Ham Kam yaba ibonye inoti ishaka kuri Olivier Karekezi
“Yerekeje mu Bwongereza?”

Olivier Karekezi ugiye kwerekeza mu bwongereza
Nyuma y ’uko bisakuje ko umukinnyi w’umunyarwanda, Olivier Karekezi agiye kwerekeza mu ikipe ya Al-Ahly yo mu gihugu cya Misiri (Egypt ), ariko bikanga kubera ko ikipe Olivier Karekezi yakiniraga ya Ham Kam yo mu gihugu cya Norwey ( Noruveje ) itumvikanye na Al-Ahly amafaranga yashakaga ku mu kinnyi wayo Olivier Karekezi ageze kuri Miliyoni y’amadorari, mu manyarwanda angana na miliyoni Magana atanu na mirango itanu, uyu mukinnyi ngo yaba agiye kwerekeza mu ikipe yo mu gihugu cy’u Bwongereza yitwa Nottingham Forest.
Mu makuru dusanga ku rubuga rwa internet rwa Goal.com iyo kipe ni iyo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Bwongereza, ikaba ngo yaramenyekanye ikiri mu cyiciro cya mbere kuko ngo yajyaga izunguza amakipe bigacika. Olivier Karekezi rero ngo yaba ategereje VISA imwemerera kwinjira mu gihugu cy’u Bwongereza kugira ngo abashe kugirana amasezerano n’ubuyobozi bw’iyi kipe imushaka.
Olivier Karekezi yizeye ko kuno kwezi kwa Kanama ko kugura abakinnyi ku mugabane w’i Burayi ko kuzarangira yamaze gusinya amasezerano yambaye imyanda yayo. Olivier Karekezi amakipe yo mu cyiciro cya kabiri aramushakisha ndetse n’ayo mu cyiciro cya gatatu kuko n’ikipe ya Notts County imushaka. Uyu mukinnyi w’umunyarwanda ashobora kwerekeza muri iyi kipe nyuma y’uko n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari yamuhaye uruhushya rwo kujya gukurikirana ikipe azakinamo bityo ntiyaboneka mu mukino wahuje Amavubi n’ikipe ya Taifa Stars yo mu gihugu cya Tanzaniya. Amahirwe masa kuri Olivier Karekezi .
Rutayisire Emile |