Nyuma y’imyaka 5 Minisiteri yibutse umukino wa Handball

Bamwe mu bakinnyi b'ikipe ya Gasabo
Nibyo koko Minisiteri ifite mu nshingano zayo Siporo yibutse umukino wa Handball nyuma y’imyaka itanu yose. Aya magambo aravugwa kubera ko Ntabanganyimana Antoine, ushinzwe umutungo mu ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball ( FERWAHAND ) atangaza ko ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 y’amavuko izitabira imikino Mpuzamahanga izahuza abakinnyi bo muri Afurika y’iburasirazuba, imikino izakinwa mu kwezi kwa Nzeri 2009. Iyo mikino izwi ku izina rya” East African Under 20 Handball tournament”. Akomeza avuga ko umukino wa Handball utari mu mikino iterwa inkunga na Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo, ariko ko buri mwaka batumirwa mu mikino mpuzamahanga bakabura amikoro”.
Aha ngo ikipe y’u Rwanda yaherukaga kwitabira imikino mpuzamahanga mu mwaka wa 2004, ubwo bitabiraga imikino yabereye mu gihugu cya Kenya igahuza ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba aribyo, Kenya, Tanzaniya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda. Mu rwego rw’imyiteguro, Ntabanganyimana yavuze ko mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri ikipe y’abagabo yatoranyijwe yakoze imyitozo kugira ngo abakinnyi b’u Rwanda bazitware neza. Abo bakinnyi bateguwe ni 20 ariko bazatoranya 14 kugira ngo abe ari bo bazaserukira u Rwanda.
N’ubwo ikipe y’abagabo izaserukira u Rwanda urwishe ya nka ruracyayirimo kuko ikipe y’abagore yo itazaserukira u Rwanda nabwo kubera amikoro yo kubajyana. Usibye Minisiteri ya siporo izatera inkunga ikipe y’abagabo izaserukira u Rwanda na Minisiteri y’Uburezi nayo iri mu baterankunga b’iyo kipe. Nyamuneka amakipe y’igihugu yujuje ibyangombwa ahabwe amahirwe yo kujya aserukira bu Rwanda kuko nta kipe yatera Imbere idasohoka ngo ihangane n’andi kandi “ Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze. “
Rutayisire Emile |