa rwihishwa mu gihugu, ubukene ndetse no kutemerana hagati y’abashakanye. Sup. Mihigo yashimiye abayisilamu mu Rwanda ku ntambwe ishimishije bamaze gutera mu kurwanya ko abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 barongorwa. Ubu ngo barabirwanyije kuburyo bushimishije.

Mufuti Sheikh Saleh Habimana yatangarije abanyamakuru ko ubufatanye na polisi bugeze igihe kandi icyo bagamije ngo ni ukwereka abantu bose ko abayisilamu badahohotera abagore nkuko bivugwa n’abantu bamwe. Tubibutse ko Spt. Maurice Mihigo yageze n’aho yemererwa gutanga ubwo butumwa mu musigiti igihe abayisilamu benshi bari baje muri gahunda yo gusari.

Mu gihe abanyamakuru bibazaga niba atari ikosa ko umuntu utari umuyisilamu avugira mu musigiti, Sheikh Habimana yavuze ko ababivugaga babiterwa no gushaka gusuzuguza Islam. Ku kibazo kijyanye n’uburyo ihohoterwa ryiyongera urebye imibare ya buri mwaka, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Inspector Willy Marcel Higiro yavuze ko igituma abantu batekereza ko byiyongera ngo ni uko mbere hose abaturage batavugaga ibyabaye ariko muri ino myaka kubera ubukangurambaga bukora akazi neza imiryango iragaragaza ibyakorewe abana babo ndetse n’abakuru mu rwego rwo gushaka kurenganurwa.

Tubibutse kandi ko Polisi y’igihugu ifatanya n’inzego zose mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore ndetse harimo n’andi madini yose yo mu Rwanda. Icyo kiganiro cy’abayisilamu na Polisi kigamije kurwanya ihohoterwa cyabereye i Nyamirambo mu kigo ndangamuco wa kiyislamu cya Kigali (kwa Kadafi), ku wa 25 Mutarama 2008.


Copyright © ORINFOR 2008 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya