R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

IKIGO CY'IGIHUGU CY'ITANGAZAMAKURU - ORINFOR

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru  ni iki?

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ni ikigo cya Leta gifite ubwigenge mu bijyanye n’imiyoborere.Iki kigo ni cyo kibarizwamo Radio Rwanda, Televiziyo y’u Rwanda n’Itangazamakuru ryandika rigizwe n’Imvaho Nshya na La Nouvelle Relève.
Nk’uko twabikomojeho kandi, iki kigo gifite ubuzima gatozi n’ubwigenge mu miyoborere no mu micungire y’abakozi bacyo.Iki kigo kandi kikaba gicungwa hakurikijwe amategeko agenga inzego z’imirimo ya Leta.

ORINFOR ifite icyicaro mu mugi wa Kigali,umurwa mukuru wa Republika y’u Rwanda.
Mu gihe bibaye ngombwa icyo cyicaro gishobora kwimurirwa ahari ho hose mu Rwanda. .Bibaye ngombwa kandi byemejwe n’iteka rya Minisitiri w’intebe,ORINFOR ishobora kugira amashami hose mu gihugu no mu mahanga kugira ngo ishobore kugera ku nshingano zayo.

Amashami ya ORINFOR


ORINFOR igizwe n’amashami 7 ayobowe n’ubuyobozi bukuru.Ayo mashami ni aya akurikira:

1.Radio Rwanda

Radio Rwanda ikora amasaha 24 kuri 24.Mu biganiro byayo ikoresha Ikinyarwanda,igifaransa,Icyongereza n’Igiswayire.Ivugira ku murongo wa FM(Frequency Modulation),kuri SW(Short Waves) ndetse no ku rubuga rwa Internet(www.orinfor.gov.rw).
Buri saha havugwa amakuru mashya. Radio Rwanda igera ku banyarwanda barenga 90% kandi ikumvikanira ku buso bwose bw’u Rwanda. Radio Rwanda igira gahunda zitandukanye, zimwe muri zo ni izi zikurikira:
-Amakuru avugwa mu Rwanda no hirya no hino ku isi
-Ibiganiro ku nsanganyamatsiko zitandukanye:politike, ubukungu, etc.
-Gahunda y’Ikinamico
-Ku bashaka kwamamaza,birahendutse cyane kuri Radio Rwanda.
Usibye Radio Rwanda  hari ibiro bishinzwe amakuru mu turere (CRI:Centres Régionaux d’Information) n’amaradiyo y’abaturage (Radios Communautaires)agera kuri atanu.
Aya maradiyo atangaza amakuru yo mu turere dutandukanye, ndetse akanohereza amakuru y’uturere kuri radiyo Rwanda.

2.Televiziyo y’u Rwanda

Televiziyo y’u Rwanda ikora amasaha 24 kuri 24
-Isohora amajwi meza n’amashusho binogeye ijisho.
-Yerekana umuziki,ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro n’ibindi biganiro by’ingirakamaro.
-Iboneka no ku rubuga rwa Internet
-Mu bihe bya vuba cyane, Televiziyo y’u Rwanda izaba ikoresha uburyo bugezweho bwa Digital
-Kuri Televiziyo y’u Rwanda, kwamamaza birahendutse cyane.

3.Ishami ricapa rikanasohora ibinyamakuru(PECIPHO)

Muri iri shami habarizwamo ibinyamakuru bibiri:Imvaho Nshya na La Nouvelle Relève.Ibi binyamakuru byombi bisohoka kabiri mu cyumweru..
Imashini kabuhariwe ikoreshwa mu icapiro(Web machine)n’izindi mashini zabugenewe(Sheetfed machines) zikoreshwa mu kwandika no mu gusohora ibyo binyamakuru twavuze haruguru. Zikoreshwa kandi mu gucapa ibindi binyamakuru byigenga byakenera iyo serivise.

4.Ishami rishinzwe umutungo n’imicungire y’abakozi

Iri shami ni ryo rishyiraho politiki y’ibirebana n’umutungo.Ni ryo kandi ritanga imibare nyayo ijyanye n’imari ya ORINFOR.Iri shami kandi ni ryo rifite mu nshingano zaryo ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi no gushaka amasoko.Muri ibyo bikorwa twavugamo nk’ibi bikurikira:
-Kwamamaza kuri Radiyo,kuri televiziyo no mu binyamakuru
-Umwanya w’ibiganiro kuri Radio, kuri Televiziyo ndetse no mu bitangazamakuru byandika.
-Gukora no gutunganya ibiganiro bya Radiyo na Televiziyo.
-Kugurisha ibinyamakuru
-Gukora filime zigaragaza ibikorwa((documentaries) kuri televiziyo n’ibiganiro bigaragaza ibikorwa kuri Radiyo.
-Gukodesha iminara
-Kugurisha ama DVDs n’ama CDs y’amakinamico.
Gutanga serivise nziza kandi zihuse ni ihame ngenderwaho muri iri shami ndetse no muri ORINFOR yose.

5.Ishami rishinzwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi

Ibikorwa by’ingenzi muri iri shami ni ibi bikurikira:
-Kubahiriza inyandiko z’ubutegetsi hakurikijwe amabwiriza ajyanye n’igihe
-Gushaka abakozi n’ibijyanye n’amahugurwa.
-Gutegura lisite abakozi bahemberwaho no kuyivugurura buri kwezi.
-Gutegura amakonje y’abakozi b’amashami yose buri mwaka.
-Gukata ku mishahara y’abakozi imisanzu irebana n’ubwiteganyirize ndetse n’ubwishingizi bw’ubuzima.

6.Ishami rishinzwe Ibiro Ntaramakuru mu turere n’Amaradiyo y’Abaturage.

Iri shami rigizwe n’ibiro ntaramakuru bya ORINFOR umunani(8)n’amaradiyo y’abaturage atanu(5).Ibiro ntaramakuru bya ORINFOR mu turere bifite inshingano zikurikira:
-Gushaka no gutunganya amakuru akoherezwa kuri Radio Rwanda cyangwa mu Mvaho Nshya, rimwe na rimwe kuri Televiziyo y’u Rwanda.
-Kwakira no gukwirakwiza ibinyamakuru bya ORINFOR( ni ukuvuga Imvaho Nshya na La Nouvelle Relève) mu bakiriya bari mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
-Amaradiyo y’Abaturage ageza amakuru ku batuye mu turere akoreramo.

7.Ishami rishinzwe ibya Tekinike

Ibikorwa by’ingenzi muri iri shami ni ibi bikurikira:
-Gutuma Radiyo yumvikana ku rubuga rwa Internet ndetse na Televiziyo ikagaragara kandi ikumvikana  kuri urwo rubuga.
-Kubungabunga ibyuma bituma Radiyo Rwanda na radiyo z’abaturage zumvikana ndetse na Televiziyo y’u Rwanda ikagaragara.Iri shami  kandi ni ryo ribungabunga isakazamajwi(Emetteurs) za Radiyo n’iza Televiziyo.
-Gufasha abafatabuguzi bakodesheje iminara ya ORINFOR
-Gushyira amakuru ku rubuga  rw’ikoranabuhanga rwa ORINFOR ndetse no kurubungabunga
-Gukoresha no kubungabunga imashini zitandukanye zo mu icapiro.

*Intumbero ya ORINFOR

Intumbero ya ORINFOR ni ukuba ku isonga mu gutanga serivise nziza  mu bikorwa bitandukanye birebana n’itangazamakuru mu karere kose.


*Intego nyamukuru ya ORINFOR

Intego nyamukuru ya ORINFOR ni ukugeza ku banyarwanda amakuru yizewe n’ibiganiro bifite ireme ndetse n’izindi serivise zose zinyuranye z’itangazamakuru.

*Indangagaciro z’ingenzi ku bakozi ba ORINFOR

1.Ubunyangamugayo
2.Ibikorwa bifite ireme
3.Ubunyamwuga
4.Kureba kure
5.Inyungu rusange

*Inshingano z’ingenzi za ORINFOR

1.Kugeza ku banyarwanda n’abandi bari hanze y’u Rwanda amakuru y’imbere mu gihugu n’ayo hirya no hino ku isi.
2.Kugeza ku banyarwanda n’ abandi bari hanze y’u Rwanda ibiganiro bikubiyemo inyigisho zinyuranye kandi zibajijura.
3.Kugeza ku bakurikiye ibitangazamakuru bya ORINFOR ibiganiro n’inkuru  bibaruhura.
4.Kugira uruhare mu guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo kugaragaza  ibitekerezo.
5.Kugira uruhare mu guteza imbere umuco nyarwanda.
6.Gutanga inkunga n’inama bya tekinike aho bishoboka mu nzego zirebwa n’itangazamakuru
7.Kwita ku mutungo n’ibikorwa byayo no kubibyaza umusaruro
8.Gushyikirana no gukorana n’ibindi bigo bihuje inshingano byaba ibyo mu rwego rw’akarere u Rwanda ruherereyemo cyangwa ku rwego mpuzamahanga.
 

Ibijyana
Aderese
Icyicaro

Avenue de la Revolution
P.O. BOX 83 KIGALI
Telephone :(+250) 57 57 35; 57 52 18
Fax :(+250) 57 65 39

e-mail:info1@orinfor.gov.rw

TV Rwanda

...MVK...
P.O. BOX 83 KIGALI
Telephone :(+250) 57 57 35; 57 52 18
Fax :(+250) 57 65 39

e-mail:ibitekerezo@orinfor.gov.rw