
Gacumbali ni ibitunguru bashyiramo indyoshya ndyo nk’urusenda, mayoneze, vinegere, umunyu n’ibindi nyuma bakabigereka hejuru y’inkoko n’ibirayi. Ni ifunguro riherekezwa na Pate jaune(Ubugari bw’umuhondo).
Bwana Mutabazi Abdulaziz, inararibonye mu guteka avuga ko iryo funguro ari rishya. Nk’inararibonye mu guteka dore ko ngo yatangiye uwo murimo mu mwaka wa 1999 ngo ni ifunguro yakuye mu bitekerezo bye. Aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “ ni ifunguro nitekerereje njyewe ubwanjye. Mfata inkoko, nkayikaranga, nkashyiramo ibirungo birimo Kawomera, Magi, Harambe , ibitunguru by’umutuku na tungurusumu”.
Yakomeje agira ati “ Icyiza kiri funguro ni uko nta mavuta menshi riba rifite kuko hari n’igihe ku bantu badashaka amavuta hari ukuntu Gacumbali itekwa ibanje gutogoswa nyuma hakongerwamo ibirungo birimo sositomati. Urunyanya ruboneka muri Gacumbali ni umuteguro wongerwa kuri Gacumbali ndetse n’indimu ”.
Nkuko Bwana Mutabazi yakomeje abivuga ngo iyo uteka arangije gukaranga inkoko, ashyiramo utuzi duke cyane. Iyo inkoko imaze gutogota, irarurwa igashyirwa ku ipulato ku ruhande. Na none kandi, ngo hakenerwa ku rundi ruhande ibirayi bitogosheje ukwabyo. Mutabazi ati “ nta kindi kintu kiba kirimo usibye umunyu gusa ”. Yongeraho ati “ nyuma inkoko n’ibirayi bimaze gushya, hakurikiraho kwarura ibyo birayi na byo bigashyirwa ku ruhande ku ipulato. Gufata ya nkoko, yari iri ku ruhande, ukayisuka hejuru ya bya birayi. Ibyo ntibigarukira aho kuko hejuru y’ibyo byose hasukwa ya Gacumbali. Ibyo birangiye, uba ubonye indyo yuzuye ”.
Bwana Mutabazi avuga ko yishimira uburyo iryo funguro rikunzwe. Ibyo nk’uko akomeza abivuga ngo abihera ko mbere yacuruzaga inkoko 10 ku munsi none ubu ngo asigaye acuruza inkoko zigeze kuri 25. Nubwo avuga ko ari we wahaye izina iryo funguro, ngo yaje gutangazwa n’Abanyakenya ndetse n’abantu bakunze gutemberera muri icyo gihugu bavuga ko barizi muri Kenya. Na none kandi ngo ashimishwa n’uburyo abanyamahanga bava impande zose cyane cyane barimo Abayapani bifuza iryo funguro. Aha, ngo harimo n’abatanga komande bari mu bihugu byabo kugira ngo bazagere mu Rwanda basanga Gacumbali Special ishyushye.