U Rwanda mu bihugu 6 by’Afurika byatoranyijwe na FIFA
Rutayisire Emile
Gutoranywa k’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru kuIsi, FIFA, mu bihugu 6 gusa muri Afurika kugira ngo hazubakwe ikigo cyiswe « Centre de formation Football for hope » nta kindi ni ukubera gahunda ihamye y’ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali « Espérance » rikorera mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara rifite.
Muri ibyo bigo bizubakwa na FIFA hazubakwamo ibibuga bifite ibyatsi bidasanzwe (artificiel). Aho hakaba ariho hazajya hakinirwa umukino w’umupira w’amaguru wiswe « Football for hope », ukinwa n’abahungu n’abakobwa kandi buri gihe bakina hari inyigisho zigamijwe gutangwa zijyanye n’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge. Mu Karere k’Ibiyaga bigari ishyirahamwe « Espérance » ni ryo ritegura iyo mikino ya « Football for hope ». Muri uko kubaka ibyo bibuga, FIFA izubaka ibibuga 15 muri Afurika y’Epfo, kubera ko muri 2010 icyo gihugu ari cyo kizakira imikino y’isi “Football for hope”, ibindi bibuga bitanu byubakwe mu bihugu bitanu bisigaye birimo n’u Rwanda, bikazajya byubakwamo ikibuga kimwe kimwe
Jimmy Gatete yagiriwe icyizere mu mavubi
Karenzi Christophe
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahamagaje abakinnyi b’ikipe y’igihugu « Amavubi » mu rwego rwo kwitegura imikino ya gicuti mpuzamahanga. Iyo mikino izafasha Amavubi kwitegura kujya mu marushanwa y’amajonjora y’igikombe cy’isi 2010.Abakinnyi bahamagawe ni aba bakurikira :
1. Ndoli Jean Claude APR FC
2. Ndayishimiye Eric ATRACO F.C
3. Ben Mandela POLICE F.C
4. Nshutinamagara Ismail ATRACO F.C
5. Serugendo Arafat MUKURA VICTORY SPORTS
6. Haregekimana Bonaventure (Gang) RAYON SPORTS
7. Rucugoza Aimable RAYON SPORTS
8. Uwacu Jean Bosco APR F.C
9. Mutesa Masimango ATRACO F.C
10. Tuyisenge Donatien ATRACO F.C
11. Mugiraneza Jean Baptiste APR F.C
12.Niyonzima Haruna APR F.C
13. Ntaganda Elias APR F.C
14. Ngomirakiza Hegman APR F.C
15. Rukundo Jean Marie Vianney APR F.C
16. Kamana Bokota Labama RAYON SPORTS
17. Uzamukunda Elias APR F.C
18. Mulenda Abed ATRACO F.C
19. Gatete Jimmy RAYON SPORTS
20. Gasana Eric APR F.C
21. Shyaka Jean ATRACO F.C
22. Kalisa Kasé RAYON F.C
23. Irankunda Jabil
Amakuru aturuka muri FERWAFA, akaba atangaza ko Amavubi azakina imikino ya gicuti na bimwe mu bihugu nka Burkina Faso, kenya, Misiri na Zambiya.
Iyo mikino ishobora kuzaba mbere yo guhura na Mauritania ku wa 31/05/2008 kuri sitade Amahoro, ahazabera umukino wa mbere w’igikombe cy’isi ndetse n’igikombe cy’Afurika cy’amajonjora.
Nyuma y’uwo mukino uzabera i Kigali, umutoza w’Amavubi Obradovic Tomisilav n’ikipe ye, bazakomereza Addis Abeba muri Ethiopia aho bazahura n’ikipe y’icyo gihugu tariki 7/06/2008.
Ba Gasongo ngo nibo bashoboye umukino wa Besket ball
Rutayisire Emile
Abantu batari barebare cyangwa baringaniye ntibahejwe mu mukino wa Basket ball, ariko nkuko bitangazwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basket ball Véceslav Kavedzija, ngo u Rwanda rufite abakinnyi b’abahanga mu mukino wa Basket ball ariko ikibazo u Rwanda rufite rwo kudatwara ibikombe bya mbere muri Afurika ndetse no ku isi, ngo ni uko ikipe y’u Rwanda ibura abakinnyi barebare. Iyo uwo mutoza atanze urugero nko muri Afurika, avuga ko igihugu cya Angola gikunze kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa mpuzamahanga akomeye akenshi bakaba babikesha kuba bafite abakinnyi barebare kandi bafite ingufu.
Umutoza Véceslav Kavedzija avuga ashimangira ko kugira ngo u Rwanda rushobore kumenyekana ku isi mu mukino wa Basket ball, ari uko hashakwa abana bashinguye bagatozwa uwo mukino hakiri kare, bikaba ari muri urwo rwego icyo gikorwa cyatangiwe n’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Baseket ball, hakaba hashakwa abana b’ibitsina byombi bafite uburebure bugaragara kandi bakaba barahereye mu bigo by’amashuri. Icyo gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo no mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Iyo gahunda ikaba izakwira u Rwanda rwose, nyuma bashyire hamwe abatoranyijwe kugira ngo bashobore gukurikiranwa neza maze abe aribo bazakora ikipe y’igihugu ya Basket ball y’indahangarwa mu bihe bizaza.
Ikibazo cy’abacanshuro bakina mu Rwanda kigiye gukemuka
« Muri iyo gahunda, MIJESPOC imenamo amafaranga »
Rutayisire Emile
Byaravuzwe cyane, birandikwa mu binyamakuru ko abanyamahanga, abandi bita abacanshuro bakina mu makipe y’umupira w’amaguru yo mu Rwanda, aribo bica umukino w’amakipe y’u Rwanda. Ibyo bakabishingira kuko mu makipe usangamo abanyamahanga benshi ariko Abanyarwanda ari bake.Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo ihagarukanye gahunda nshya, kuko yiyemeje guteza imbere umupira w’amaguru bihereye mu bakinnyi bakiri bato b’abanyagihugu kuko abo bana aribo bagira ishyaka kurusha umucanshuro, uba ucungana n’ifaranga gusa, hagira umushukisha ifaranga akaba yigendeye, ntarangwe n’umuco wo gukunda igihugu kandi icyo kintu ari icya mbere mu kugira ngo intsinzi iboneke.
Nk’uko bitangazwa na Minisitiri ufite siporo mu nshingano ze Joseph Habineza, ngo hagenwe amafaranga 150.000frw yo kuzajya ahabwa amakipe y’ingimbi mu gihe cya shampiyona yo gufasha ikipe kugera ku kibuga ndetse no kugaburira abakinnyi nyuma y’umukino. Ku kibazo cy’uko bivugwa ko ayo mafaranga yaba ijyanwa n’abayobozi bayo makipe mu bikorwa atagenewe, Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo yavuze ko afatanije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bateganya gushyiraho ingamba zihamye zo kumenya niba ariya mafaranga koko akora ibyo yagenewe.
Ibyo bazabishyiramo imbaraga ngo kuko ibyo bivugwa babyumvise ko aho gukoreshwa ibyo yagenewe ahubwo bamwe mu bayobozi b’amakipe bayikoreshereza mu gutegura amakipe makuru, bityo ay’ingimbi akaharenganira ku buryo adashobora gutera imbere kandi ari cyo MIJESPOC na FERWAFA bifuza. Minisitiri ati « niba ibivugwa ari byo koko igihugu cyaba gihomba kuko intego yo kuzamura abana bato ni yo ishyizwe imbere bityo nihagira ikipe ifatwa ikoresha ayo mafaranga mu byo atagenewe izahanwa by’intangarugero ». Tubibutse ko ikipe yose yo mu cyiciro cya kabiri igomba kugira ikipe y’ingimbi.
U mupira w’amaguru ugiye kubyazwa umusaruro mu Rwanda
Rutayisire Emile
Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo , Bwana Habineza Joseph, aratangaza ko igihe bigeze kugira ngo umupira w’amaguru ubyazwe umusaruro dore ko ukundwa n’abantu benshi. Ibyo abivuga abishingira ku ngero nyinshi zigaragarira benshi ku isi, aho usanga umupira w’amaguru ari Business yo mu rwego rwo hejuru. None se watekereza ute ukuntu mu bihugu byateye imbere usanga ikipe yifitiye stade yayo kandi yo mu rwego rwo hejuru, amahoteri, indege n’ibindi. Iyo usanga stade zabo zuzuye abantu kandi bose barishye amafaranga binjira bigaragaza uruhare rw’abantu baba bashoye amafaranga yabo mu gukurura abo bantu. Ni muri urwo rwego Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo ari nayo ishinzwe amakipe y’igihugu, iteganya kubyaza umusaruro imikino yose ikipe y’igihugu « Amavubi » izakina kugira ngo izayikuremo umusaruro.
Nkuko bitangazwa na Minisitiri Habineza Joseph, imikino y’Amavubi yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi n’icya Afurika 2010 igomba kuzagurwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa amasosiyete y’ubucuruzi, nyuma babe aribo bigenera ibijyanye no kurihisha mu kwinjira kuri stade ndetse n’ibikorwa byo kwamamaza. Bishatse kuvuga ko uzajya agura umukino azajya yishyura mbere muri Minisiteri noneho nawe agakora ibishoboka byose akikuriramo inyungu ye.
Minisitiri avuga ko igihe kigeze kugira ngo abantu bamenye ko umupira w’amaguru ushobora gutunga abantu kandi ukabyarira inyungu abawugiramo uruhare. Ibyo abivuga ashingiye ku buryo Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru akaba asanga wagombye kubyazwa umusaruro binyuze mu kwamamaza ibikorwa byabo. Biteganyijwe ko u Rwanda rufite imikino itatu ruzakinira mu Rwanda ikaba izagurishwa. Ikipe ikazajya ikina umukino umwe mu Rwanda mu gihe cy’amajonjora, noneho mu cyumweru gikurikiyeho ikine umukino hanze y’igihugu, aho ni mu rwego rwo gushaka itike yo kuzajya mu mikino y’igikombe cy’isi ndetse n’Afurika mu mwaka wa 2010. Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo kandi irateganya gusaba ibigo by’ubucuruzi gufasha ikipe y’igihugu « Amavubi » mu mikino izakinira hanze. U Rwanda mu itsinda rurimo harimo amakipe y’ibihugu nka Maroc, Etiyopiya na Moritaniya.
Kiyovu ku ntebe y’icyubahiro ku rutonde rw’agateganyo
Karenzi Christophe
Mu mpera z’icyumweru gishize Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yarakomeje. Kiyovu Sports ikaba yicaye ku ntebe y’icyubahiro nyuma yo gutsinda Military 2 - 0 ku munsi wa 6 wa Shampiyona.Mu yindi mikino, APR 1 - 0 ATRACO
MUKURA 1 - 3 RAYON SPORTS
KIBUYE 0 – 1 ELECTROGAZ
ETINCELLES 0 – 0 MARINES
AS KIGALI 3 - 0 POLICE
Ku mukino wa A.P.R na ATRACO wabereye kuri Stade ya Mironko i Gikondo, warangiye APR itsinze ATRACO 1 - 0 igitego cyatsinzwe na Kabange Twite ku munota wa 7 w’igice cya mbere cy’umukino.
Umuhuzabikorwa w’ikipe (team manager) wa APR Capt. Eric Ntazinda yatangarije Imvaho Nshya ko yishimiye intsinzi y’ikipe ye ku mukino wayo wa 6. Yavuze ko nta kujenjeka muri Shampiyona, kandi ngo bagiye gukomeza imyiteguro, ngo nta kipe yoroshye mu Rwanda, akaba asanga kunganya n’ikipe ya Electrogaz ndetse na Kibuye nta gitangaza kirimo, kuko ari amakipe yihagazeho, ati « nta gusuzugura ikipe n’imwe ». Abafana ba APR nyuma y’iyo ntsinzi, intero yari imwe ngo « Ntabwo tuzongera kubabara ».
Umutoza wa ATRACO Cap. Jean Marie Ntagwabira yatugaragarije ko bamwe mu bakinnyi b’iyo kipe batakinnye nkuko yabitekereje, abo hagati bakinnye nabi kandi ngo hari abakinnyi 2 b’ingenzi batagaragaye kuri uwo mukino. Yakomeje atubwira ko imikino ari myinshi yo gukina, akaba yizeza abafana ba ATRACO n’abakunzi bayo ko bafite icyizere cyo kwitwara neza muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Rayon Sports nayo, yitwaye neza imbere ya Mukura Victory Sports, yayitsindiye iwayo 3 - 1 kuri Stade Huye mu majyepfo. Iyi ni intsinzi ya 2 kuva aho Raoul Shungu atangiye kongera gutoza ikipe ya Rayon. Igitego cya mbere cyatsinzwe na myugariro Bonaventure Hategekimana (Gangi), icya kabiri cyatsinzwe na Nyumbayire Albert na Rutahizamu Jimmy Gatete, atsinda icy’agashinguracumu cya Rayon mu gihe Likit Mikano yatsinze igitego cya Mukura.
Kuri Stade Mumena i Nyamirambo, Police F.C yahuye n’uruva gusenya ihatsindirwa 3 – 0 n’ikipe ya AS Kigali. Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Pappy Mukunzi wafunguye amazamu. Alvis Irankunda atsinda ibindi. I Karongi, Electrogaz nayo yagiye kuhatsindira Kibuye 1 - 0 igitego cyatsinzwe na Said Mugisha mu gice cya 2 cy’umukino. Amakipe ya Etincelles na Marines F.C ya Gisenyi yaguye miswi 0 - 0.
Kiyovu ubu rero ikaba yicaye ku ntebe y’icyubahiro muri Shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru nyuma yo gutsinda Military 2 – 0. Ibi bitego byatsinzwe na Bizimana Didier wigeze gukinira ikipe ya APR igihe kirekire na Meddie Kagera watsinze icya 2 cya Kiyovu.
Amakipe Amanota Amakipe Amanota
1. Kiyovu 18
2. Atraco 15
3. APR 14
4. Mukura 12
5. Rayon Sports 10
6. AS Kigali 10
7. Electrogaz 6
8. Police 6
9. Marines 4
10. Etincelles 2
11. Kibuye 1
12. Military 1
Iserukiramuco muri Kaminuza y’u Rwanda
Rutayisire Emile
Iryo serukiramuco ryateguwe n’ikigo cya Kaminuza y’u Rwamda gishinzwe ubuhanzi n’umuco (Centre Universitaire des Arts de Butare) ikigo kiri mu Karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo. Iryo serukiramuco mpuzamahanga ku buhanzi ryiswe “Festival des Arts Azimuts (FAAZI)”, rizatangira tariki 25 Mutarama 2008.
Gutegura iryo serukiramuco bikaba biri mu rwego rwo gushyigikira no gutinyura abahanzi b’Abanyarwanda, barebera kuri bagenzi babo bakataje mu buhanzi bo mu mahanga.
Ibitaramo 13 birateganyijwe bikazitabirwa n’abahanzi bavuye hirya no hino ku isi. Muri Afurika hari abo muri Sénégal, Togo, Côte d’Ivoire, Burkinafaso, Burundi n’u Rwanda. Hari kandi abazaturuka ku mugabane w’i Burayi ndetse no muri Amerika. Ibyamamare by’abahanzi bizaba byabukereye, harimo nka Alif Naaba, Kidumu, Karori Karemera, Dorcy Rugamba aho ni muri muzika no mu makinamico na Dudu Ndiaye Rose n’abatimbo b’i Burundi mu kuvuza umurishyo n’abandi benshi banyuranye.
Iri serukiramuco ngo rifite umwihariko. Nk’uko bisobanurwa na Madamu Gakire Odile Kiki ukuriye itsinda ritegura iri serukiramuco avuga ko “usibye guha agaciro abahanzi b’Abanyarwanda, iri serukiramuco ngo rizabaha urubuga rwo kungurana ibitekerezo na bagenzi babo, bazaba baturutse imihanda yose. Akomeza avuga ko bazaboneraho uburyo bwo kwereka abandi bahanzi ko nyuma y’amarorerwa ya jenoside yabaye mu Rwanda, Abanyarwanda bagerageza kwiyubaka.
Ikindi ni uko hatumiwe ibigo by’amashuri yisumbuye bikikije Kaminuza y’u Rwanda. Ku mpamvu yo gushyira iryo serukiramuco mu Karere ka Huye ngo ni uko Huye iri mu cyahoze ari Butare kandi Butare ikaba ifite amateka maremare mu muco no mu buhanzi, bityo Umujyi wa Butare ukaba wafatwa nk’umurwa w’umuco Nyarwanda.
Abanyarwanda barasabwa gusobanukirwa n’umuco nyarwanda aho kugira ngo ugotomerwe n’abanyamahanga. Nk’uko twabitangarijwe ngo bizaba bishyushye muri Kaminuza y’u Rwanda ku buryo abareba kure bazahungukira byinshi mu muco w’i Rwanda ndetse n’iyo mu bindi bihugu.
MURI CAN 2008 AMAKIPE YARATUNGURANYE
Kironde Robert.
Mu mukino wa mbere w`igikombe cy`afurika ikipe ya Ghana yatsinze ikipe ya Guinea wari umukino ukomeye cyane imbere y`abafana ndetse no ku mugabane w’ibiburayi.Uwo mukino wakurikiwe n`abantu bagera ku bihumbi mirongo ine.Umukino waje kurangira Ghana ibonye ibitego bibiri kuri kimwe.Ikipe ya Ghana yatsinze iyo kipe iyirushyije cyane kandi igira n’amahirwe kuko bakiniraga iwabo. Tubibutse ko mu mwaka w`2006 ikipe ya Guinea yagarukiye muri kimwe cya kane.Umutoza w`ikipe ya Ghana Claude Le Roy(w`umufaransa) umaze igihe kirekire atoza iyo kipe yatangarije abanyanyamakuru ko yishimiye intsinzi ndetse yifuza ko yarangiza neza imikino yo mu istinda rye n`abakinnyi be batagize imvune .
Ku mukino wa kabiri Morocco na Namibia(5-1),Ivory coast kimwe Nigeriya ubusa. Undi mukino watunguranye cyane n`umukino wa Egypte na Kameruni.Uwo mukino watangiye ikipe ya Egypt ifite umuvuduko udasazwe aho babonye ibitego bibiri mu minota ya mbere ba myugariro ba Kameruni basa nkaho hari icyo bizeye imbere . Zidan wari wamereye nabi ba myugariro ba Kameruni yaje gutsinda ibitego bibiri ikindi gitsindwa n`umusore witwa Hosni Abd Rabou.Samuel Eto`o niwe waje gusubiza umukino ku murongo mu gice cya kabiri nyuma y`ugutsinda ibitego bibiri wenyine harimo igitego kimwe cyiza yakinishije umutwe. Kapiteni w`ikipe ya Ivory Coast Didier Drogoba Michael Yavuze ko uyu mwaka baje biteguye gutwara igikombe.Ivory Coast na Ghana baramutse bayoboye itsinda ryabo ari aba mbere birashoboka ko bahurira kuri finale.Umutoza w`ikipe ya Kameroun Berti Vogts ibyo gustindwa igitego kimwe n`ikipe ya Ivory Coast ngo agiye kubishyira ku ruhande ahe abakinnyi be Morale kugira ngo bazasobore kwitwara neza imbere y`indi mikino.
Copyright © ORINFOR 2008 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya