![]() |
|
| |
|
Ikipe y’igihugu Amavubi ingufu ziracyari nkeya
Ikipe ya Tanzania yatsinze Amavubi Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino ugomba kuyihuza n’ikipe y’igihugu ya Misiri mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi ndetse n’icy’Afurika mu mwaka wa 2010. Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino Amavubi yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya (Taifa Stars). Uyu mukino ukaba warangiye ikipe ya Taifa Stars ipfunyikiye ikipe Amavubi ibitego 2-1. Ikipe ya Taifa Stars n’umutoza wayo Marcio Maximo ukomoka mu gihugu cya Brazil, biragaragara ko ari ikipe yiganjemo abana bakiri bato cyane kandi bafite umupira ndetse n’akazoza keza kuko bafite uburyo babonana mu kibuga. Aba bakinnyi kandi bakaba biganjemo a bakina imbere mu gihugu dore ko bari no mu myiteguro yo kuzakina amarushanwa y’ibihugu ariko ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu. Ikipe ya Taifa Stars iza mu Rwanda abantu benshi biyumvishaga ko ari ikipe yoroshye ko itaba iri ku rwego rumwe n’Amavubi, ariko nayo si akana kuko yabashije gutsina. Amavubi ingufu ziracyari nkeya Kugirango Amavubi yizere kuba yabasha gutsinda ikipe ya Misiri birasaba ingufu nyinshi, kuko mu bigaragara nuko abakinnyi bakigaragaza ingufu nkeya mu mukino. Ibi rero bika byatuma ikipe ya Misiri ishobora no kuza hano i kigali ikaba yakora mu jisho Amavubi bityo ya mahirwe Amavubi yahabwaga akaba ayoyotse. Aha umuntu aka yakwibaza aho ingufu zagiye dore ko mu mikino ibanza Amavubi yitwaye neza cyane akaza no kurangiza ari ku mwanya wa 2 aho yarikumwe n’amakipe nayo atoroshye ariyo Maroc, Maurtanie, Ethiophie, aha ikipe y’u Rwanda amavubi ikaba yaratsinze imikino yose usibye umukino wa Maroc muri Maroc. Mbere ikipe y’u Rwanda yabanje gutsinda ikipe ya Maroc hano i Kigali ibitego 3 aha kuri uyu munsi mu mikino 3 Amavubi amaze gukina nta gitego na kimwe Amavubi arabasha gushyira mu izamu. Mu yindi mikino u Rwanda rwatsinze Maurtanie ibitego 3, nyumwa Amavubi aza no gutsinda Ethiopie iwayo ibitego 2 umukino washoje Amavubi aza gutsinda ikipe ya Maurtanie 1 iwayo ibitego byose byatsinzwe n’Amavubi ni 9 mu mikino 5. None Amavubi amaze gukina imikino itatu nta gitego na kimwe . Uwavuga ko hakiri byinshi byo gukora mu mavubi ntiyaba yibeshye kuko urebye ntaho Amavubi ari kugana. Ikindi kandi nuko mu bakinyi bakinaga muri iyi mikino yabanje abenshi bahari uretse bamwe tutazi ikibazo bagize barimo Munyaneza ndetse na Bobo Bola watsinze igitego ubwo Amavubi yatsindaga Maurtanie iwayo. Kandi ubu hongewemo n’amaraso mashya ariko ntacyo bitanga. Aho ikibazo nticyaba ari imyitozo? Ikipe y’igihugu Amavubi ubu iratozwa n’umunyakorowasiya Branko Tucak, umugabo utinyitse cyane, ariko muri iyi minsi bisa nkaho bitari kugaragara ko afite aho yerekeza ikipe Amavubi. Yaba Branko ndetse n’abo bafatanyije biragaragara ko Amavubi atameze neza. Tugarutse mu mikino yabanje Amavubi yitwaye neza cyane, ariko ubu byanze, turebye ku ruhande rw’imyitozo, mu mikino yabanje Amavubi yarafite Umutoza mukuru Branko ndetse n’abungiriza aribo Raul Shungu, Eric Nshimiyimana ndetse na Jean Claude Ishimwe utoza abazamu, nyuma Raul Shungu yaje gusezera ku butoza bw’iyi kipe kubera ibibazo bitandukanye yaba yaragiranye n’umutoza mukuru. Umutoza Branko agomba kwikosora Bimaze kugaraga ko umutoza Branko atagishaka kugira icyo atangariza abanyarwanda nyuma yo kutitwara neza, ibi byagaraye ubwo Amavubi yatsindirwaga mu Misiri ibitego 3-0, aho kugarukana n’abakinnyi inaha agahita yigira iwabo kugira ngo atagira icyo abazwa ku myitwarire. Ibi byongeye kugaragara ubwo amavubi yatsindwaga mu mukino wa gicuti na Taifa Stars ya Tanzaniya akaba yaranze kugira icyo atangaza ndetse akanabuza abatoza bungirije n’abakinnyi kugira icyo bavuga. Ibi rero akaba ntaho byageza Amavubi igihe ibibazo bitagarazwa ngo bibe byashakirwa umuti hakiri kare gutsindwa ukiruka ntugire icyo utangaza sibyo bizatuma Amavubi atsinda Misiri. Twabibutsa ko umukino w’Amavubi na Misiri uteganyijwe ku italiki ya 05 Nzeri uyu mwaka hano i Kigali.
Bugingo Fidèle |
|
Orinfor@Copyright 2009 E-mail: info@orinfor.gov.rw
|