Abakozi bahembwa amafaranga ari munsi ya 30.000 bagiye gusonerwa imisoro
Kwizera Bosco
Abadepite mu nteko ishinga amategeko bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana ibirebana n’ingengo y’imari n’umutungo wa Leta ku itariki ya 21/06/2005 basuye Intara ya Kigali Ngali baganira n’inzego za Leta zikorera mu ntara, ibirebana no kumenya ingorane bahura nazo mu gushyira mu bikorwa itegeko ry’ingengo y’imari ya Leta, uko ingengo y’imari itegurwa n’uburyo yemezwa. Banaganiriye ku buryo amasoko atangwa n’uburyo bakorana n’ikigo gishinzwe gutanga amasoko (National Tender Board), uburyo abanyeshuri barihirirwa n’ikigega cy’abacitse ku icumu bafashwe nyuma yaho iyo nshingano yeguriwe ubuyobozi bw’ intara.
Andre Bumaya MIFOTRA
Mu biganiro abo bayobozi bagiranye n’ abadepite bagaragaje ibibazo binyuranye intara ihura nabyo birimo uburyo amafaranga agenerwa intara ya buri kwezi atinda cyane kuboneka, ku buryo ubu bamaze guhembwa amafaranga y’amezi atatu gusa mu gihe hashize amezi atandatu. Ibyo bikavuga ko gahunda zateganyijwe zikorwa mu buryo butoroshye, bitewe n’uko nta mafaranga baba babonye.
Ikindi bagaragarije abadepite ni ibikorwa biza bitunguranye nko gushyingura ibisigazwa by’abazize jenoside biboneka ari byinshi, ibibazo byo gusenyerwa n’umuyaga n’ibindi mu gihe nta mafaranga yabigenewe.
Ngo hari na za gahunda zisabwa n’inzego zo hejuru nka za Minisiteri nta mafaranga y’ibyo bikorwa baba bahawe. Ibyo bigatuma bifashisha ayagenewe izindi gahunda.
Iyo ntara kandi ngo hari ubwo itegura ibikorwa biteganyijwe nyuma yo koherezwa muri Minisiteri ifite imari mu nshingano zayo bakabigabanya ku buryo hari ubwo ibyo bikorwa bidakorwa neza ibyo bikabavangira.
Banagaragarije abadepite ikibazo cy’imodoka nkeya ku buryo iyo ntara ubu ifite imodoka 9 30 muri mugihe izikora ari 3 gusa. Ibyo kandi bituma kuzikoresha mu magaraje bitwara amafaranga arenga ibihumbi maganatatu (300.000FRW) buri modoka mu gihe izo modoka yagenewe amafaranga ibihumbi mirongo inani na bitatu (83.000Frs) gusa buri kwezi.
Babwiye abadepite ko buri modoka igenerwa litiro 10 buri munsi bavuga ko ari nkeya cyane ugereranyije n’akazi kagomba gukorwa. Iyo ntara ubu ikorera mu nzu itari iyayo. Ibyo bagatuma gushyiramo umuriro n’amazi, telefoni n’ibindi bijyanye no gusana bitaborohera kuko iyo nzu itagenewe ibiro, ibyo bikabahenda.
Guhuza ibikorwa binyuranye by’inzego zikorera muri iyo ntara nabyo birabagora kuko inzego zimwe na zimwe zikorera kuri zimwe muri zo nk’ukubushinjacyaha n’abacamanza. Abaturage kandi ngo bakomeje kubaza impamvu itegeko risonera abakozi bahembwa amafaranga ari munsi y’ibihumbi mirongo itatu (30.000Frs) kudatanga imisoro ridatangazwa, abadepite bababwira ko iryo tegeko ryamaze kwemezwa ku buryo ubu riri hafi gutangazwa kuko ryamaze gutorwa.
Abadepite bababajije uburyo bakurikirana imishinga ikorera mu ntara ya Kigali-Ngali, icyo bakora ngo amafaranga bari bateganyije atarabonetse aboneke n’aho bakura amafaranga bakoresha mu bikorwa bitunguranye. Ubuyobozi bw’intara bwabasobanuriye ko bagerageza gushakisha mu zindi gahunda no mubaterankunga.
Abadepite basimiye ubuyobozi bw’intara uburyo bakorera mu mucyo bagamije icyerekezo cya 2020 barwanya ubucyene. Bavuze ko ibibazo babonye bazahamagare aba minisitiri babishinzwe kugira ngo babisobanure. Ibindi bijyanye n’ingengo y’imari ngo bazayisobanuza ubwo ingengo y’imari izaba izanwe mu nteko kwemezwa.
Nyuma abo badepite basuye umujyi wa …….abuga akarere ka Ngenda na Gashora mu rwego rwo kumenya uko ubuyobozi bw’uturere n’umujyi bushyira mu bikorwa itegeko rigena inkomoko y’imari y’umutungo by’uturere n’imijyi iterwa inkunga n’ikigega gitsura amajyambere y’uturere n’imijyi (CDF).
Abo badepite basuye iyi ntara barimo Depite Hayinamura Gideon, Depite Semuhungu Athanase na Donata Mukamurenzi umukozi mu nteko ishingamategeko.
Ruhengeri : Ikigori ni ingirakamaro
Karake Ferdinand
CRI RuhengeriTariki ya 17/06/2005, mu Karere ka Bukamba habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikigega cyo guhunikamo no kurobanuriramo umusaruro w’ibigori n’ibiwukomokaho. Icyo kigega akaba ari icya Koperative y’Abahinzi b’ibigori mu karere k’ibirunga (COAMV mu magambo ahinnye y’igifaransa).
Ikigori gifatiye runini Abanyarwanda
Icyo kigega cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 19 ku nkunga Koperative yahawe n’umushinga RSSP ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Koperative y’abahinzi b’ibigori mu karere k’ibirunga yabayeho guhera mu mwaka wa 2001 ku bufatanye bw’abanyamuryango b’ikubitiro 16( abagore 8 n’abagabo 8). Igitekerezo cyo kuyishinga bakaba baragitewe n’ubukene bari bafite kandi bakabona ibikomoka ku musaruro wabo bibapfira ubusa. Bahisemo rero gushinga Koperative bagamije guteza imbere no guhesha agaciro umusaruro w’ikigori n’ibigikomokaho no kurwanya ubukene mu cyaro.
Muri iki gihe koperative COAMV ikorana n’amashyirahamwe 301 yibumbiyemo abanyamuryango 7870 ( abagabo 4432 n’abagore 3438) ndetse ikaba ikorana n’abahinzi ku giti cyabo 400 (Abagabo 250 n’abagore 150). Ikorera mu turere twa Bukamba, Butaro, Kinigi, Bugarura, Mutobo, Buhoma na Mutura yo muri Gisenyi.
Ubuso Koperative ihingaho ibigori bungana na hegitari 504 bakaba basarura muri rusange toni ziri hagati ya 4.2 na 4.5 kuri hegitari imwe. Ariko muri iki gihembwe kubera imvura yaguye ari nyinshi igatera isuri barateganya ko umusaruro uzagabanyukaho 1.5%.
Iyi koperative kandi ifite uruganda rusya ifu mu bigori izwi ku izina ry’ « Agahunga k’iwacu ». Imashini z’urwo ruganda zikaba zifite ubushobozi bwo gusya toni 7 ku munsi, kandi muri buri biro 100 havamo kg 57 z’ifu y’Agahunga, hakavamo kg 8 by’ifu y’igikoma n’ibiro 30 by’ibiryo by’amatungo. Muri iki gihe iyo Koperative igura ibigori by’abaturage ku mafaranga 115 ku kilo kimwe, agahunga kavuyemo ikagurisha amafaranga 220 ku kilo, ifu ya kabiri ivamo igikoma igura amafaranga 120 ku kilo naho ibiryo by’amatungo bivamo Koperative ibigurisha amafaranga 35 ku kilo.
Koperative COAMV mu gukora imirimo itandukanye yabonye inguzanyo zinyuranye. Nk’uko Bwana Nibishaka Thaddée, Perezida w’iyo Koperative yabitangaje, Banki nyarwanda itsura amajyambere yayihaye inguzanyo ya miliyoni 22, inguzanyo yafashije Koperative kugura imashini eshatu zitonora ibigori zikabibyazamo abahinzi kugeza umusaruro wabo ku ruganda, ikanabafasha kugemura agahunga, ifu y’igikoma ndetse n’ibiryo by’amatungo aho bikenewe hose.
Umushinga RSSP wa MINAGRI nawo wateye inkunga Koperative, ingana n’amafaranga 52.292.000 yafashije mu kubaka kiriya kigega, kumenyekanisha ibikorwa bya Koperative, amahugurwa, ingendoshuri, kugura icyuma kabuhariwe ( computer) n’ibindi. Banki Nyarwanda itsura Amajyambere ( BRD) yongeye kubemerera indi nguzanyo ya miliyoni 15.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi, Dr Daphrose Gahakwa wari umushyitsi mukuru mu gutaha kiriya kigega yemeye kuzafasha koperative COAMV gukemura bimwe mu bibazo ifite nk’icy’inyongeramusaruro ndetse n’icy’amahugurwa y’abakangurambaga mu by’ubuhinzi.
Ruhengeri : Abakorerabushake barashimiwe
Karake Ferdinand
CRI RuhengeriUmunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku gikorwa ngirakamaro cyo gufashisha amaraso ahabwa imbabare ziyakeneye kwa muganga, wabereye mu karere ka Mutobo mu rwego rw’intara ya Ruhengeri.
Umukuru w'intara ya Ruhengeri, Boniface Rucagu
Ikigo gifashisha amaraso cya Ruhengeri gikorera muri iyi ntara ndetse no mu ya Gisenyi, gifatanyije na Komite ya Croix-Rouge mu ntara, hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Mutobo, bakanguriye abaturage batuye ako karere ndetse n’abanyaruhengeri muri rusange gukomeza kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso cyane cyane birinda indwara zituma batayatanga nka SIDA, Mburugu, Malariya n’izindi. Basabye kandi abo baturage kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, bagira isuku ku mubiri, isuku y’ibiribwa, aho bicururizwa n’aho batuye ; banasabwa kuzirikana kubatishoboye kurusha abandi cyane cyane abana b’imfubyi.
Intumwa ya Minisitiri w’Ubuzima wari mu birori byo kwizihiza uwo munsi, Bwana Kabanda Emmanuel, yagejeje ku bari aho ubutumwa bukubiye mu ijambo Minisitiri w’Ubuzima yageneye uwo munsi, ijambo rihamagarira Abanyarwanda bose babishoboye kandi bujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo umuntu atange amaraso, kwitabira kuyatanga kenshi bishoboka, kandi bakirinda indwara zandurira mu maraso, bakirinda n’ingeso mbi z’ubusambanyi bukurura bukanakwirakwiza icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangabitsinda.
Ibirori byo kuri uwo munsi byasojwe no gutanga ibyemezo-bimenyetso by’ishimwe ku bakorerabushake 16 batanze amaraso kenshi kurusha abandi bahereye ku nshuro 10 gusubiza hejuru. Mu ntara ya Ruhengeri kuva uyu mwaka wa 2005 watangira abagiraneza batanze amaraso bagera ku 2915, akarere ka Mutobo konyine gafite abagiraneza bamaze kuyatanga 324 ni ukuvuga 11% by’abayatanze. Abayatanze uwo munsi ni 78.
Muri ibyo birori kandi havuzwe bimwe mu bikorwa Croix-Rouge y’u Rwanda ikora mu ntara ya Ruhengeri, nko kurwanya ubukene binyuze mu nguzanyo zishyurwa zihabwa amashyirahamwe yo mu turere 5 : Bukamba, Butaro, Bugarura, Cyeru na Nyamugari ; gufasha abagwiriwe n’ibiza binyuranye cyane abasenyerwa n’amazi ava mu birunga no mu isozi ihanamye yo mu ntara.
Abana 10 b’imfubyi batishoboye na bo bahawe ifunguro ry’igihe gito rigizwe n’ifu y’ibigori byatanzwe na bamwe mu baturage bo mu karere ka Mutobo.
Abanyarwanda bose bakaba basabwa kumva ko bagiye bagira icyo bigomwa, bagahuriza hamwe duke bafite byaba imbaraga mu bikorwa by’ubugiraneza, ibikorwa bigira icyo bimarira abababaye kurusha abandi.
Nyamata ubishoboye wese yemerewe kwiga
Rurangwa Théoneste
“Nta mwana uzi ubwenge utaziga”
Ayo ni amagambo y’umuyobozi w’akarere ka Nyamata Bwana Nkurunziza, avuga ko mu karere ka Nyamata harimo abantu benshi badafite amikoro ariko ko akarere gashyigikiye uburezi ku buryo nta mwana wabura uko yiga azi ubwenge.
Prof. Murenzi Romain, Ministitiri w' Uburezi
Aho Bwana Nkurunziza yatangarije Imvaho Nshya ko umwana wese uzi ubwenge akaba yatsinze ikizamini cya Leta agomba kwiga ntabe yabuzwa n’ubukene bw’iwabo. Yaboneyeho guhamagarira uwo ari we wese waba unahari wabujijwe kwiga n’ubukene ko yagana akarere ntacikwe n’ubwo buryo akarere avukamo gateganya kandi yaratsinze.
Yaboneyeho kuvuga ingorane bafite zo kuba amafaranga intara ibagezaho ari make kandi abana b’abakene ari benshi. Atanga urugero ko hari nk’ubwo bari bagenewe Miliyoni 3 kandi abo bakeneye kuriha bagomba Miliyoni 10. Gusa ngo ntibacika intege bakoresha uko bashoboye bakifashisha n’imirenge ariko abana bakiga.
Ngo bari babanje kugira ikibazo abo mu nzego zibanza bandika abantu benshi barimo n’abishoboye none babonye ari bo ba mbere barebwa no gushakisha inkunga y’abo banyeshuri b’abakene basanga bagomba kujya bandika ukennye koko kurusha abandi. Cyakora ngo ntibabasha kurihira abo mu mashuri yigenga n’iyo waba ari umukene ute.
Bisaba rero ko umwana w’umukene yaba yaratsinze mu cya Leta noneho bakanasaba ko umwana atakwiga kure kugira ngo n’ikibazo cy’amafaranga y’ingendo cyorohe.
Copyright © ORINFOR 2003 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya