Ingagi mirongo itatu ziswe amazina

Rurangwa Théoneste

Mu karere ka Kinigi, intara ya Ruhengeri habereye umuhango udasanzwe ku ya 25 Kamena 2005 wo kwita abana b’ingagi 27 basanzwe badafite amazina n’ingore 2 nshya ndetse n’inkumi imwe. Umuhango wo kwita ingagi amazina aho mu Kinigi wari wahuruje imbaga y’abaturage n’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uherekejwe na Madamu we.

1234

1.Rosette Rugamba(O.R.T.P.N) 2. Presida kagame na madamu 3. Abana bitaga ingagi amazina 4. ingagi nyuma yo kwitwa

Kwita amazina ingagi n’ubwo natangiye mvuga ko byari umuhango udasanzwe si uko ari ubwa mbere ingagi zitwa amazina. Ni ibisanzwe ariko ntibyajyaga bihuruza abantu nk’uko umukuru w’intara Boniface Rucagu yabisobanuye.

Gusa ni ku ncuro ya mbere zitwa amazina zigakorerwa umuhango usanzwe nk’uwo bakora ku mwana w’umuntu. Rucagu yavuze ko n’imihango yindi zikorerwa yajya yitabirwa cyane kuko ingagi zifitiye u Rwanda akamaro. Ngo bituma zimenyekana mu kuzita amazina.

Yanasobanuye ko baherutse kuzikorera umuhango wo kuzihemba zabyaye, akifuza ko hazanakorwa n’undi munsi wo kuzihimbariza ubukwe. Ati . " amata yazo aryoha ukwayo, kandi ni mu gihe zikamwa amadevize. "

Rucagu yagereranyije uwo muhango n’usanzwe mu kinyarwanda wo kujya ubunnyano aho baba batumiye abana n’ abakuru noneho kwita amazina bigahera ku bandi bana nyuma umubyeyi akaba ariwe uza kwemeza izina ahitamo mu yo abana batanze cyangwa se akaba yavuga n’irindi rimunejeje. No muri uwo muhango wo kwita amazina ingagi niko byagenze.

Haje abana bambaye nk’ingagi noneho inkuru muri zo ikavuga uko umwana yavutse ku mugore uyu n’uyu, ibihe igihugu cyarimo, ndetse n’imibanire mu muryango, hanyuma abana bakavuga amazina bashaka umuyobozi w’igihugu cyangwa ufite aho inshingano ze zihurira no kubungabunga ingagi akita.

Twababwira ko muri izo ngagi ziswe amazina harimo impanga y’ingore n’ingabo zivuka ku ngore yitwa Nyirabitondore. Izo mpanga imwe y’ingabo yiswe izina na Perezida Kagame ayita Byishimo afashe mu yo abana bari bavuze ya Byishimo, Gato n’Umuhigo. Jeannette Kagame nawe umufasha wa Perezida yise indi ayita Impano kuko ngo mu ngagi ari ibintu bidakunze kubaho ko zibyara impanga.

Bamaze kubimbura uwo muhango warakomeje bita amazina. Minisitiri Mugorewera ufite mu nshingano kurengera ibidukikije nawe yise ingagi ivuka ku yitwa Kampanga, ayita Icyerekezo. Badi Banga wa TABARWANDA yise ingagi Izuba ikaba ari iy’ingore yitwa Umwumba. Umwana wa Nzeri yiswe n’Ambasaderi w’Abaholandi Agaciro.

Umwana wa Nzeri yiswe Isano. Umwana w’iyitwa Kubaka yavutse mu gihe hibukwa umunsi wo kwibohoza yiswe na Perefe Rucagu, ayita Kunga anayiha ngo akabyiniriro Abanyaruhengeri bari bifuje Giramahoro, bityo ikitwa Kunga alias Giramahoro. Umwana w’iyitwa Umutsatsi yiswe Iraduha, iryitwa n’umushoramari ushaka kubaka mu Kinigi icumbi rya ba mukerarugendo ry’akataraboneka.

Umwana wa Kubaha, Umuyobozi w’Akarere ka Kinigi yamwise Ibigwi, naho uwa Ruvumu wavutse u Rwanda ruvuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yiswe Intsinzi. Uwa Mahane yiswe Icumbi. Umwana wa Kalisimbi yitwa Muhabura. Uwa Gutangara yiswe Mutobo, uwa Kubyina yitwa Kubana, uwa Rwandarushya yitwa Impuzamahanga, naho uw’iyitwa Safari ikunda kubyara indahekana yitwa Dusangire. Ingore nshya imwe yiswe Inyongera indi yitwa Isoni bitewe n’uko idakunda kurebana n’ingabo yayo.

Umwana wa Mudakamwa yiswe n’Umuyobozi wa COGEBANQUE Agahozo, uwa Kwiruka yitwa n’Umuyobozi wa BNR Dufatanye. Umwana w’ingore nshya yiswe Isano. Umwana w’Ukuri yiswe n’Umuyobozi wa Rwandex, yitwa Itetero. Uwa Mukecuru yiswe Rwanda, uwa Dufatanye yiswe na General Major Alexis Kagame, yitwa Ukwezi. Uw’iyitwa Intwari yiswe na Rutagarama Dushishoze. Umwana wa Maggie yiswe Turibamwe. Uwa Tuyishime yabyaye igahita ifatwa n’uburwayi bw’ababyeyi n’uko ikavuzwa igakira yiswe Turahirwa, uwa Ntobo yitwa Icyi. Hakaba n’indi yiswe Ahazaza.

 

Amahoro n’umutekano by’igihugu byatumye zororoka.

 

Nk’uko byavuzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ngo amahoro n’umutekano by’igihugu cyacu asanga mu bushakashatsi bwe yikoreye byaba aribyo bituma ubu ingagi ziri kororoka cyane. Perezida Kagame yavuze ko byasobanutse ko ingagi zifite agaciro kuko zikamwa amadovize zikaba ari n’umutungo w’igihugu ari nayo mpamvu yasabye abo bireba bose hamwe n’ingabo z’igihugu kuzirinda ntizihungabane.

Mu ngagi 700 zibarurwa ku isi, muri zo 380 ziba mu birunga kandi nk’uko Perezida wa Repubulika yakomeje abivuga, umubare munini ukaba mu gice cy’u Rwanda. Yavuze ko unaretse kuba umubare munini uri mu Rwanda zinarushaho kwiyongera kandi kwiyongera bikaba bifitanye isano n’ibindi bibera mu gihugu. Ati: „ hari hashize imyaka zitororoka ariko vuba aha zitangiye kororoka zibyara“.

Perezida Kagame ngo ntazi icyo ubushakashatsi bugezeho bubireba dore ko ngo bukunze no kubigira ibanga kugera n’aho buhisha na bene igihugu. Kagame yavuze ko bazageraho bagasaba abo bashakashatsi bakerekana ibyobabonye. Gusa Perezida Kagame we akaba yarahise atangariza Abanyarwanda ubwe bushakashatsi yikoreye asanga kororoka kw’ingagi bifitanye isano n’amahoro n’umutekano

Perezida Kagame yifuje ko zakomeza kubungabungwa zigakomeza gukamwa amadovize igihugu nacyo kigakora ayo mahoro bigatuma n’abashyitsi baza ari benshi bafite n’icyo bazanye. Yifuje ko Abanyarwanda bagira umuco w’ubukerarugendo, abo bashyitsi ntibabagendane ntacyo babakuyemo bakabakira neza, bakabagurira ibihangano, bakerekwa umuco wacu mwiza maze bakagenda bishimye ari na ba Ambasaderi ku bandi kandi bagiye bazagaruka.

 

FDLR izamburwa intwaro ku ngufu : Aldo Ajelo

Niwemutoni Phoïbe

Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere k’Ibiyaga Bigari Bwana Aldo Ajelo aratangaza ko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ushyigikiye ko FDLR yamburwa intwaro ku mbaraga. Ibyo yabitangarije abanyamakuru nyuma yo kwakirwa na Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Bwana Aldo Ajelo yatangarije abanyamakuru ko kugira ngo igikorwa cyo kwambura FDLR intwaro gikorwe neza hazashyirwaho ingabo zo mu ma brigade atandatu (6) muri icyo gikorwa, ni ukuvuga amaburigade abiri (2) muri ituri, abiri (2) muri Kivu y’Ajyamajyepfo n’andi abiri (2) muri Kivu y’Amajyaruguru. Izo ngabo zikaba ari izo mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika n’ iza Monique.

Congo nayo ikaba isabwa kugira uruhare muri icyo gikorwa. Bwana Aldo Ajelo yakomeje agira ati : «  hagiye gukoreshwa imbaraga mu kwambura intwaro FDLR kuko inzira ya politike yananiranye » ati : « nta kundi byagenda mu gihe FDLR yanze gushyira mu bikorwa ibyo yemeye , none igihe cy’amezi atatu (3) yari yemeye ngo ibe yashyize intwaro hasi cyararangiye, ni ugushyiraho ingufu kugira ngo amahoro aboneke muri aka karere ».

Umuryango w’ibihugu by’i Burayi ukaba uzafasha muri icyo gikorwa mu guha ingabo ibikoresho no mu bindi bizaba bikenewe mu rwego rwo kugishimangira. Ku ruhande rw’u Rwanda, umunyamabanga wa Leta ufite ubutwererane mu nshingano ze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Bwana Mitali Protais yatangarije abanyamakuru ko u Rwanda rwishimiye icyemezo cy’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu gihe rwo rwari rwasabye kuva kera ko FDRL yakwamburwa intwaro ku ngufu.

Bwana Mitali ati : « ni byiza ko n’andi mahanga yumvise u Rwanda akaba ashyigikiye ko interahamwe zamburwa intwaro, cyane cyane ko yiyemeje gutera inkunga igikorwa cyo kuzambura intwaro. » Bwana Mitali Protais yatangarije abanyamakuru ko Bwana Aldo Ajelo yaganiriye na Perezida Kagame uko bashyira mu bikorwa kwambura interahamwe intwaro.

Bakaba baraganiriye ku bibazo by’aka Karere muri rusange, banibanda ku birebana n’u Burundi na Congo dore ko byombi ari ibihugu byitegura gusohoka mu nzibacyuho. Bakaba baraganiriye uko ibyo bihugu byasohoka mu nzibacyuho amahoro kandi n’amatora yabyo akagenda neza. Banaganiriye ku birebana na Gacaca aho igeze.. Banaganira ku kibazo cy’Abanyarwanda bari bahungiye mu Burundi mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka. Perezida Kagame akaba yaramusobanuriye ko abari bahunze bari bahunze ibihuha kuko mu Rwanda hari umutekano nta cyatuma Abanyarwanda bahunga.

Home page


Copyright © ORINFOR 2003 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya