Undi mukozi wa TPIR araregwa Jenoside

Sibo Martin

 

Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rukorera Arusha ruratangaza ko noneho rugiye gusuzuma ibiregwa Ephrem Gasasira, umwe mu bakozi barwo uregwa uruhare yagize muri Jenoside y’Abatutsi yo mu 1994 mu Rwanda ndetse no kunaniza imikirize y’urubanza rwa Padiri Hormisdas Nsengimana nawe ufungiye aho Arusha muri Tanzaniya.

Ibyo byemejwe n’umuvugizi w’urwo rukiko mu cyumweru gishize, Bwana Laurent Amusuga. Ibyo byari byarakomeje kuvugwa, nyamara ubuyobozi bwa TPIR bukomeza kubyima amatwi bityo bamwe mu bakoze Jenoside bahinduka abakozi bahembwa na TPIR. Ibyo rero abenshi mu Banyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu babibonamo ubushinyaguzi kuko nk’uko babivuga “umwicanyi ntiyacira mugenzi we urubanza uretse gukora ikinamico.

Ephrem Gasasira araregwa n’Umuryango African Right bityo ubuyobozi bwa ruriya rukiko rusanga nta kuntu rwakomeza kwica amatwi ku birego bamwe bavuga ko bigaragara. Gasasira ubu ukora akazi k’ubusemuzi kuva mu Kuboza 2003 yahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Nyanza mu gihe cya Jenoside ya 1994 mu Rwanda.

Mu cyumweru gishize ni bwo Umuryango African Right wari wavuze ko Gasasira ari mu gatsiko k’abantu batera ubwoba abatangabuhamya bashinja Padiri Nsengimana wari umuyobozi wa Collège Christ Roi y’i Nyanza nawe ufungiye Arusha kubera uruhare ashinjwa ko yagize muri Jenoside.

Mu cyegeranyo cy’uwo muryango, haravugwamo kandi ko abatangabuhamya b’ingenzi bagombaga gushinja uriya mupadiri batewe ubwoba na Gasasira, bityo uwo muryango ugasaba ko ko Urukiko rwa Arusha rwaba nibura rumuhagaritse mu gihe rugikora iperereza. Padiri Hormidas Nsengimana arashinjwa icyaha cya Jenoside, ubwicanyi no gutsemba. Aravugwaho kuba yarishe umupadiri mugenzi we witwaga Ngirumpatse n’abandi bagore benshi b’Abatutsikazi.

Tubibutse ko atari ubwa mbere umupadiri aregwa Jenoside aho Arusha. Uwabimburiye abandi ni Padiri Seromba Atanazi wakatiwe imyaka 15 ku itariki ya 15 Ukuboza mu mwaka 2006. Muri rusange rero abapadiri bane bamaze kunyuzwa imbere y’urukiko rwa Arusha.

 

 

TPIR igiye k wakira imanza 5 nshya z’abaregwa Jenoside

 

Twagira Wilson

Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ngo rurategenya kuburanisha imanza eshanu nshya z’abaregwa Jenoside bakoreye mu Rwanda. Abaregwa muri izo manza ni Lt Colonnel Ephrem Setako wari umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo. Abandi ni Callixte Karimanzira wari umukuru w’ibiro bya Minisiteri yitwaga iy’Ubutegetsi bw’’Igihugu n’Amajyambere ya Komine icyo gihe, Augustin Ngirabatware wayoboye Minisiteri y’Igenamigambi ; Dominiko Ntawukuriryayo wari Sous Préfet (Butare) na Bagaragaza Michel wayoboraga Ofisi y’Icyayi. BBC ari byo biro ntaramakuru by’Abongereza ari nabyo byatangaje bwa mbere iyi nkuru bisobanura ko iyo ari inkuru yatanzwe n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru mu Rukiko rwa Arusha Bwana Tim Garmore akaba ari mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku ya 23 Mutarama 2008 mu rwego rwo gusobanura aho imirimo y’urukiko igeze mbere y’uko TPIR isoza manda yayo, kuko 2008 ari wo mwaka wayo wa nyuma.

Twibutse ko umwe mu baregwa Ntawukuriryayo w’imyaka 66 yafatiwe mu gihugu cy’Ubufaransa mu mpera z’umwaka wa 2007. Ubuyobozi bw’Urukiko bwa Arusha buherutse gusaba Ubufaransa yazanwa kuri urwo rukiko ariko ntibamutanga kuko ngo hari ibyo bagisaba.

Dominiko Ntawukuriryayo aregwa urupfu rw’impunzi zigera kuri 25.000 (ibihumbi makumyabiri na bitanu), abo ni abari bahungiye ku musozi wa Kabuye i Butare muri Jenoside yo muri 1994. Augustin Ngirabatware uri ku rutonde rw’abagiye kwitaba ubucamanza bwa Arusha we yafatiwe mu Budage ari naho agifungiye kugeza ubu, Urukiko rwa Arusha rwizera ko basamushyikiriza TPIR nk’uko babisabye. Mu byaha akurikiranyweho harimo gukoresha amafaranga ya Minisiteri yari ashinzwe mu bikorwa byo kugura intwaro. Izo akaba ari nazo zakoreshejwe muri Jenoside yaguyemo miliyoni isaga y’Abanyarwanda mu gihe gito.

