Umutoza w’Amavubi Michaël Nees yaravangiwe

Rutayisire Emile


Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cya Cameroun gucakirana n’intare z’inkazi zaho, mu mukino wo guhatanira itike yo kuzajya mu mikino y’Igikombe cy’Afurika, izabera muri Ghana 2008. Amavubi asesekara i Garana mu majyaruguru ya Cameroun, umutoza Michaël Nees yarumiwe, abura n’uko abigenza abonye hari abakinnyi babiri boherejwe ngo bazakinire ikipe y’igihugu kandi batarakoranye imyitozo na bagenzi babo. Abo ni Mbuyu Twite wiswe izina rya Gasana Eric, ubusanzwe ni umukinnyi w’ikipe ya APR Fc, undi ni uwitwa Kanu, bise Tuyisenge Théo, uyu we, umutoza Nees yavuze ko atamuzi namba ndetse n’abakinnyi ubwabo ntibamuzi.

Nk’uko twabikurikiranye tuvugana na bamwe mu bakinnyi b’Amavubi, batubwiye ko ibintu nk’ibyo bica intege abakinnyi ndetse n’umutoza ubundi uba ufite icyemezo cyo guhitamo abakinnyi ashaka kandi yitoreje ku buryo ntawe ushobora guhindura icyemezo cye maze akirengera ibizakurikira.

Abantu bumvise ibyo bintu byabaye birabababaza bemeza ko icyo gikorwa kigayitse kuko gukinisha abantu batitoreje hamwe ntaho biba ku isi. Abo bakinnyi ababohereje bazahamagare abanyamakuru b’imikino babasobanurire impamvu babikoze n’inyungu babibonagamo. Dore abakinnyi b’Amavubi bagiye muri Cameroun : Nkunzingoma Ramadhan, Ndoli Jean Claude, Bakame Eric, Sibo Abdul, Hategekimana Bonaventure (Gangi), Nshutinamagara Ismaël (Kodo), Ntaganda Elias, Ujeneza Robert (Kodo), Uwingabire Olivier, Manfred Kizito, Jeanot Witakenge, Mutarambirwa Jabil, Niyonzima Harouna (Fabregas), Jimmy Mulisa, Muhayimana Théoneste, Kabongo Honoré, Abed Said Makasi, Romami Jean na Gatete Jimmy.

Tubabwire ko Abanyarwanda bakomeje gusaba ko mu ikipe y’igihugu Amavubi yagira abakinnyi benshi b’Abanyarwanda aho gukomeza kurundamo Abanyamahanga.

 

Siporo ya bose kandi ari benshi yongeye gutangizwa

Rutayisire Emile


Siporo ya bose kandi ari benshi yari yaratangijwe umwaka ushize ikaza guhagarara kubera kubura ubuhuzabikorwa, yongeye gutangizwa ku itariki 17 Kamena 2007, umuhango wabereye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Mu ijambo ry’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, Ushinzwe Imiberho Myiza y’Abaturage akaba anafite na sport mu nshingano ze, Madamu Gakuba Jeanne D’Arc, yakanguriye abatuye Umujyi wa Kigali, kwitabira gukora siporo ya bose, kuko ngo asanga ari kimwe mu byafasha mu gushimangira politike y’Ubumwe n’Ubwiyunge, hamwe no kurandura politike mbi y’ingengabitekerezo ya jenoside.

Madamu Gakuba Jeanne d’Arc(photo) yabisabye abakora siporo bo mu mahuriro ya za siporo zitandukanye zo mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali, bari bitabiriye siporo ya bose kandi ari benshi. Iyo siporo ikaba itegurwa ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na komite Olympique. Madamu Gakuba yagarutse ku kamaro ka siporo ya bose kandi ari benshi, avuga ko ari igikorwa gisanzwe giteganyijwe mu mihigo Umujyi wa Kigali wihaye, kuko siporo ihuza abantu bagasabana bakungurana ibitekerezo.

Perezida wa siporo ya bose kandi ari benshi, Bwana Busabiza Parfait, akaba ari n’umwe mu bagize komite nshingwabikorwa ya Komite Olympique, yatangarije abanyamakuru ko bateganya kuzageza iyo siporo ya bose mu Turere twose two mu Ntara z’igihugu. Bwana Busabiza Parfait yaboneyeho no kwibutsa ko mu karere ka Musanze, ku itariki ya 24 Kamena hari kurusi olempike (course olympique).

Twababwira ko iyo siporo ya bose kandi ari benshi, yitabiriwe n’abagore n’abagabo, ndetse n’abasore n’inkumi bari mu makerebu (clubs) atandukanye, bakaba barakinnye imikino itandukanye, irimo marche (gusiganwa ugenda wihuta), gym tonique (kugorora ingingo), Karate, Foot ball n’imikino y’intoki (Volley ball na hand ball). Ayo ma clubs ngo azajya ahura nibura rimwe mu kwezi.

 

Foot Ball : Ubukwe bw’abakinnyi b’Abongereza 4 b’ibirangire

Rutayisire Emile


Abakinnyi bane baconga ruhago bo mu gihugu cy’Ubwongereza baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe taliki 16 Kamena 2007. Abo bakinnyi ni John Terry; Steven Gerrald, Michaël Carrick na Gary Neville.

Igitangaje usibye kuba abo bakinnyi uko ari 4 barakoze ubukwe umunsi umwe akayabo k’amafarannga bwabatwaye ntikagira ingano, nk’ubukwe bwa Terry John, kapiteni w’ikipe ya Chelsea bwatwaye amayero miliyoni imwe n’igice, hafi miliyari imwe na miliyoni magana abiri y’u Rwanda (1.200.000.000 Frws) angana nayo Gary Neville n’umufasha we Emma Hadfield bakoresheje.

Uwitwa ko yakoresheje amafaranga make mu bukwe ni Michaël Carrick n’umugore we Lisa Roughead wakoresheje amayero ibihumbi magana ane angana na miliyoni magana atatu na makumyabiri y’u Rwanda (320.000.000 Frws).

Rutahizamu Rooney Wine n’inshuti ye Collen Mcloughlin bahisemo gukoresha indege bakurikirana ubukwe bwa Neville na Gerrald. Tubabwire ko umuherwe nyiri ikipe ya Chelesea, Bwana Roman Abramovitch w’Umurusiya ndetse n’umutoza utoranya abakinnyi mu Bwongereza, Steve Meclaren n’abandi bakinnyi benshi b’ibirangirire bari batashye ubwo bukwe.

 

Ikipe y’u Rwanda ya Rugby muri Tanzaniya

Sesonga John

Ikipe y’u Rwanda ikina umukino wa Rugby yerekeje muri Tanzania mu marushanwa aba buri mwaka ahuza ibihugu bitanu. Bwana Nyandwi Nzaramba Célestin, Umunyamabanga Mukuru w’iyo kipe, yatangarije Imvaho Nshya ko ikipe yaserukanye abakinnyi cumi na batanu n’abasimbura babo barindwi, kandi ikaba yarajyanye ishyaka ryo kwegukana igikombe. Bwana Nyandwi yavuze ko ikipe yatewe inkunga n’isosiyete nyarwanda « Rwandair Express » yabahaye amatike y’indege ahwanye na miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi y’amafaranga y’u Rwanda (1.700.000 frw). Ibyo biratanga icyizere ko bazegukana intsinzi kuko ubusanzwe bajya gukina bakoresha urugendo rwo ku butaka banyuraga Kigali, Kampala, Naïrobi na Arusha aho iyo mikino ibera.

Umukino uzatangira tariki ya 26 Kamena kugeza kuri 30 Kamena 2007 Arusha muri Tanzaniya.

Umuyobozi Mukuru wa Rwandair, Bwana Manzi Kayihura yavuze ko aribwo bwa mbere bafasha iyo kipe, ubusanzwe Rwandair ifasha imikino ya Volley ball na Golf, none yongeyeho na Rugby. Iyo sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo eshatu mu cyumweru, Kigali – Kilimanjaro ndetse niho hari icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Ibihugu by’iburasirazuba.

Ikipe y’u Rwanda ya Rugby yitwa Silverback, ikaba iyo ari inshuro ya kane yitabira ayo marushanwa. Umwaka ushize w’2006, yabaye iya gatatu. Tanzaniya niyo yegukanye igikombe. Muri uyu mwaka, u Rwanda rwiyemeje kugitahana. Iyo mikino ihuza u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Kenya n’Ibirwa bya Maurice biri mu nyanja y’Ubuhinde. Imikino y’uyu mwaka yari kubera mu Rwanda ariko Minisiteri yabuze ubushobozi bwo kuyitegura

 

Thierry Henry muri Barcelone

Rurangwa Théoneste

Amakuru dukesha Europort ni avuga ko rutahizamu w’ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza ariyo Arsenal ngo yaba agiye kwigira muri Hispaniya. Ibyo ngo ni nyir’ubwite Thierry Henry ubwe wabitangarije ikinyamakuru cya buri munsi cy’imikino cyitwa « L’équipe » ko kuri uyu wa mbere tariki ya 25/06/2007 ashyira umukono ku masezerano yo gukinira ikipe ya FC Barcelone yo mu cyiciro cya mbere muri Hispaniya (Espagne/Spain). Iyo transfert ya Thierry ngo ikaba ihagaze ku gaciro gakabakaba miliyoni makumyabiri n’enye z’amayero (24.000.000 Euros).

Rutahizamu mpuzamahanga Thierry Henry wari ufite abakunzi benshi mu ikipe y’aba « Gunners » yabwiye ikinyamakuru « L’équipe » mu kiganiro bagiranye ko yakunze kubivuga ko aramutse agiye nta handi yakwerekeza uretse gusa muri Barcelone. Ngo yahisemo Barcelone rero aho agiye gusinya amasezerano y’imyaka ine y’imikino. Asobanura ko yahisemo FC Barcelone bitewe n’umupira usukuye ikina, amateka yayo ndetse na Stade yayo. Yaba Radio Cadena Ser yewe n’ibindi bitangamakuru by’aho muri Hispaniya nta yindi nkuru byiriranywe ku ya 22/06/2007 uretse ayo makuru afitiwe gihamya. Ngo iyo transfert yaba igezweho ku bwa Visi Perezida w’ikipe Ferran Soriano.

Twababwira ko Thierry Henry nagera muri Barcelone izaba ari umudatsimburwa kuko ari ikipe ya ba Rutahizamu bazwi hakaba hagowe ikipe zaho dore ko asanzeyo Ronaldinho, Eto’o na Messi. Samuel Eto’o fils akaba atarazuyaje kugira icyo atangaza ku byishimo bye byo gukinana na Thierry. Ku itariki ya 21/06/2007 yavuze ko Thierry bari inshuti cyane, akaba yishimiye ko bazakinana umwaka utaha. Ngo n’ubwo bwose hari abakinnyi b’ibihangange twababwiye Thierry asanze muri Barcelone, Eto’o avuga ko n’umwanya wa Thierry utabura. Ngo icyiza cyane ni uko atari umwanzi w’icyiza. Ngo hari imyanya ku muntu uwo ariwe wese kandi ko atifuza kuba yava muri Barcelone. Nyuma yo kudaca umuhigo ejobundi imbere ya Real Madrid, FC Barcelone ngo yiteguye kwiyubaka ikifatira Hispaniya yose yewe n’Uburayi.

Thierry Henry muri Arsenal yari akunzwe. Muri Arsenal naho bamukundaga, icyakora kugenda kwe ngo ntikuzaca intege gukunda Arsenal. Nyuma yo gusubiramo kenshi ku bashakaga kumva ko Thierry azakinira Arsenal ubuzima bwe bwose bw’umukino, Thierry wari uzwi ku kazina ka Titi yisubiyeho atenguha ku cyemezo yajyaga avuga. Ngo no mu byumweru byinshi byashize nk’uko Eurosport ibivuga, ngo imvugo ntiyari icyizewe neza none ku myaka mirongo itatu (30) arigendeye. Asize atsinze ibitego magana abiri na makumyabiri na bitandatu (226) byose mu mikino magana atatu na mirongo itandatu n’icyenda (369) yakinnye mu myaka umunani muri Arsenal. Ngo yisangiye Barcelone kugira ngo agerageze kugera ku cyo yakojejeho imitwe y’intoki ze ari muri Gunners 2006 no mu 2000 aribyo igikombe cy’Uburayi cy’Umupira w’amaguru. Icyakora ngo si ibanga ko Thierry yaba yarahinduye icyemezo cye bitewe n’ukugenda kwa David Dein, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Arsenal washyizwe ku ruhande bitewe n’uko uyu David yifuzaga ko ikipe yashyirwa mu maboko y’ubugenzuzi bw’Umunyamerika Stan Kroenke ngo Arsenal ishobora nyamara kubyungukiramo kuko mu kugurisha umukinnyi w’imyaka mirongo itatu (30) wanavunaguritse ku mayero miliyoni makumyabiri n’enye ngo si igihendo, ahubwo ngo bigiye kuyifasha gushaka abakinnyi bandi beza.

Ikihutirwa rero ngo ni ugushaka usimbura Thierry. Uwahabwaga amahirwe akaba yari David Trezeguet ariko iyo nzira ngo ikaba igenda imeramo ibyatsi kuko intego yihutirwa cyane ya ba “Gunners” ari mu by’ukuri kugarura Nicolas Anelka. Ngo Wenger yakakiriye umukinnyi azi neza kandi wujuje ibisa n’ibya Thierry Henry.


Copyright © ORINFOR 2007 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya