Imvaho Nshya N0 1913, Tariki ya 17 - 19 kanama 2009 Archives

Home Imvaho Amakuru Iryibanze Ubukungu Ubuzima Uburezi Imyidagaduro Umuco Mu Ntara Imikino

Imikino


Hakizimana Gervais atangiye kwiyizera

Hakizimana Gervias yasize umwera

Hakizimana Gervais ni umukinnyi usanzwe ubarizwa mu ikipe ya APR y’imikino ngororangingo mu gusiganwa biruka. Muri icyi gihe abarizwa ku mugabane w’iburayi kuko yamaze kubona umuntu umwitaho haba mu myitozo ndetse no mu kumubonera amarushanwa yo kwitabira.  Ibyo yabikorewe n’umukinnyi wagiye aserukira u Rwanda mu mikino Olempiki ubu wahagaritse uwo mukino akaba abarizwa mu Butaliyani witwa Ntawurikura Mathias.Nyuma yo kuba amaze kuyogoza ibintu i Burayi no kwitabira imikino mpuzamahanga yegukana imyanya myiza atangiye kubona ko ashobora kugera kure. Icyizere rero ni cyose ku buryo atangiye kuvuga ko abanyakenya abantu batangarira mu munsi micye azaba ahangana nabo kandi bamwumva nabo bagashya ubwoba kuko ntacyo bazaba bamurusha.
Ibi Hakizimana Gervais abitangaza ashingiye k’uko asanga abanyakenya bamurusha akantu gato ku buryo mu gihe gito azaba yabasingiriye. Uyu mukinnyi uzwi mu kunyaruka ahanze ijisho  imikino Olempiki ( Jeux Olympiques ) izabera mu gihugu cy’u Bwongereza i Londres mu mwaka wa 2012, akaba akora ibishoboka byose ngo abone itike imwemerera kuzitabira iyo mikino. Hano akaba avuga ko najyayo azaba ahanganye n’abanyakenya abantu usanga bakomeza guha amahirwe mu mikino yo kunyaruka wer asanga ko azabatungura.
 Uyu mukinnyi ugira umuhate n’umwete ageze mu Buburigi yitoje umukino utamenyerewe mu Rwanda wo gusiganwa  basimbuka inzitiro, uzwi ku izina rya “ Steeple Chase “ awujyamo avuga kandi yiyemeje kujya aza mu ba mbere, byaramuhiriye kuko irushanwa yitabiriye rya mbere yaritsinze. Hakizimana Gervais akomeje umurego wo kwesa imihigo, tumwifurize kuzajya ahesha ishema u Rwanda nk’uko nawe yatangaje ko aribyo byifuzo afite.


 Rutayisire Emile

Orinfor@Copyright 2009 E-mail: info@orinfor.gov.rw