Impunzi z’Abanyarwanda ziri Kongo zishaka ibyangombwa

Rurangwa Théoneste

Ibyo ni ibyo imwe mu mpunzi z’Abanyarwanda ziba muri Kongo Brazzaville yifuzaga, akaba yarabiganiriyeho n’umunyamakuru wo ku Ijwi ry’Amerika. Hari mu kiganiro cy’umuryango. Iyo mpunzi yasobanuraga ko bifuza ibyangombwa by’Umunyarwanda nk’indangamuntu, uruhushya rw’abajya mu mahanga ( passport) byabafasha gutembera iwabo mu Rwanda bakirebera uko hameze bakabona gufata icyemezo cyo gutaha ku bushake mu rwababyaye.

U Rwanda rukomeje guhamagarira Abanyarwanda bose gutaha

Mukankusi wari uyoboye icyo kiganiro yamubajije ku byo gusurwa muri Kongo n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri MINALOC, Madamu Nyatanyi Christine n’iby’umunsi w’impunzi uba buri mwaka ku ya 20 Kemana. Iyo mpunzi yasubije ko Nyatanyi yaje kubakangurira gutaha ku bushake guhera mu 2006 aho basanga ibyo kuba impunzi byarangira muri uwo mwaka bagataha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Nyamara iyo mpunzi yo wumvaga yinuba ko byaba ari ukubacyura ku ngufu kandi atari byo. Impamvu yatangaga ngo n’iy’uko nta makuru y’u Rwanda bafite kuva bahavuye mu 1994 bagahungira i Goma ngo aho baje kuva mu 1996 bakagenda amezi 8 yose bajya muri Kongo Brazzaville. Ubwo ariko n’ubwo yavugaga gutyo yaje kwivuguruza asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije ku by’ababahagarariye bagiye mu Rwanda bakagaruka kubabwira uko babonye mu Rwanda. Iyo mpunzi yavuze ko umubare w’ababahagarariye wari muto bakamara n’igihe gito ku buryo ngo batabonye amakuru ahagije. Ngo hagiye mu Rwanda impunzi eshatu zihamara iminsi ibiri gusa.

Amakuru bababwiye akaba yarayashimye ko basanze ngo mu Rwanda hameze neza hari umutekano nta na bariyeri ziri mu mihanda, imyubakire yateye imbere n’ibindi byiza byinshi babwiwe na bagenzi babo baje mu Rwanda.

Ku bibi rero bakavuga ko igihe cyabaye gito ntibagere ahantu hose mu gihugu gusa tukaba twababwiza ukuri twe tuhagera hose bitew n’uko turi mu Rwanda ko ari amahoro hose nk’aho abo bagenzi babo babashije kugera. Mu Rwanda buri wese ararya yabibonye akaryama agasinzira bwacya akajya mu mirimo yamutunga n’umuryango. Ntawe upfa kurengana kandi buri muntu aganira na mugenzi we agasura uwo ashatse igihe cyose, kuko nta masaha y’umukwabu aba mu Rwanda ( couvre feu).

Ibyo kuvuga rero ko bavuganye n’abo baziranye barimo n’abavandimwe babo bakabona batisanzuye si byo. Ngo baravuganaga bakabona babishisha nk’aho hari umusirikare ubari inyuma kandi ari ntawe bikaba byarabateye impungenge. Bifuza rero ko hazaza umubare mwinshi mu Rwanda bakirebera nyuma bagafata icyemezo cyo gutaha n’abazashaka bagasubira hanze gukorerayo bitwa Abanyarwanda atari impunzi.

Ku bw’iki gitekerezo cyo ni cyiza ariko bisaba ko ibyangombwa babifatira mu gihugu bavuamo. Igihugu rero nticyafata ibyangombwa nk’amarangamuntu na passport ngo babibagemurire mu nkambi y’impunzi iyo muri Kongo.

Byaba ari ukuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu kandi u Rwanda ntirwarenga ku mategeko mpuzamahanga nk’uko rwiyemeje kuba igihugu kigendera ku matageko. Icyo twababwira nk’Abanyarwanda bene wanyu ni uko mwataha mu Rwanda rwose nta kibazo ibyangombwa byose mushaka muzabihabwa nta mananiza kuko ni uburenganzira bwanyu busesuye. N’iyo Gacaca

 

 

Furere Kagwa yagerageje ubuhotozi ntibyamuhira

Twagira Wilson

Bwana Kagwa Andre wahoze ari Umufurere mu Kigo cy’Abihayimana cya St Gabriel mu mugi wa Kigali, ubu wasezeye muri iyo mirimo y’abihaye Imana, ku ya 18 Kamena 05 yitabye Urukiko rw’Inteko y’Abunzi umunani bo mu murenge wa Kimihurura.

Aha yisobanuye ku byaha aregwa byo kuba yarategetse akanaha amafaranga ibihumbi 30 Uwimbabazi Odeta w’imyaka 19 gukuramo inda y’amezi arindwi, yari yaramuteye. Abunzi bo babibonyemo nk’ubuhotozi busanzwe, uretse ko umukobwa yaje kwanga uwo mugambi mubisha, ahubwo ayo mafaranga akayakoresha mu bindi byo kumufasha kubaho neza mu gihe yari atwite kugeza aho abyariye.

Imvaho Nshya yashoboye gukurikirana imirimo y’urwo rubanza rwabereye ku biro by’umurenge wa Kimihurura. Mu magambo Kagwa André yasobanuye imbere y’iyo nteko y’abunzi nta nakimwe yemera cyijyanye no kuba yaragerageje guha amafaranga ibihumbi mirongo itatu byo gufasha Uwimbabazi kwica uwo mwana wa kabiri wari ukiri munda, ndetse akanahakana ko abo bana bombi umwe witwa Vanesa Cyuzuzo undi mukuru witwa Umutoni Odila, bose atari abe.

Ahubwo ngo ni ab’undi mugabo mugenzi we wajyaga uza kumureba mu kigo aho babaga, ariko akavuguruzwa n’inyandiko yahoraga amwandikira n’imfashanyo yamugezagaho ubwo yari atwite umwana wa mbere nk’uko umukobwa ubwe abyivugira, hamwe n’amafoto bifotoje ari kumwe na Odeta Uwimbabazi ubwo bari mu birirori by’umwana wa mbere ariwe Odila wari wari wahawe isakaramentu rya Batisimu.

Ku bwa Kagwa andré, ntiyishimira, ibisa ngo n’ikintu cyiterabwoba yashyizweho n’ubuyobozi bw’umurenge ubwo bwamuhamagazaga, kugira ngo aze gusobanura iby’ibyo byaha aregwa byo kutishingira abana yabyaye, no kugerageza kwica umuto ukiri munda, kuko ngo yohererejwe ba Local defensi baje kumukura iwe mu rugo ku ngufu, kandi nyamara hari amategeko yagombaga gukurikizwa mu gufatira ibyemezo umuntu uwo ariwe wese ucyekwaho ibyaha wanze kwitaba inzego zamuhamagaje.

Mu gihe cy’amasaha atandatu urwo rubanza rwamaze, nta mwanzuro wari wagafashwe, ujyanye no kuba Furere André yakwemera ibyo byaha, kugira ngo agire ibihano agenerwa. Urukiko rwagiye mu mwiherero, nyuma y’isaha rutumiza Furere Kagwa kugira ngo rwumve niba yaba yisubiyeho, aba aribwo yemera kuzishingira abo bana no kuzajya agenera Nyina w’abo bana indezo ingana n’amafaranga ibihumbi icumi ya buri kwezi.

Perezida w’Inteko y’Abunzi ku murenge wa Kimihurura yavuganye n’Imvaho Nshya, atanga ubutumwa ku rubyiruko cyane cyane rw’abana b’abakobwa kujya bashaka uburyo bakwishyira hamwe, bakihangira uturimo twabafasha kwiteza imbere, cyane ko ngo n’uwakwifuza inkunga yabona aho ahera. Ibyo ngo akaba aribyo byabacisha ukubiri n’ingeso mbi nk’izo z’ubusambanyi, zibangiriza ubuzima n’imibereho y’ejo hazaza.

Twegereye Kagwa André, nyuma y’uwo mwanzuro atubwira ko mu byukuri, yemeye kandi yishimiye umwanzuro yashyizeho umukono wo kuzajya atanga ariya mafaranga ibihumbi icumi nyuma y’ukwezi. Avuga ko ngo nyuma yo kureka imirimo y’abihaye Imana, yagiye muri Kaminuza y’igenga ya Kigali U.L.K aho yarangije mu cyiciro cy’amategeko, mu mwaka wa 2002, ubu akaba akorera mu mugi wa Kabuga mu Ntara ya Kigali Ngali, ah akora mu by’amabuye y’agaciro, ariko yirinze kudusobanurira birambuye ibyerekeranye n’ubuzima bwe.

 

 

Umusaza yishe ingwe muri Kenya

Umunyakenya w’imyaka 73 yishe ingwe yari imuteye ayica ururimi nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru by’aho. Uwo rero ni uwitwa Daniel M’Mburugu akaba ari umuhinzi w’inyanya n’ibishyimbo aho atuye hafi y’umusozi wa Kenya. Ngo yari agiye mu mirima ye maze kabutindi rwara iramubona yihishe mu byatsi birebire niko kumusimbukira.

M’Mburugu yari afite umuhoro mu ntoki ariko yahisemo kuwureka ukagwa kugira ngo acengeze ukuboko mu kanwa k’icyo gikoko. Yahise ayikuraho ururimi bituma ingwe imureka. INgwe yatangiye guhirita cyane ivirirana bituma n’inyoni zireka kuririmba nk’uko byavuzwe n’uwo sogokuru w’intwari wagize ubugabo bwo kwirwanaho atewe n’ingwe.

Uwo mukambwe avuga ko ari ijwi ryamuvugiyemo akeka ko ari irya Nyagasani ryamusabye kureka umuhoro no gucengeza ukuboko mu kanwa k’ingwe yari yasamye maze ngo arayumvira. Umuturanyi wa Daniel niwe wumvise urusaku rw’inyamaswa ahita ahurura maze anogonora iyo ngwe ayicoca n’umuhoro. M’Mburugu yashimiwe n’abaturage bo ku musozi bamwakira nk’intwari ndetse ubuyobozi bw’ibanze bwemera kumurihira amafaranga y’ibitaro. Ingwe yari yamukomerekeje ku kuboko iranamushwaratura.

Home page


Copyright © ORINFOR 2003 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya