O
R
I
N
F
O
R
Rwanda Bureau of Information and Broadcasting
      

 

Vol No: 2082 [ 31 Mar - 03 Apr 2011 ]   Archives 
Twiteguye kuzitwara neza mu gikombe cy'isi-Nsengiyumva
Twiteguye kuzitwara neza mu gikombe cy\
Bugingo Fidele

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball U-19 izitabira imikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Mexique kuva taliki ya  ya 27 Kamena kugeza 7 Nyakanga 2013. Ikipe y’u Rwanda ikaba ibarizwa muri Turikiya iri mu myitozo aho izava  yerekeza muri Mexique. Nyuma y’imyitozo n’imikino itandukanye ya gicuti  iyi kipe yakinnye, umutoza Nsengiyumva Jean Marie atangaza ko barimo kwitegura neza ku buryo bumva bazitwara neza mu gikombe cy’isi.

Iyi kipe yakinnye imikino 2 ya gicuti na ES Voleybol U15 maze ikipe y’u Rwanda U-19 itsinda amaseti 4-0 (25-15, 25-5, 25-16, 25-17), umukino wa kabiri ikipe y’u Rwanda U-19 ikaba yarakinnye na Fenerbahce U-17 maze birangira ikipe y’u Rwanda U-19 itsinze amaseti 3-1. Ku munsi w’ejo  ikipe y’u Rwanda U-19 ikaba yaraye itsinze Bahcelievler amaseti 3-1 (20-25,25-20,25-12,25-23 ). Bikaba byari biteganyijwe ko bakina na Garatasaray.

Umutoza Nsengiyumva nyuma y’iyi mikino ndetse n’imyitozo aba bakinnyi barimo gukora yagize icyo atangaza aho avuga ko urwego bariho rushimishije. Yagize ati “Twavuye i Kigali bari ku rwego rwiza,  icyo turimo gukora ubu ni ukugira ngo umukino bafite ugume hamwe kandi n’udukosa twagiye tugaragara muri za reception na defence tubikosore. Ku bwanjye ndabona  ari byiza”. Nsengiyumva akaba anizeza abanyarwanda ko bazitwara neza mu gikombe cy’isi. Yagize ati “Icyizere naha Abanyarwanda murabizi ubu turi mu makipe akomeye ya mbere ku isi, icyo tuzi nuko turimo gukora uko dushoboboye kose kugira no igihugu cyacu tuhigararire neza”.

Uretse umutoza, bamwe mu bakinnyi nabo batangaje uko bumva barimo kwitegura.  Iradukunda Jacques  akaba ari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda U-19   yagize ati “Tugeze ku rwego rwiza ariko ntabwo wavuga ko tugomba kurekera aho kuko bishobora kugutera kwirara ugasubira inyuma,  turashaka kugenda dutera imbere, gusa iby’ingenzi tumaze kubigeraho kuko igihe gisigaye ni gitoya”. Iradukunda akaba avuga ko ubu n’ amarushanwa ahise aba noneha nabwo  bakina nta kibazo ariko iyi minsi isigaye ikaba izabafasha gukomeza kwitegura. Rutayisire Jean Luc bakunze Shabban nawe yagize ati  “Nanjye ndunga mu rya kapiteni mvuga ko imyitozo dufite igeze ku rwego rushimishije ariko imwe mu mikino dusigaje nayo izagenda irushaho kudutegura neza tukaba twizeza abanyarwanda ko duhobora kuzitwara neza  mu gikombe cy’isi ku isi”. N’ubwo bari kumwe n’amakipe akomeye mu itsinda rya 3 nk’Ubufaransa, Iran Finlan n’Uburusiya,  Niyogisubizo Samuel bakunze kwita  Tyson avuga ko bazakina nta kibazo ko urwego bariho mu gikombe cya Afurika barurenze. Yagize ati “Iyo ndebye imyitozo ukuntu dukora mbona hari ikintu kigenda kiyongera ngereranyije n’ukuntu twari tumeze mu gikombe cya Afurika, nkaba mbona tuzatanga umusaruro mwiza ariko mu minsi mikino isigaye tuzagerageza gushyira mu bikorwa ibyo twagiye dukora muri ino minsi yabanje”.
 

Imikino u Rwanda ruzakina

Ikipe y’u Rwanda U-19 izakina umukino wayo wa mbere ku italiki ya 27 Kamena 2013 n’Ubufaransa.  Umukino wa kabiri Rwanda-Finland  ku italiki ya 29 Kamena 2013,  Uburusiya n’u Rwanda   ku italiki ya 30 Kemena 2013 naho umukino wa nyuma mu itsinda u Rwanda na Irani ku italiki ya 01 Nyakanga 2013. Iyi mikino ikaba izajya ibere muri  “Tijuana Gimnasio de Usos Multiples”.

Abakinnyi b’u Rwanda bazitabira iyi mikino akaba ari  Ndacyayisenga Jean Paul, Ndayisabye Sylvestre, Niyogisubizo Samuel Tyson, Nshimiyimana Robert, Ruzindana Patrick, Mukotanyi Théogène, Iradukunda  Jacques, Rutayisire Jean Luc, Hishamunda Bosco, Ndagano Elias, Muhirwa Orest na Nkotanyi  Eugène.

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru