O
R
I
N
F
O
R
Rwanda Bureau of Information and Broadcasting
      

 

Vol No: 2132 [ 19 Sep - 20 Sep 2011 ]   Archives 
Mudasobwa za XO zirafasha ababana n’ubumuga bwo gutavuga no kutumva
Twahirwa Maurice

Mbere gato ya saa sita z’amanywa, ubusanzwe igihe abanyeshuri baba bagaragara nk’abarambiwe amasomo, mu ishuri ryo mu muturirwa wa kabiri, buri munyeshuri atumbereye imashini imbere ye, igishushanyo cy’ijisho n’ibice byaryo, mu buryo kigenda gitembera muri iyo mashini (animation), abana bagera kuri 30 barakura amaso kuri mudasobwa, banareba amarenga mwalimu abereka, izo mudasobwa ni izo baheruka guhabwa n’umushinga wa One Laptop per Child ishami ryawo ry’u Rwanda.

Muri rimwe mu mashuri rya Mutagatifu Smaldone, i Nyamirambo, ishuri ry’abana babana n’ubumuga bwo gutumva no kutavuga, buri wese na mudasobwa ye, na mwarimu imbere yabo, abereka ibyo bakora ashushanyije ku kibaho, nabo bakorera kuri mudasobwa, ubuna babyishimiye, iyo ni ishusho ya buri munsi y’ishuri ryo mu wa gatandatu w’abanza, nyuma yaho baboneye mudasobwa zigendanwa. Ubwo nibwo buryo abo bana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva babasha kongera ubumenyi bwabo bakoreshe kubona gahunda zongerewe muri mudasobwa zuzuzanya n’amasomo yabo ya buri munsi.

Mu gihe abana bakomeje bari hagati y’umwaka wa kane n’uwa gatandatu by’umwihariko bakoje gukwirakwizwamo za mudasobwa zigendanwa za XO, n’abandi nkabo bafite ubumuga bwo kumva no kutavuga zabagezeho, ndetse nk’uko babigaragaraza berekana ko ahubwo aribo zifitiye akamaro cyane. Umwe mu banyeshuri, Dushimirimana Ivan, uvuga ariko ku buryo bugoranye, imbere ya mudasobwa ye aba ashaka kutava hafi, yatangarije Imvaho Nshya ati, “Iyi mashini ndayishimiye, imfasha kumenya imibare, kumenya uburyo ijisho riteye, ndetse n’ubundi bumenyi bwinshi nari nzi ariko mu buryo budahagije. Sinari nziko ijisho rifite ibice bimeze kuriya”. Nk’uko nanone bigaragazwa na mwarimu umara igihe kinini n’abo banyeshuri, umubikira Barawigirira Espérance,  ahamya ko kuba bifashisha bene ziriya mudasobwa ari ikintu gifatika byabongereye kuko bene abo bana ahanini baba bakeneye kubona kugira ngo basonabukirwe bityo bamenye kuko kumva kwabo kugendera kubyo babonye. “Ahubwo mbona ko ziriya mudasobwa zidufasha kubaha ubumenyi, ubundi bidusaba gukoresha ibimenyetso mu buryo butuma basobanukirwa, iyo rero bafite ibigaragara nk’imfashanyigisho mu mashini zabo, njye mbasaba kubyitegereza, bakabasha gusobanukirwa neza. Nemeza neza ko ziriya mashini hari icyo zongeye mu myigire yabo”.

Uretse gukwirakwiza za mudasobwa, OLPC (One Laptop per Child), inakora gahunda ndetse ikanakurikirana ibyo gushyiramo za porogaramu zigendanye n’amasomo atangwa mu mashuri ndetse na serveur ihurijweho bene izo porogaramu zose. Ibyo kandi byose bigendana no guhugura abarimu. « Twamaze gushyira muri ziriya mudasobwa za porogaramu nk’izifasha kwiga neza imibare, ubumenyi, nanone buri shuri rikaba rifite serveur imwe ibyo byose bihurijwemo. Ubu kandi buri shuri rifite uburyo ribika ibintu-système de gestion des données informatique, bituma integanyagisho, ndetse ibyo byohereza abanyeshuri kuba bakurikiranwa, n’aho bitagenda neza kuri bo bigakosorwa» nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa wa One Laptop per Child, bwana Nkubito Bakuramutsa. Nk’uko bigaragazwa na Larry Web, umwe mu banyenganda, wasuye n’iryo shuri ry’abatumva ntibanavuge, yatangajwe n’uko nabo bene izo mashini zibafatiye runini mu myigire yabo. «Nk’uko nabyiboneye, aba  bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ziriya mashini zibafitiye akamaro, cyane cyane aho hagiriyemo ziriya porogaramu zibafasha mu myigire yabo ». Web anasanga ubwo batangiza iriya gahunda ya OLPC, icyari kigenderewe, uretse kohorohereza abana kumenya iby’ikoranabuhanga, banashakaga gufasha aban bakiri bato gukura bafite ubumenyi bufatika muri iyi si isaba kuba witeguye guhangana.

Muri gahunda yayo yo gukwirakwiza nebe izo mashini, OLPC Rwanda, igeze ku rwego rwo kuzikwirakwiza mu mirenge yose igize u Rwanda, hatangwa za mudasobwa 100 000 ku bana. Ibyo bije nyuma y’uko izindi 85 000 zamaze gutangwa mu banyeshuri biga mu mashuri abanza muri buri karere kagize igihugu. 

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru