Imvaho Nshya N0 1913, Tariki ya 17 - 19 kanama 2009 Archives

Home Imvaho Amakuru Iryibanze Ubukungu Ubuzima Uburezi Imyidagaduro Umuco Mu Ntara Imikino

Ijambo ry'Ibanze


Uburere bw’abana b’ubu burahangayikishije

Iyo witegereje uburyo abana b’ubu barerwa n’ababyeyi babo cyangwa ababarera, ushobira kwibaza ibibazo byinshi. Abenshi batereye iyo ngo ni amajyambere umwana agomba kwigenga. Ibyo babyicuza iyo babonye umwana agiriye ibibazo muri ubwo bwigenge.

Dufashe urugero nk’urw’abanyeshuri, ubu ni abasirimu mu bandi kandi ntacyo bibwiye ababyeyi. Usanga umwana yigana telefoni kandi n’iwabo batazi iyo yayikuye. Usanga umwana yiga yitamirije imitako ababyeyi be cyangwa abamurera batazi inkomoko yayo, ngaho ngo ni ukumuha amahoro. Ese ibyo birakwiye ko umwana yigira icyigenge bene ako kageni akiri ku ntebe y’ishuri ?

Muri iyi minsi nibwo ibiruhuko byarangiye abanyeshuri basubira ku masomo. Uwashatse kugira ishusho nyayo y’imikurire n’uburere bwabo yabigezeho niba yarageze mu imurikagurisha (expo 2009) ryaberaga i Gikondo. Imyambarire idahwitse n’imyitwarire byagaragazaga byose. Ibyo ababyeyi n’abarezi bakoze byaragaragaye, byari agahomamunwa.

Mu Karere ka Kicukiro, ubuyobozi buherutse kwinyuza mu mazu acumbikwamo n’abagenzi (logde). Byari nyuma gato y’uko amasomo atangira. Icyatunguranye ni uko babashije kuvumburamo abana b’abanyeshuri bari barahiniye urugendo bugufi ababyeyi babo bazi ko babohereje ku ishuri, nyamara bakaba bari bibereye mu buraya n’abagabo bakuru. Abo ni ababa baje kubangiza babashukisha udufaranga tw’intica ntikize two kongera ku yo iwabo baba babahaye. Umuririmbyi niwe wabivuze neza ngo « inyota y’ifaranga igiye kwica ubuzima », nta gisigaye.

Ya matelefoni n’utundi duhendabana nitwo turarura bariya bana bakemera kugirwa ibikoresho n’abakuze. Ikibabaje ni uko ababyeyi babo baba barabibonye kera bakinumira, ngaho ngo umwana  niwe uzi iyo yabikuye. Iyo ubwo buhendabana bumukururiye ibibazo n’umubyeyi bimugeraho vuba.

Si abana b’abakobwa gusa n’ubwo ari bo bakunze kugira ingorane cyane, n’ab’abahungu ni uko. Hari abo usanga barigize ibyigenge bahora mu muhanda nta kazi bahagira. Ubonye aho akura agafaranga ni uguhita akajyana mu biyobyabwenge, udusigaye mu ndaya. Nta mushinga wundi uretse uwo gupfumura amatwi no kwiyambika mu buryo bw’ibirangirire cyane cyane ibyo muri muzika bita « stars ». Ngubwo ubuzima benshi babayeho. Ese n’abo umuntu yabita ba « Rwanda rw’ejo » ? Ikibazo cy’ibiyobyabwene mu rubyiruko cyo cyanageze muri Sena, nihagire igikorwa amazi atararenga inkombe.

 

Ubwanditsi

Orinfor@Copyright 2009 E-mail: info@orinfor.gov.rw