 

Urubanza rw’abishe Rutayisire Paul

Mugabo Eric

ORINFOR- Huye

 

Tariki ya 17/01/2008 mu Murenge wa karama Akarere ka Huye haburanishirijwe urubanza ku cyaha cyakorewe muri uwo murenge ahishwe uwacitse ku icumu akaba n’umutangabuhamya n’inyangamugayo mu rukiko gacaca mu murenge wa Karama, nyakwigendera Rutayisire Paul wishwe tariki ya 15/01/2007.

Urwo rubanza rwaburanishijwe n’urukiko Rukuru rwa Repubulika, urugereko rwa Nyanza. Abaregwa ni abantu icyenda aribo Nyirakiromba Godeliva, Twagirayezu Antoine umuhungwa wa Nyirakiromba, Kamanzi J. Claude, Siborurema Vianney, Nshimiyimana Narcisse, Mulindahabi Samuel, Mbonyimana Athanase, Nganabashaka Felisiyani na Mukaruyonza Monika.

Urubanza rwatangiye umushinjacyaha asobanura ko abaregwa bose bahakanye icyaha, ubushinjacyaha busanga ari ubuhotozi no kwonona ibimenyetso bya Jenoside kubera ko nyakwigendera Rutayisire Paul yari yaracitse ku icumu akaba n’umutangabuhamya mu nkiko gacaca.

Ipfundo n’urupfu rwa nyakwigendera nkuko byakomeje bisobanurwa n’ubuhsinjacyaha akaba ari uko Rutayisire yanditse asaba ko urubanza rwa Nyirakiromba Godeliva rwasubirishwamo kubera ko yari yagizwe umwere mu rukiko gacaca rw’ubujurire bidasobanutse kandi mu rukiko gacaca rw’umurenge yari yarasabiwe gufungwa imyaka cumi n’icyenda. Abandi muri urwo rubanza barashinjwa ubufatanyacyaha n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Nyirakiromba.

Twagirayezu yafatanywe ishoka bivugwa ko ariyo yakoreshejwe bica Rutayisire Paul, Kamanzi ikote rye barisanzeho amaraso umunsi ukurikiye urupfu rwa Rutayisire, Siborurema ni nyir’akabare Rutayisire yapfuye avuyemo biravugwa ko imigambi yose yo kumwica ariho yacuriwe, inzu akabare gakoreramo ni iya Nyirakiromba, Siborurema arayikodesha. Nshimiyimana Narcisse yari atuye ku buntu mu nzu ya Nyirakiromba, ikote rye barisanzeho amaraso, inkoni yitwazaga yatoraguwe hafi y’umurambo wa nyakwigendera Rutayisire. Abandi twavuze bashinjwa muri urwo rubanza bagiye bagaragaza kudatabara, gusiga mu kabare Rutayisire ku bushake bazi ko ari bwicwe n’ibindi bijyanye n’ubufatanyacyaha.

Abaregwa bose uko ari icyenda bahawe umwanya imbere y’abaturage aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Karama barisobanura ku byo baregwa. Babiri muri bo (Nyirakiromba na Twagirayezu), bari banafite ubunganira Maître Muhizi Olivier. Abaregwa bose uko ari icyenda bamaze kwisobanura, abacamanza bahaye umwanya abaturage ngo bagire ibyo bakongeraho ku byari byavuzwe nk’ubuhamya ku rupfu rwa Rutayisire.

Ubucamanza bwanahaye umwanya Rudahunga Pierre murumuna wa nyakwigendera, akaba ariwe wahagarariye umuryango wiciwe. Rudahunga akaba yaravuze ko Rutaysire Paul asize umuryango w’abana umunani bakiri bato n’umugore, ababyeyi bamubyara n’abavandimwe batatu, abo bose akaba yari abafatiye runini akaba ariyo mpamvu ngo bagomba gutanga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 310.

Urubanza rw’abishe Rutayisire Paul ruzasomerwa mu murenge wa Karama aho icyaha cyabereye tariki ya 14/02/2008. Ubushinjacyaha bwo bukaba bwasabiye abaregwa bose igihano kiruta ibindi ubu akaba ari igifungo cya burundu bakanatanga amagarama y’urubanza.

Mu Ntara y’Amajyepfo ubucamanza bwahagurukiye ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya jenoside. Tariki ya 22/11/2007, ubucamanza bwakatiye igifungo cya burundu umugabo witwa Harindintwari Damien wishe umubyeyi we Mukamurara Costasie, amuziza ko atanga amakuru mu nkiko gacaca. Urubanza rukaba rwaraburanishirijwe aho icyaha cyabereye mu murenge wa Gikonko Akarere ka Gisagara.


Copyright © ORINFOR 2008 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya