O
R
I
N
F
O
R
Rwanda Bureau of Information and Broadcasting
      

 

Vol No: 2130 [ 14 Sep - 15 Sep 2011 ]   Archives 
Ibibazo by’amwe mu mashuri y’ubuvuzi bikomeje kuba insobe
Ibibazo by’amwe mu mashuri y’ubuvuzi bikomeje kuba insobe
Mugisha Benigne

Uburezi muri rusange bukomeje guhura n’ibibazo bitari bike, byagera mu mashuri yigisha ibijyanye n’ubuvuzi yo bikaba ibindi.  Abanyeshuri barangije muri aya mashuri bahejejwe mu gihirahiro, kuko bamwe muri bo batarabona impamyabumenyi nyuma y’imyaka  2 barangije, abashoboye kuzihabwa nabo zikaba ntacyo zibamariye kuko baheze mu bushomeri.


Abarangiza mu mashami y’ubuforomo n’ububyaza ndetse n’abarangije mu ishami ryita  ku buzima bwo mu mutwe bafite ibibazo bitari bimwe, ariko bijya gusa. Iyo uganiriye n’abarangije mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza bakubwira ko bategereje impamyabumenyi zabo ariko amaso akaba yaraheze mu kirere kuko batazihabwa kimwe n’abandi bose barangije kaminuza. Abarangiza muri iri shami bavuga ko bagomba guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), ariko aya mashuri akaba amaze imyaka 6 atangiye, abayarangijemo bakaba batarahabwa na rimwe impamyabumenyi.
Bavuga ko badasobanurirwa impamvu n’ababishinzwe, ahubwo bagahozwa mu gihirahiro babwirwa ko barimo kubyigaho. Kudahabwa impamyabumenyi zabo bituma bamwe batabona akazi nyuma yo kurangiza amashuri, nk’uko bamwe babisobanura, ndetse ngo n’abagafite akaba ari abize bagasanganywe, nk’abiga muri  ISPG. Basanga rero kwiga ntibahabwe impamyabumenyi  ari ikibazo kuri bo, dore ko n’aya mashuri ari aya Leta uko ari 5, kongeraho ISPG ry’i Gitwe.
Abarangije muri aya mashuri bakomeje kwibaza ikibazo aho kiri, gituma barangiza kwiga ntibahabwe impamyabumenyi.  Bamwe muri bo batekereza ko aya mashuri ashobora kuba yarashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima ariko Minisiteri y’Uburezi ari nayo ishinzwe gutanga impamyabumenyi itarabigizemo uruhare cyangwa se yarashyizweho izi Minisiteri zombi zitabyumvikanyeho. Iri rikaba rikomeje kubera benshi ihurizo baba abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuko usanga babyibazaho ariko ntibabibonere igisubizo.
Aba banyeshuri barasaba gusobanurirwa impamvu badahabwa impamyabumenyi kandi barize ndetse bakanakora n’ibizamini byo mu ishuri, nk’uko n’ahandi bigenda.
Mugisha Innocent  umuyobozi ushinzwe  ireme ry’uburezi mu nama y’igihugu y’amashuri makuru na kaminuza, nk’uko yabibwiye itangazamakuru  ko iki kibazo cyatangiye gushakirwa umuti mu buryo bwihuse akaba ahumuriza abarangije mu mashuri  y’ubuforomo n’ububyaza. Yavuze ko Minisiteri zombi, iy’uburezi n’uy’ubuzima mu nama ziheruka kugirana na Minisitiri w’intebe, hafashwe umwanzuro ko iki kibazo kigomba gukemuka vuba. Amashuri rero arebwa n’iki kibazo akaba yarasabwe kugaragaza imbogamizi zihari, ibibazo byamara gukemurwa, abanyeshuri bagahabwa impamyabumenyi zabo. Yongeyeho ko amanota yabo ahari, ko nyuma yo gukemura ibigaragara nk’imbogamizi bazahabwa impamyabumenyi.
Abarangije mu ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe baratabaza
Uretse  abiga mu  mashuri y’abaforomo n’ababyaza badahabwa impamyabumenyi zabo, bityo ntibabashe kubona imirimo kuko nta cyo bajyana gushaka akazi, abize mu ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe (Psychologie Clinique) bo bavuga ko bahawe impamyabumenyi ariko kubona akazi akaba ari ingume kuri bo. Uwitwa Bamporiki  Didasi yabwiye Imvaho nshya ko we n’abandi barangije muri iryo shami bamaze imyaka 3 ariko ntibarabona akazi.
Bavuga ko iri shami ryanahagaritswe kuri ubu kwakira abanyeshuri, aho bakeka ko guhagarikwa kwa ryo bishobora kuba byaratewe n’uko n’abandi bitwa ko barangije muri iryo shami bakomeje guhura n’ubushomeri. Abarangije muri iri shami bavuga ko bigaragara ko amashami nk’aya aba yashyizweho atakorewe inyigo neza, ku buryo abaharangije bagera ku isoko ry’umurimo.
Uyu Bamboriki agaruka ku ishami ry’ubumenyamuntu, ari naryo yize mu mashuri yisumbuye, naryo rikaba ryarabereye ihurizo abaryize, kuko kuva ryashyirwaho, kubona umwanya muri kaminuza byasabaga amanota menshi, abenshi ntibayabone, kubona akazi naho ku barirangije bikaba bitoroshye, nk’uko urangije mu ishami nderabarezi cyangwa mu buforomo akabona.
Abarangije muri iri shami ngo iyo bagaragaje ikibazo bafite cyo kutabona akazi ngo yemwe ntibumve n’aho bahamagara abaryize, abantu benshi bakunze kubagira inama yo kwihangira umurimo. Bemera ko bishoboka, ariko bakavuga ko hari ibyo umuntu yiga bikamufasha kwihangira umurimo kurusha ibindi. Bavuga ko bitoroshye kwihangira umurimo warize ububyaza, kuko biba bikeneye uburyo buhagije kandi buhanitse kugira ngo abantu babigereho. Banavuga ko iri jambo ryo kwihangira umurimo rikunze kuvugwa cyane n’abantu b’abayobozi cyangwa abafite akazi, bakiyibagiza ko kwihangira umurimo bikenera uburyo, ni ukuvuga igishoro. Basanga rero kwihangira umurimo bitaboroheye, ko nabo badashimishijwe no guhora batsindagira umuhanda bashaka aho babona akazi.
Barasaba Leta kubafasha kubona akazi, cyangwa se bagahabwa uburyo bwo kwihangira umurimo bishyize hamwe, ariko bakava mu bushomeri bamazemo imyaka itari mike bitwa ngo bize kaminuza. Kuba iri shami Leta yararishyizeho, ariko rikaba ribereye ikigeragezo abaryize, barasaba ko Leta yafatanya nabo kugabana igihombo batewe no kwiga ishami ritabageza ku isoko ry’umurimo.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru