Amavubi mu irushanwa rya CECAFA i Kampala
Amavubi FC
Karenzi Christophe
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi ubu iri i Kampala muri Uganda aho yitabira irushanwa ry’igikombe cy’Ishyirahamwe ry’ Afrika y’Iburasirazuba no hagati ‘’CECAFA’’. Iyo rushanwa ryatangiye kuri uyu wa kane umunsi abatuye isi bizihiza umunsi mukuru w’ubunani tariki 01/01/2009. Amavubi yahagurutse i Kigali ku wa mbere tariki ya 29 ukuboza 2008, umukino wayo wa mbere wayihuje na Uganda Cranes kuri uyu wa kane. Iyi kipe y’u Rwanda yahagurukanye abantu 27 bayobowe n’Umutoza Tucak Branco. Abakinnyi bahamagawe muri iri rushanwa i Kampala ni aba bakurikira: Abakinnyi basigaye ni Hitimana omar, Muhayimana Samuel, n’Uwizeye Waimani.iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 10 , Ikipe y’igihugu ya Zambiya ‘’Chipolopolo’’ ikaba yaratumiwe nk’ikipe y’icyubahiro, ikaba yaregukanye ibikombe bibiri bya CECAFA hari icya muu 1984 na 1991 yaje na none kucyegukana muri 2006 itsinze Sudan.
Uganda Craines nyuma y’aho ivanywe mu marushanwa y’ikindi cyiciro cy’amajonjora y’igikombe cy’isi n’icya Afrika bizakinirwa muri Afrika y’epfo na Angola, iragirango izereke amakipe ko nubwo yasigaye ifite ubushobozi bwo kuba yakwegukana igikombe cy’uyu mwaka, ariko n’andi makipe y’ibihugu yo muri kano karere yagaragaje ko yiteguye cyane by’umwihariko Tanzania ikubutse muri Sudan, Kenya na Zambiya. Imikino ikaba yaratangiye ku wa gatatu w’icyi cyumweru, amakipe yabimburiye ayandi gukina uwo munsi ni Zambia yahuye na Djibouti, Sudan ihura na Kenya.
Amakipe yitabiriye iri rushanwa ari mu matsinda abiri.
Itsinda A Uganda, Tanzania, Rwanda, Zanzibar na Somalia
Itsinda B Sudan, Kenya, Eritrea, Burundi na Djibout
Kuri uyu wa kane,umukino wahuje u Rwanda na Uganda wabimburiwe na Zanzibar na Somalia.
Abakinnyi bahamagawe muri iri rushanwa i Kampala ni aba bakurikira:
Ndoli Jean Claude,
Rutayisire Patrick,
Ntaganda Elias(Umukorerabushake)
Hategekimana Bonaventure (Gangi)
Uwacu Jean Bosco
Nshutinamagara Ismail(Kodo)
Tuyizere Donatien,
Gaseruka Aloua,
Mungwarareba Aphrodis
Uwimana Abdul
Gasana Eric
Twajamahoro Yves
Mwitenawe Pacifique
Tuyisenge Pekeyake
Lomami Jean
Nkunda Papy
Gasana Jean Bosco na Bokota Labama.
Abakinnyi basigaye ni Hitimana omar, Muhayimana Samuel, n’Uwizeye Waimani.
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 aradwinga kakahava muri Tuniziya
Umutoza Tomislav ashobora kwitwara neza
Rutayisire Emile
Ikipe y’igihugu amavubi yaciye ibintu mu gihugu cya Tuniziya aho yagiye gukorera imyitozo yo kwitegura imikino y’igikombe cy’Afurika kizakinirwa mu Rwanda kuva taliki ya 18 Mutarama 2009 kugeza taliki ya 1 Gashyantare 2009. Amavubi ari kumwe n’umutoza Tomislav amaze gutsinda imikino yose amaze gukina uko ari ine. Ku italiki ya 29 Ukuboza 2008 nibwo yesuye ikipe ya kane izwi muri icyo gihugu mu cyiciro cya mbere ndetse no muri Afurika ariyo “Club Africain”. Iyitsinda ibitego 4 kuri kimwe, ibitego byatsinzwe na Haruna Niyonzima watsinze 1, Uzamukunda Elias watsinze 2, na Ndayishimiye Yussuf watsinze 1. Amakuru atugeraho avuga ko usibye iyo kipe izwi Amavubi yadwinze hari andi makipe yatsinze nka La Marsa yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Iranzi, ikipe ya Khalled yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Kwizera Ernest, na Club Bizertin yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe bitsinzwe na Yussuf na Kwizera Ernest.
Biteganijwe ko Amavubi azakina indi mikino muri Tuniziya nyuma yerekeze mu gihugu cya Misiri aho izakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu yahoo y’abatarengeje imyaka 20. Iyo kipe kandi nayo biteganyijwe ko izaba iri mu Rwanda mu mikino y’igikombe cy’Afurika ariko ntago iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda. Niba ikipe y’Amavubi irimo guhura n’amakipe yo muri Tuniziya nayo yakaniye ariko amavubi akayatsinda, yaba atanga ikizere ko yazitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Afurika kizakinirwa mu Rwanda dore ko izaba ikinira iwayo.
APR FC yahamagawe mu myitozo
Umutoza Réné feller
Karenzi Christophe
Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu marushanwa y’ igikombe cy’Ishyirahamwe ry’Afrika CAF, yahamagawe gutangira imyitozo tariki 06/01/2009. Iyi kipe izahura mu mikino y’ijonjora n’ikipe yo muri Kenya yitwa Gor Mahia,umukino ubanza uteganijwe kuzabera i Nairobi, umukino wo kwishyura ukazakinwa nyuma y’ibyumweru bibiri i Kigali. Umuhuzabikorwa w’ikipe ya APR FC Cap Eric Ntazinda,yatangaje ko abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’iyi kipe bari mu kiruhuko gito cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, bamwe mu bakinnyi ba APR bakaba bari mu mu ikipe y’Amavubi mato n’amakuru. Abasigaye bakaba bategerejwe tariki 06 z’uku kwezi kwa mbere gutangira ku mugaragaro imyitozo. Ikipe ya APR iteganya kuzahaguruka tariki 30/01/2009 yerekeza i Nairobi , umukino ubanza ukazakinwa itariki 02/02/2009. Umutoza wa APR Fc Rene Feller mu minsi ishize yatangaje ko iyi kipe nta gahunda ifite yo kuba yagura abandi bakinnyi bashyashya, abahari ngo abafitiye icyizere kuko bafite ubushobozi n’ubumenyi bwo gukina ruhago.Ni muri urwo rwego yizera ko bazitwara neza muri shampiyona y’igihugu mu mikino iri imbere ndetse n’igikombe cy’Afrika. Yavuze ko batazongera kubeshyera ibibuga by’umupira bajyaga bakiniraho kuko ari bibi, akaba asanga nyuma y’imikino y’igikombe cy’Afrika cy’ingimbi kizakinirwa i Kigali mu byumweru 3 biri imbere, bazakoresha ibyo bibuga bigezweho harimo sitade rejiyonali ya Kigali i Nyamirambo.
Tugarutse ku ikipe izahura na APR, ariyo Gor Mahia mu mateka yayo mu mwaka wa198, yigeze kwegukana igikombe cya Afrika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo. Nyuma y’aho iyi kipe ntabwo yakunze kugaragara mu mikino yo muri kano karere, ariko ubu itangiye kunvikana. Ikipe izatsinda hagati ya APR FC na Gor mahia izahura na Haras Hadoud ya Misiri. Twakwibutsa ko mu ntangiriro z’uyu mwaka dushoje, ikipe ya APR FC yatsinzwe rugikubita ibitego 4-1 na Zamalek ya Misiri mu majonjora y’igikombe y’Afrika bityo APR isezererwa rugikubita. Uyu mwaka dutangiye abanyarwanda bawutezeho byinshi ku makipe azahagararira u Rwanda mu bikombe bitandukanye by’Afrika yaba ATRACO yegukanye igikombe cya Shampiyona y’igihugu mu mwaka ushize, yaba APR yafashe umwanya wa kabiri muri shampiyona, ikipe y’ingimbi y’u Rwanda itarengeje imyaka 20 ndetse n’Amavubi makuru agomba kujya mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora y’igikombe cy’isi n’icya Afrika. Ibyo byose abanyarwanda babihanze amaso.
Reka dusoze iyi nkuru twifuriza abasomyi b’Urubuga rw’imikino umwaka mushya muhire w’2009, uzababere uw’amahoro n’Umutekano mu ngo zanyu.
Can U 20 mu Rwanda: Kureba imikino baciye ayo benshi babona
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Bwana Jules Kalisa
Rutayisire Emile
Amafaranga 1000 na 500 ni giciro cyemejwe cy’amafaranga azajya atangwa kugira ngo abantu bashobore kureba imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, kizakinirwa mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama, taliki ya 18, mu mwaka wa 2009 kugeza taliki ya mbere Gashyantare 2009. Ibi biciro byishyiriwe ahagaragara n’Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Karisa Jules , akaba ari we wagizwe umuvugizi wa COCAN, komite itegura iyo mikino ariyo mu gifaransa Comité d’Organisation de la Coupe d’Afrique des Nations. Ngo icyo gihumbi kizatangwa ku mikino izafungura (match d’ouverture) no ku mikino yo gusoza(match Final). Imikino izabanza ni umukino uzahuza Ghana na Cameroun hakurikireho uzahuza Rwanda na Mali.
Amafaranga magana atanu yo azajya atangwa ku yindi mikino yose isigaye izakinwa. Aya mafaranga ngo yagabanijwe bingana gutya kugira ngo abanyarwanda bazabashe kwirihira maze barebe ayo makipe afite amateka muri Afurika, kandi baze gushyigikira ikipe yabo Amavubi ari benshi dore ko ari no ku nshuro ya mbere mu Rwanda hazaba hakiniwe imikino y’igikombe cy’Afurika. Amakipe 8 niyo azitabira imikino y’igikombe cy’Afurika mu batarengeje imyaka 20 agabanije mu matsinda 2, irya mbere rigizwe na Rwanda, Mali, Ghana na Cameroun. Irya 2 rigizwe na Nijeriya , Misiri, Cote d’Ivoire na Afurika yepfo. Biteganijwe kandi ko amakipe yo mu itsinda rya mbere azakinira kuri Sitade Amahoro naho ayo mu itsinda rya kabiri agakinira kuri sitade Regional I Nyamirambo. Ubuyobozi bwa Ferwafa bwizeye kandi busaba abanyarwanda kuzitabira gukurikirana iyo mikino.
Football-Gasabo-Kicukiro: irushanwa ritagira umuterankunga
Rutayisire Emile
Usibye imipira itangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,Ferwafa, irushanwa ngarukamwaka rimenyerewe mu murenge wa Remera rihuza abana bari mu biruhuko bo muri Gasabo( Remera) na Kicukiro ntamuterankunga rifite. Amakuru agaragara ku rubuga rwa internet” Rwandasports.net avuga ko ibyo byatangajwe n’umwe mu batoza babo bana, Karisa uzwi ku izina rya Mourinho, utoza Esperance de Remera ndetse n’ikipe ya Muhanga yo mucyiciro cya kabiri mu Rwanda. Avuga ko amafaranga akoreshwa mu guhemba aturuka ku mafaranga buri kipe iba yagiye itanga 20.000Frws kugira ngo ashobore kwitabira irushanwa. Ayo mafaranga akaba ariyo ahemba abasifuzi ndetse n’ukomeretse cyangwa avunitse akitabazwa. Ngo nyuma y’uko irushanwa rirangira haterana inama igamije kureba uko amafaranga yagiye akoreshwa noneho hakagenwa ibihembo.
Amakipe yitabira iryo rushanwa riba buri gihe mu Kuboza buri mwaka kuva mu 2006, ritegurwa n’ikipe y’ingimbi ya Esperance de Remera, rikabera ku bibuga by’I Remera iruhande rwa Sitade amahoro. Ryitabirwa n’amakipe aba yashyizwe mu byiciro bitewe n’imyaka( poussin b’imyaka 9-10 ), ( Cadet b’imyaka 14-15) n’aba junior b’imyaka 18-20 ). Buri cyiciro rero kiba gihatanira amafaranga ari hagati ya 25.000 na 45.000. Amakipe abaye aya kabiri agahabwa imipira yo gikina.
Kimwe mu gituma iri rushanwa riba rikarangira n’uko usanga ryitabirwa n’amakipe aturuka mu bigo by’amashuri byifashije nka Don Bosco. Ikigo cy’Amani Africa, ikigo cy’urubyiruko cyo mu gatenga n’ibindi. Abaterankunga barahamagarirwa gutera inkunga iri rushanwa kuko rifasha abana gutera imbere mu mikino ndetse bagasabana mu biruhuko ryo pfundo ry’imibanire myiza, abana bagakurana urukundo.
Copyright © ORINFOR 2008 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya