Amakuru

Idarapo ry’u Rwanda I London mu Bwongereza mu Muryango w’ibihugu bigize Commonwealth

Prezida wa Republika Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kugirana umubano uzira amakemwa n'bihugu bigize umuryango wa commonwealth, aho asanga ejo hazaza ha buri gihugu kigize uwo muryango hashingira ku gushyira imbaraga mu burezi buhabwa urubyiruko mu nzego zinyuranye. Ibi Prezida Paul Kagame yabitangarije kuri uyu wa mbere i Londre mu Bwongereza mu muhango wo kuzamura ku nshuro ya mbere ibendera ry' rwanda ku cyicaro gikuru cy'umuryango wa Commonwealth uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw'cyongereza.

72% by’amafaranga yagenewe abaturage aracyigaramiye muri CDF

Ikigereranyo cy’impuzandengo cya 72% by’amafaranga yagenewe abaturage mu mishinga ibateza imbere babigizemo, uruhare cyane ababarizwa mu mirenge ikennye, mu gihugu, aracyibereye mu kigega CDF aho gukoreshwa ngo akure abaturage mu bukene.  Mu Ntara y’Iburasirazuba hamaze gukoreshwa gusa 28%.

Amajyepfo: Haracyacyenewe imbaraga mu guhuza ubutaka-Makuza

Ubwo abayobozi b’uturere 8 tugize Intara y’Amajyepfo bamurikiraga Minisitiri w’Intebe aho bageze besa imihigo biyemeje, Minisitiri w’Intebe yasabye abo bayobozi gushyiramo imbaraga nyinshi muri gahunda yo guhuza ubutaka kuko intambwe bagezeho ikiri hasi.

Imikino

Ikipe ya Eritereya iruhuye Amavubi

Nyuma yuko ikipe ya Eritereya yikuriye mu marushanwa ya CHAN aho yagombaga kuzakina n’Amavubi, shampiyona irasubukuwe dore ko yari yahagaritswe kubera ko hari hahamagawe ikipe y’igihugu. Umukino utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ni ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na Etincelles. Uyu mukino urakomeye cyane kuko ikipe ya Rayon Sports niyo yicaye ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 31 irarusha ikipe ya Etincelles amanota 2 kuko ifite 29.