U.N.R.: impamyabumenyi 18 mu imyaka 10 !

 

Kaminuza nkuru y'u Rwanda yongereye abayigamo kuburyo bushimishije.

Nyiraneza Judith

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda "Université Nationale du Rwanda" mu magambo ahinye U.N.R. yubatse mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, yatangiye mu w’1963, mu myaka icumi (1963-1972) itanga impamyabumenyi 18 none mu mwaka umwe wa 2007 yatanze 3074. Iyi Kaminuza itangira yari ifite amashami 2 : iry’ubuvuzi n’iry’amategeko. Uko iminsi yashiraga niko amashami yavukaga : Sciences Economiques, Sociales et Gestion ; ISAP (Administration Publique) ; Sciences, Lettres ; Agronomie, Education, Journalisme… Yaje rero kwagura amarembo maze ishami ry’indimi iryimurira i Nyakinama (Ruhengeri) naho iry’amategeko i Mburabuturo ho mu Mujyi wa Kigali. Iyi Kaminuza Nkuru y’u Rwanda "National University of Rwanda" (N.U.R.), yagize kwivugurura kwinshi harimo kubanza kwigisha indimi (icyongereza cyangwa igifaransa) abanyeshuri bagombaga gutangira mu mwaka wa mbere, ibinyujije mu ishuri ryayo rizwi ku izina rya "Ecole Pratique des Langues Modernes" (EPLM). Mu batumye impamyabumenyi zidatangwa ari nyinshi harimo bagashakabuhake (abakoloni) bigishagamo ari benshi kandi banafitemo ijambo rikomeye bafite ubwoba ko bazasimburwa mu mirimo na bene igihugu ariko biranga birataha dore ko usuzugura ubuke bw’agafu, kakakujyana ku iriba ».

Nukina ujye ugwa hasi ariko ntuzave mu kibuga

 Nubwo abanyeshuri bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bakomeje guhura n’ingorane nk’izo guhabwa ibizamini bikomeye cyane bityo ntibarenge umutaru, bamwe muri bo bakomeje guhanyanyaza kugeza ubwo bamwe muri bo bakomeje babona impamyabumenyi z’ikirenga none nibo bigishamo, gashakabuhake agenda aburamo ijambo atyo, Kaminuza ijya mu maboko ya ba nyiri igihugu, ibintu babishyira mu buryo.

Dore imibare igaragaza uko impamyabumenyi zagiye zitangwa :

Umwaka

w’amashuri

 

Impamyabumenyi

zatanzwe

 

Umwaka

w’amashuri

 

Impamyabumenyi

zatanzwe

1963-1972

18

1998

396

1973-1979

194

2000

511

1980-1986

786

2001

637

1987-1993

964

2002

502

1995

102

2003

456

1996

129

2005-2006

1096

1997

176

2007

3074

Mu w’2007 hatanzwe impamyabumenyi zo mu rwego rwa kabiri rwa kaminuza (Licence), izihanitse (Maîtrise) ndetse n’imwe yo mu rwego rw’ikirenga (Doctorat). rwa Licence, Maîtrise n’imwe yo mu rwa doctorat. Iyo ugeze i Huye mu biruhuko usanga hadasusurutse nk’igihe abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (U.N.R.) biga. Burya koko Umujyi wa Butare ni Kaminuza.Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame ikwiye gushimirwa uburyo yahagurukiye kuzahura ku buryo bugaragarira buri wese uburezi bwari bwaradindiye dore ko aho ugeze hose ubu mu Rwanda za Kaminuza cyangwa se amashuri makuru ari byinshi, naho abanza n’ayisumbuye aho akaba menshi cyane kurusha kera..

Urubuga rw’abana na Domingo Stone

 

Umwana Kabera Gwiza Sharif ngo azubakira ababyeyi be inzu nziza mu Biryogo

Kabera Gwiza Sharif afite imyaka ine. Abantu benshi bamuzi ku izina ry’akabyiniriro rya Gift (impano). Iyo umubajije udukino akunda gukina akubwira yitonze ati nkunda gukina ubute, tizi (kwiruka), karitoma (kurambura amaguru), umupira, biye no kurwana n’abandi bana. Abajijwe impamvu arwana n’abandi bana kandi atari byiza yasubije ko ari abo bana baba bamushotora nawe akabakubita. Mu Bantu bose ngo akunda Mama we, Nshimiye (umusore uba mu gipangu atuyemo, hamwe na Ali umwana w’inshuti ye. Mu Bantu bazwi ngo akunda Perezida Paul Kagame (ifoto ye iyo ayibonye ahita ayimenya) ngo aramutse ahuye nawe yamubwira ko ashaka kumusuhuza. Mu buzima busanzwe akunda kwambara tiriningi (imyenda ya siporo) agakunda kurya ipirawo (umuceri utetse urimo n’inyama) n’icyayi akanga kurya imvange z’ibirayi n’ibishyimbo. Mu bana b’urungano rwe ngo yikundira Ali ngo kuko ari umwana mwiza, akanga kandi umwana witwa Hassani ngo kuko iyo basangiye amacura ibiryo yanga kandi undi mwana witwa Hamadi ngo kuko akunda kumukubita.

Mu bijyanye n’uburezi n’uburere ngo akunda kwiga (nyina akunda kubimufashamo kuko yarangije na Kaminuza) agasubira no mu masomo. Mu butumwa yatanze ngo ni uko yajya ajyana n’inshuti ye Ali ku muhanda bagatembera! Ngo ikintu yifuza kuzakora abaye mukuru ngo yifuza kuzaba umubosi (umukire) akazubakira ababyeyi be inzu nziza mu Biryogo! Babyeyi, mujye mukurikirana hafi uburere bw’abana banyu mubafashe gusubira mu masomo yabo nk’uko Mama Gift abikora yigisha Gift iyo avuye kwiga.

Biracyaza


Copyright © ORINFOR 2008 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya