Barasabwa guhamagara ababo bagataha
Rurangwa Théoneste
![]()
Ubwo ni ubutumwa bukubiye mu magambo Général Major Paul Rwarakabije (photo)yagejeje ku baturage ba Gisagara na Nyaruguru ndetse n’igihugu cyose muri rusange Général Major Rwarakabije wahoze akuriye abacengezi mbere y’uko afata icyemezo cya kigabo cyo gutaha mu rwamubyaye, yabwiye abaturage ibanga.ko nta rindi ari iryo gucyura abavandimwe n’ncuti zabo bari hanze y’u Rwanda barorongotana mu buhunzi. Yabanje gushimira Abanyarwanda babakiriye ubu bakaba bisanga mu Rwanda ati : « Abaturage bahunguka baza, nta rindi banga uretse ko abantu batumaho ababo babahamagara ko mu Rwanda ari amahoro na ba kanaka babatashya ».Rwarakabije yasobanuriye abaturage ko kuza atari uko Leta yahaguruka igashyiraho ingufu ngo batahe, yitanzeho urugero agira ati : « Ese mukeka ko iyo tuba nta makuru y’abari ino batubwiye ko turwanira ubusa mu Rwanda ari amahoro twari kuza ? » Ngo mukeka se ko Général Mubaraka yari kumbwira kuza nkaza ? Ati : « Oya ».
Rwarakabije rero yababwiye guhamagara ababo bakaza , nk’abo bahamagara bo mu turere n’intara byabo aho mu majyepfo. Abo ni nka Nzeyimana Stanley, Murwanashyaka w’i Gikonko na Ngayaberura Gerishomu uri muri Zambia akaba akomoka za Nyanza kandi ngo we nta n’icyo yakoze, nta mpamvu yo kuba iyo.
Rwarakabije avuga ko ahandi nko mu majyaruguru bitabiriye guhamagara ababo bikabyara umusaruro ugaragara nk’uko iyo ugeze mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abari abacengezi i Mutobo ubyibonera. Yaboneyeho kuvuga imibare y’abatashye ko yazanye na 130 nyuma gato muri uwo mwaka wa 2003 hakaza 600. Mu 2004 haje 1500, mu ri 2005 haza 682 naho ubu mu kigo harimo hafi 300 , ikibura ari nacyo Rwarakabije yasabye abaturage ngo ni ugushyiramo ingufu bahamagara ababo. Yanavuze ko nyuma y’aho aziye hari abafata icyemezo cyo gutaha ariko ugasanga baca iya kure, urugero ngo ni nka Mubiligi wavuze ko agiye guca ku mugore we mu Bufaransa bagataha. Ngo hari undi waciye iza Kameruni maze Rwarakabije agasanga abo bagenda banyura iyo bahunga, ngo bafatanyije bajya babahamagara bakaza. Yaboneyeho kwerurira abaturage ko batayobywa n’igihu ngo bakurikire baringa bizeye ko baba bafite ingufu zazagira icyo zibagezaho . Ngo imbaraga zihabwa abacengezi ntazo ni ukubabeshya. Abo bacengezi avuga ko abazi gusa icyo bashoboye kinabaranga ni ugucamo ibice. Rwarakabije yabwiye abaturage kuba maso ntibazayobywe kuko amacakubiri ariyo yateje genocide. Ati : « ntimuzabemerere ndabizi bareba ahoroshye. Ngo bajyaga bavuga ngo Komini (akarere) si ibyabo reka bigire mu mirenge ati ubwo imirenge yagizwe ishingiro ry’amajyambere bashobora guhindura « système » bakajya mu tugari.
Ibyo barwaniraga Leta yari yarabigezeho kera
Nguko uko Général Major Paul Rwarakabije yasobanuriye abaturage bo mu Ntara y’ Amajyepfo. Ngo afata icyemezo na bagenzi be nyuma yo kubwirwa ko gahunda zo mu Rwanda ari nziza yari yarohereje abantu be mu Rwanda barahanyura babona byose byaragezweho ati: “Urwana aba afite icyo arwanira ashaka kugeza ku baturage” bo rero ngo baravugaga bati “turwane haze demokarasi mu Rwanda, ubumwe, ubwiyunge”, bakebuka bagasanga u Rwanda rwabigezeho kera. Ngo bakongera bakicara bakareba icyo bazana mu Rwanda bajya kutangira gahunda bagasanga cyararangiye. Nyuma rero ngo basanze nta gishya barwanira kuzana mu Rwanda kuko ibyo bari bashyize imbere byari byarakozwe, hatowe Itegeko Nshinga ndetse na Perezida yatowe basanga nta kindi uretse gutaha bakajya gufatanya n’abari mu gihugu gahunda yo kubaka. Bari basanze bameze nk’aka wa mugani w’indondogozi y’ikirondwe isigara ku ruhu inka yarariwe.
Kuba hari abagisigaye hanze rero Rwarakabije yumva batagomba kubangamira abandi baza kubohokana. Yaboneyeho gusaba abaturage kutemerera abo baza kubashuka ngo bahunge kuko aho babajyana atari heza. Ubu ngo ni ukwiruka inyuma y’igihugu . Ikindi ngo aho babajyana ubujiji ni bwose, abize ni abakuru naho abari bato ntaho bari kwiga mu ishyama ngo none se baturage murasanga mukuye abana mu ishuri, muvuye hafi y’ivuriro kugira ngo mu bajyane kutiga hanyuma igihe muzazira bibere igihugu umuzigo mutarize mbere . Ngo gahunda mu Rwanda ni nziza dufatanye kuzishyigikira.
E.A.P.C.C.O. irashima u Rwanda muri DARFUR
Twagira Wilson
Umuyobozi mukuru wa EAPCCO aribyo East African Police Chiefs Cooperation, Umuryango w’Abapolisi bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba General Major Mohammed Hussein Ali wari mu Rwanda kuva ku wa 22 Gashyantare arashima uburyo u Rwanda ari kimwe mu bihugu byohereje abapolisi ba mbere i Darfur mu rwego rw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kugira ngo bagaragaze uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro muri ako karere ka Sudani y’amajyepfo, ubu hakaba hariyo 50 bariyo mu butumwa bw’amezi atandatu.
Nyuma y’umubonano bagiranye na bamwe mu bayobozi bakuru ba polisi y’igihugu, Maj. Gen. Hussein yagaragaje byinshi mu byagezweho mu birebana no guhashya, gukumira ndetse no kurwanya ibyaha hagati y’ibihugu bigize umuryango wa EAPCC avuga ko nk’urujya n’uruza rw’ibiyobyabwenge, ubujura bw’amamodoka n’ibindi byagabanutse, harimo no guhererekanya abanyabyaha ba nyir’ukubikora.
Komiseri Mukuru wa Polisi y’igihugu Andrew Rwigamba yasobanuye ibyo bihugu nk’u Rwanda byungukira muri uriya muryango, agaragaza ingero z’iyibwa ry’ibinyabiziga nk’amamodoka yari yaribwe mu bihugu bimwe by’aka karere biri muri uwo muryango nka Uganda, Tanzaniya n’u Burundi, ashima ubufatanye bugikomeje kuranga ibihugu bigize uwo muryango.
Mu ruhare polisi mpuzamahanga ariyo International Polisi izagira mu gushyigikira EAPCCO ngo ni ugutanga amahugurwa n’ubumenyi ku muntu uzajya yifashisha imbwa kabuhariwe mu gutahura ibyaha n’imbwa ebyiri zagenewe icyo gikorwa muri buri gihugu kiri mu muryango wa East African Police Chiefs Coorporation.
U Rwanda, Kenya, Sudani, Burundi, Tanzaniya, Etiyopiya, Eritreya, Uganda na Djibuti, ni bimwe mu bihugu bigize EAPCCO.
Barasabwa gufasha ubuyobozi guca ibiyobyabwenjye
Rurangwa Théoneste
Abaturage bo mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge akagari ka Biryogo bahamagariwe gufasha ubuyobozi guca ibiyobyabwenge. Hari ku ya 27/02/06 ubwo bari bakusanyirijwe Tarinyota bakerekwa ibihaboneka birimo urumogi , Kanyanga alcool… Hari Umunyamabanga Nshibabikorwa wa Nyarugenge, PPC Kajeguhakwa Jean Claude, umuvugizi wa Polisi Théos Badege n’ushinzwe ibikorwa byo gutahura ibyo biyobyabwenge Lyunder Nkuranga.
Ibyo biyobyabwenge byose byaratwitswe, bikaba byari amajerikani arindwi arimo ane ya alcool ya ethanol, utubido duto icumi , amavalisi n’ibikapu bipfunyitsemo urumogi byose byari nk’ibilo 750 bifite agaciro ka miliyoni 22 n’igice. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyarugenge yabwiye abaturage be ko biteye isoni urebye ibyo biyobyabwenjye bibari. Yabasabye kumufasha kubirwanya kuko ntacyo byabagezaho uretse urupfu nta kindi. PPC Kajeguhakwa nawe yunzemo ababwira ko ubundi abashima ko ari abakozi. Kuba byarerekanywe aho ngo ni uko benshi babinywa abandi bakabicuruza , yahise ababwira ko agiye kubereka abarunywa maze uwo atomboje wese bagasanga arunywa koko, cyakora abo bose basabye imbabazi imbere y’abaturage bari aho ko batazongera, bagiye kwitandukanya na byo. Yabasobanuriye ko unaretse ko ibiyobyabwenge ubwabyo ari icyaha ngo binateza ibindi byaha nko gufata ku ngufu, kurwana, ugakubita, ukavuna, ugakomeretsa umugore n’abana….
Ababifatanywe ubwo bajyanywe gufungirwa muri gereza nkuru ya Kigali 1930, abandi kuri Polisi. Ngo abenshi babicuruza kubera amafaranga maze abasaba kubireka bagashaka ikindi cyabateza imbere. Twabajije uko agafungo bakagurisha batubwira ko urangura agahabwa kuri 40 nawe akagacuruza ku 100.
Uretse ibyo hanabonetse ibindi nka Exta by’ibinini ngo bicurika umuntu bakamwiba nta rwaserera (MDMA), hari na Heroïne (Mugo) Cocaïne na Khat ariyo Mayirungi. Banatubwiye ko hari ikindi kiyobyabwenge cyamaze abantu bita ibisasu. Twabajije Lynder icyo aricyo avuga ko ari imvange y’amasaka, Omo, Vim n’isukari batara bagategereza icyumweru ko bishya. Ibyo biyobyabwenge byatwikiwe ku kibuga cya KIST imbere y’abaturage.
Superintendent Théos Badege yabwiye Imvaho Nshya ko icyo gikorwa bagihaye umwanya munini bakaba barafatiye ko ibyaha byinshi ariho bikomoka. Ngo bituma badakora ahubwo bakayayuka mu mutwe ubundi bagasigara ari ibisenzegeri. Théos Badege asanga ngo ababyiyeguriye hari ikindi cyo gukora cyabaha amafaranga bagatera imbere kandi ngo indi mishinga yabungura irahari. Ati : « Ugukiza umugizi wa nabi aba agukijije » » . Ngo ababiftanywe nibahamwa n’icyaha bashobora kuzafungwa hagati y’amezi atatu n’imyaka itanu.
Copyright © ORINFOR 2003 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya