Imvaho Nshya N0 1913, Tariki ya 17 - 19 kanama 2009 Archives

Home Imvaho Amakuru Iryibanze Ubukungu Ubuzima Uburezi Imyidagaduro Umuco Mu Ntara Imikino

Ikipe y’igihugu Amavubi  ingufu ziracyari nkeya

Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino ugomba kuyihuza  n’ikipe y’igihugu ya Misiri mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi ndetse n’icy’Afurika mu mwaka wa 2010.Soma


Hakizimana Gervais atangiye kwiyizera

Hakizimana Gervais ni umukinnyi usanzwe ubarizwa mu ikipe ya APR y’imikino ngororangingo mu gusiganwa biruka. Muri icyi gihe abarizwa ku mugabane w’iburayi kuko yamaze kubona umuntu umwitaho haba mu myitozo ndetse no mu kumubonera amarushanwa yo kwitabira. Soma

Gasabo: Ferwafa irashyigikira imikino y’imiyoborere myiza

Ikigaragaza ko  Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, rishyigikira imikino y’imiyoborere myiza ibera mu karere ka Gasabo n’uko ryateye inkunga iyo mikino y’imiyoborere myiza ritanga imipira icumi yo gukina. Ushinzwe imikino n’imyidagaduro mu karere ka Gasabo, Pascal Safari yatangaje ko iyo mipira bayihawe mu rwego rwo guteza Imbere umupira w’amaguru muri ako  karere ka Gasabo.
Iyo mikino y’imiyoborere myiza ihuza imirenge yo mu karere ka Gasabo twagiye mu icapiro iri hafi gusozwa yatewe inkunga na Ferwafa kugira ngo  irusheho kugenda neza. Amakipe arimo kwitwara neza kugeza ubu ni ikipe y’umurenge wa Remera, Ikipe y’umurenge wa Rusororo, ikipe y’umurenge wa Jali n’ikipe y’umurenge wa Bumbogo.


Ham Kam yaba ibonye inoti ishaka kuri Olivier Karekezi
                     “Yerekeje mu Bwongereza?”

Nyuma y ’uko  bisakuje ko umukinnyi w’umunyarwanda, Olivier Karekezi agiye kwerekeza mu ikipe ya Al-Ahly yo mu gihugu cya Misiri (Egypt ), ariko bikanga kubera ko ikipe Olivier Karekezi yakiniraga ya Ham Kam yo mu gihugu cya Norwey ( Noruveje ) itumvikanye na Al-Ahly amafaranga yashakaga ku mu kinnyi wayo Olivier Karekezi ageze kuri Miliyoni y’amadorari, mu manyarwanda angana na miliyoni Magana atanu na mirango itanu, uyu mukinnyi ngo yaba agiye kwerekeza mu ikipe yo mu gihugu cy’u Bwongereza yitwa Nottingham Forest. Soma


Nyuma y’imyaka 5 Minisiteri yibutse umukino wa Handball

ibyo koko Minisiteri ifite mu nshingano zayo Siporo yibutse umukino wa Handball nyuma y’imyaka itanu yose.Soma

Orinfor@Copyright 2009 E-mail: info@orinfor.gov.rw