Imvaho Nshya N0 1913, Tariki ya 17 - 19 kanama 2009 Archives

Home Imvaho Amakuru Iryibanze Ubukungu Ubuzima Uburezi Imyidagaduro Umuco Mu Ntara Imikino

Muhanga : Nta rwibutso rwa jenoside akarere gafite

Ikibazo cyo kutagira urwibutso bwa jenoside mu rwego rwo kubungabunga no gufata neza  imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Karere ka Muhanga kiri mu bibazo bikomeye akarere gafite. Soma


Uretse minerivari ababyeyi bagombye guhangayikishwa n’aho abana babo banyura

Mu gihe ababyeyi baba bahangayikishijwe no kubona amafaranga yo kwishyurira abana babo baba mu mashuri yisumbuye, abenshi bakanaba biga kure y’ababyeyi, byamaze kugaragara ko badahitirayo. Soma

Abana barasaba ko komite zibahagarariye zahabwa agaciro n’inzego z’ibanze

Bisabwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ubu hashyizweho   komite kuva ku rwego rw’imidugudu kugera ku rwego rw’Akarere zihagarariye abana. Soma


Igiti gitewe ni nk’umwana-Kamanzi

Ku wa kane tariki ya 13 Kanama mu Karere ka Rubavu hateraniye inama y’iminsi ibiri yigaga ku mbanzirizamushinga w’itegeko rigena imicungire n’imikoreshereze y’amashyamba ku buryo burambye mu Rwanda.Soma

ADRA-Rwanda yafashije mu guteza imbere uburezi kuri bose mu Karare ka Nyagatare

ADRA-Rwanda yizihije umunsi mukuru wahariwe uburezi bw’urubyiruko rwacikishirije amashuri hagati rukaba rwarafashijwe n’uwo muryango kongera gusubira mu mashuri abanza. Soma

Umubyeyi niwe fatizo ku burere bw’umwana ku birebana n’imibonano mpuzabitsina
                          

Nshuti basomyi bacu, ubushize twasubitse ikiganiro cyacu ariko tutagishoje. None nagira ngo dusubukure aho twasubikiye ubushize, kandi n’ubundi abatuboneye izuba basize bavuze ko amagambo aryoha asubiwemo.Soma

Abagize amakoperative mu rugamba rwo kurengera ibidukikije

Abanyamuryango b’amakoperative anyuranye yo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga ho mu Ntara y’Amajyepfo bafashe ingamba zo kurengera ibidukikije nyuma y’amahugurwa y’umunsi umwe bahawe n’imiryango ya ACD, FHI na ATEDEC.Soma


MININFOR yasabye urubyiruko kuba umusemburo mu by’umuco wo gusoma

Umuyobozi muri Minisiteri ifite itangazamakuru mu nshingano zayo, Kabagambe Ignatius  yasabye abagize inzego z’urubyiruko kuba umusemburo w’abandi Banyarwanda, baba abo mu Mujyi n’abaturiye icyaro kugira ngo Abanyarwanda bagarukire umuco wo gusoma muri bo wari waratakaye.Soma

Orinfor@Copyright 2009 E-mail: info@orinfor.gov.rw