Imbogamizi z'ubukerarugengo mu Rwanda
Kayira Etienne
Imbogamizi z'ubukerarugendo mu Rwanda ahanini zishingiye ku kutamenya ibakorwa mu gihugu ngo bibashe gukurura ba mukerarugendo, abantu bakibwira ko ari uko mu gihugu habamo ibikoko bidasanzwe bikagarukira aho. Yego iyo igihugu gifite inyamaswa zitaboneka ahandi henshi ni akarusho ariko hari ibigomba gukorwa kugira ngo abaje gusura barusheho kwishimira kugaruka kandi bakajyana inkuru nziza ku bandi batari bahagera.
Icya mbere cy'ingenzi ni uko igihugu kiba gifite umutekano uhagije ku buryo ba mukerarugendo bagera aho bifuza hose mu bwisanzure n'amahoro yose. Kubera ko ba mukerarugendo bafite icyo binjiza mu bukungu bw'igihugu, Abanyarwanda twese dufite inshingano zo kubumbatira umutekano w'u Rwanda kandi tukirinda twese dufatanyije icyawuhungabanya. Uretse umutekano, abashyitsi bazanywe no gusura ibyiza by'igihugu bagomba kwakirwa neza hagaragazwa umuco mwiza w'abaturage batandukaniyeho n'abandi, aho twavuga ko kwerekana imbyino z'u Rwanda, ubukorikori n'ubuhanzi. Abanyarwanda kubera kudasobanukirwa n'ibikenewe na ba mukerarugendo usanga bamwe batamenyekanisha ibyo bakora byiza kandi byagombye kubinjiriza amafaranga.
Kwegera abo bashyitsi baje mu Rwanda tukabaganiriza tugamije kwerekana ibyo duhanga batari babona ni kimwe mu bituma bamenya byinshi kandi bakabihaha, bityo tukabonamo inyungu n'igihugu kikarushaho kumenyekana mu mahanga mu bikorwa bitandukanye. Ikindi ni ugutunganya aho na ba mukerarugendo bashyikira, hagatakwa ibyo byiza.
Ama restaurants akaba afite isuku n'ibyo bafungura bigatekwa nza, ibyo na byo bituma ba mukerarugendo bakunda igihugu kandi bakahagaruka. Ahantu nko mu biyaga no mu birunga hakunze gusurwa, Abanyarwanda bagombye kuhatunganya abaharuhukira bakabona icyo banywa yaba amazi, umutobe w'imbuto z'u Rwanda n'ibindi byiza byose bakabihabonera. Hagombye na none kubaho nka za "Boutiques" zigurishirizwamo iby'ubukorikori n'ibindi bintu bikenerwa mu rugendo. Amahoteli meza arakenewe kandi byibura intara zose z'u Rwanda zagombye kuyagira mu gihe abashyitsi bahageze bakaba baharara, batarinze kugaruka muri Kigali kubera kubura aho babogeka umusaya, nk'uko bikunze kugaragara mu ntara zimwe nka Gitarama, Kibungo na Gikongoro zidafite amahoteli meza mu mujyi. Izo nazo ni imbogamizi z'ubukerarugendo.Iyo ubajije usanga mu myaka ibiri ishize ubukerarugendo mu Rwanda bugenda butera intambwe ishimishije. Umuyobozi wa ORTPN Madamu Chantal Rugamba mu kiganiro baherutse gukorera muri Hoteli Intercontinental " yavuze ko uyu mwaka binjije amafaranga agera ku bihumbi 80 by'amadolari kandi ko muri gahunda yabo ari ukugeza ku bihumbi 100.
Madamu Rugamba yabwiye abari aho ko ubukerarugendo atari inshingano za ORTPN gusa ahubwo ngo Umunyarwanda wese agomba kugaragaza uruhare rwe. Yahamagariye za Minisiteri zose ndetse n'ibindi bigo guhagurukira rimwe bagateza ubukerarugendo imbere kuko ari ishema ry'igihugu cyose. Ngo buri mukerarugendo ugeze mu Rwanda, Abanyarwanda bagomba kugira icyo bamukuraho. Hariho ikindi abantu batamenya kandi kijyanye n'ubuhinzi bwa kijyambere cyangwa ubworozi ko nabyo bishobora gukurura ba mukerarugendo bagamije kureba ibyiza birimo bishobora kugirira ibihugu byabo akamaro.
Ati : " muri urwo rwego, Abanyarwanda basabwa gukora neza buri wese ibyo ashinzwe hagamijwe guha isura nziza u Rwanda no kuruteza imbere mu bukungu. Ubuhinzi bwa kawa n'ibirete bikoranywe isuku n'umwete nabyo byazanira igihugu inyungu bigatuma na ba mukerarugendo bamenyekanisha ibyo bihingwa mu masoko mpuzamahanga ". Imbogamizi y'ubukerarugendo rero ni uko Abanyarwanda benshi bumva ko bitabareba bityo ntibakore ibikorwa byatuma abanyamahanga bagenderera u Rwanda kandi rufite ibintu byinshi byiza bitari mu bihugu byabo.
Inyamaswa zikeneye uburenganzira bwazo
Karake Ferdinand
CRI RuhengeriInyamaswa zigomba kugira uburenganzira bwazo. Uwo ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama iherutse guhuza abayobozi b'amapariki y'ishyamba ry'ibirunga bari baturutse mu bihugu bya Kongo, Uganda n'u Rwanda.
Iby'ingenzi byigiwe muri iyo nama yabereye Kisoro mu gihugu cya Uganda hari ukurebera hamwe iby'inyamaswa zambuwe abazicuruza bitemewe n'amategeko, n'ikibazo cy'inyamaswa zandagaye mu giturage no mu mijyi nk'uko twabitangarijwe na Bwana Rurangirwa Justin, Umuyobozi wa Pariki Nasiyonali y'Ibirunga wari uyoboye intumwa z'u Rwanda zari muri iyo nama.
Abo bari mu nama bose bari biganjemo abashinzwe umutekano, abashinzwe abinjira n'abasohoka, abayobozi b'ibanze n'abanyamakuru biyemeje kuzakangurira abantu mu nzego zose ko gutunga inyamaswa zo mu ishyamba -(animaux sauvages)- bitemewe n'amategeko, keretse ubifitiye uruhusa ( certificat) yahawe n'ababishinzwe. Biyemeje kandi kuzakangurira abantu kudakora ibintu bibangamira inyamaswa birimo kuzivana aho zakagombye kuba hajyanye n'imiterere yazo ( milieux naturels), kuzizirika, kuzishyira mu nzu (cage), kuzivuna amababa ngo zitaguruka nk'imisambi n'ibindi bibangamira uburenganzira bwazo.
Bazakangurira kandi abantu ko izo nyamaswa zishobora gutera abantu indwara z'ibyorezo nka EBOLA cyangwa se abantu nabo bakazitera indwara. Babonye urugero rwo muri Tanzaniya aho za Babouins zarwaye indwara ya sifirisi zikaba zenda gushira. Ngo bazagira inama kandi abatunze zimwe mu nyamaswa gushaka uruhusa (certificat) ku babishinzwe ku buryo izo nyamaswa zakurikiranwa na ba " vétérinaires ", bitabaye ibyo ni ngombwa ko izo nyamaswa zirekerwa mu mashyamba yazo (forêt naturelle).
Barangije inama biyemeje kujya bahura kenshi kugira ngo ubuzima bw'inyamaswa bukomeze kubungabungwa.
Copyright © ORINFOR 2003 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya