Ikigo cya Leta cy’ibizami gikwiye gushimirwa ibyo gikora. Ubu umwana aratsinda ibizamini atazi uwamukosoye. Uwa mbere ku rwego rw’igihugu yavuye i Butare akaba yitwa Umuhire Juru (GSO Butare) uwamukurikiye yavuye i Ndera akaba yitwa Muhire Christian (Petit Seminaire Ndera).
Ibyo ari byo byose uburezi bwateye imbere mu Rwanda. Iyo ukurikiranye nta bana b’abayobozi usanga mu bana ba mbere bagera byibura ku icumi. Turavuga uyu mwaka. Umunyeshuri twavuze haruguru wigaga i Butare mu wa gatatu w’ayisumbuye ntazi uwamukosoye uwo ari we ariko ni umwarimu. Aho yigisha hose yamukosoye atamuzi. Ni ko bimeze no mu wa gatandatu tugitegereje. Iyo abanyeshuri batsinze bakajya mu mashuri makuru.
Ibi binyuranye cyane ni ibya kera aho bavugaga ngo abemerewe kujya mu mashuri makuru. Bemererwaga bitewe n’abo aribo. Ntawatinyukaga kuvuga ko umwana wa Burugumesitiri yabura ishuri ngo uw’umuhinzi aribone. Aho byari kuboneka byari kuba ari igitangaza. Ubu si ko bimeze umwana w’umukene aratsinda akaba mu ba mbere icumi (10) ku rwego rw’igihugu. Umunyeshuri aratsinda akajya muri Kaminuza nta bindi bizamini agiye gukora. Ijonjora muri make rikorwa n’ibizamini abanyeshuri bakora nta kindi.
Abanyarwanda bari bakwiye gufata akanya bagatekereza uko uburezi mu Rwanda bwari bumeze mbere aho hari rwose n’abatari bemerewe kwiga byitirirwa iringaniza, noneho bakishima. Si ngombwa ko wigisha umwana wawe ngo azagufashe, umwigishiriza kugira ngo azifashe. Iyo hagize umuntu ukubangamira akakuburiza umwana kwiga aba akwishe kabiri. Ni yo mpamvu abantu bakwiye gushimira Leta y’Ubumwe yaciye bene ako karengane. Abanyeshuri biga muri Kaminuza imwe gusa yo mu Rwanda ubu barangana cyangwa baruta ubwinshi abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda kuva independence ibonetse kugera Abanyarwanda bakoreye abandi Jenoside. Imyaka mirongo itatu isaga icyaburaga ni cyo cyabonetse: kurekera abantu uburenganzira bwabo.
B.P 83 Kigali. |Tel. 575218-575735 Fax 576539| www.orifor.gov.rw | imvahonshya@yahoo.fr