R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2132 [ 19 Sep - 20 Sep 2011 ]   Archives 
Politiki y’uburezi bw’abafite ubumuga mu ivugurura
Politiki y’uburezi bw’abafite ubumuga mu ivugurura
Nyiraneza Judith

Inama y’umunsi umwe yahuje  abafatanyabikorwa  mu  rwego rw’abafite ubumuga, bagira uruhare mu gutunganya uburezi mu  Rwanda by’umwihariko uburezi bw’abantu bafite ubumuga kugiora ngo bube uburezi bubafitiye akamaro kandi  bubaha ubushobozi bwo kwibeshaho, kubeshaho imiryango yabo n’igihugu muri rusange. 

Abo bantu bagira uruhare mu burezi barungurana ibitekerezo kuri politiki yo kunoza no gutunganya uburezi bw’abafite ubumuga nk’uko yemejwe n’inama y’Abaminisitiri muri 2007, none hakaba hakenewe kuba hahinduka byinshi ngo iyo politiki ijyanishwe, ihuzwe n’ibihe tugezemo uburezi butunganywe neza kandi bube ubwa bose koko.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi ry’uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Rwanamiza Erasme yatangaje ko ibitaragenze neza ari byinshi kuko n’igihe gihise ari kirekire. Bimwe muri byo ni imiterere y’amashuri yo hambere yubatse hatatekerejwe ku bafite ubumuga mu gihe bakeneye kwiga kimwe n’izindi nyubako. Kuri ubu amashuri yubakwa ateganya gufasha n’abafite ubumuga ku buryo bashobora na bo kwiga. Ni kimwe no mu zindi nyubako hasabwa kugena inzira ku  buryo abafite ubumuga bazinjiramo bitabagoye. Abari muri iyi nama bakeneweho kugenzura politiki yari iriho bakareba ahari imbogamizi bakahakosora bagahuza n’igihe tugezemo kugirango iyo politiki ibe  iboneye inogeye abo yagenewe.
Ku birebana n’ururimi rw’amarenga yavuze ko adashidikanya ko abari mu nama babyigaho, ngo ururimi rw’amarenga rushyirwe muri iyi politiki n’ibindi nk’integanyanyigisho bikanozwa.  Naho ku bijyanye n’ingengo y’imari yaba igenerwa uburezi bwihariye, Dr. Rwanamiza Erasme yavuze ko iyo ngengo y’imari ijyana n’ibikwiriye kwibandwaho, ku buryo hakozwe igenamigambi ry’imyaka itanu (2013-2017) rizibanda ku bintu icumi by’ingenzi, hanarimo kwita ku burezi bw’abana bafite ubumuga.


Abana bafite ubumuga bafite uburenganzira bwo kwiga
Uburezi bwo mu Rwanda ni ubudaheza bityo bikaba bidakenewe ko  hari umwana usigara inyuma adahawe uburezi bukwiye. Imyumvire y’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga igomba guhinduka bagashishikarira kubohereza ku mashuri kuko ubumuga butagomba kuba inzitizi ku mwana ngo atajyanwa mu ishuri. kuko habaho ubumuga bworoheje n’ubukomeye. Abafite ubworoheje bashyirwa mu mashuri asanzwe, naho abafite ubukomeye biga mu mashuri yabagenewe kuko baba badashobora kwigana n’abadafite ubumuga. Izo ngeri zose z’amashuri zirahari, ababyeyi bakangurirwa kohereza abana mu mashuri kuko iyo bize bituma badakomeza kubera umutwaro ku miryango yabo bwite ndetse n’igihugu muri rusange.
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe ni ibikoresho byihariye bijyanye n’ubumuga runaka, integanyanyigisho n’imfashanyigisho, inyubako zitorohereza abafite ubumuga, abarimu badasobanukiwe ibijyanye n’uko bakwigisha abafite ubumuga n’ibindi. Bityo abari mu nama bifuje ko muri iyo politiki y’uburezi izo ngingo zahinduka zikanozwa zigahuzwa n’igihe, kugira ngo umwana wese w’Umunyarwanda abashe kugera ku burezi budaheza, aho abafite ubumuga nabo bitabwaho by’umwihariko bakoroherezwa mu myigire.
Mu byo bifuza byajya muri iri tegeko harimo ko Ministeri y’uburezi yashyiraho gahunda yihariye yo kwigisha abarimu ibijyanye no kwigisha abafite ubumuga. Ururimi rw’amarenga rukigishwa ku buryo buhuriweho kandi hagashyirwaho umukozi  wakurikirana ibyo bikorwa bijyanye n’uburezi bw’abafite ubumuga kugira ngo ari abana ari n’abarimu bashobore kujyana mu gihe cy’amasomo hatagize usigara inyuma abana bose bagashobora gukurikira neza amasomo. Ikindi ni uko ngo no mu gihe imiryango ifasha izaba yarahagaze, abagenerwabikorwa bazakomeza ibyo bikorwa byatangiye. Hashyirwaho na santere yihariye y’abafite ubumuga muri buri karere.
Kunoza politiki y’uburezi bw’abafite ubumuga, ni uburyo bwo gushimangira uburezi kuri bose nk’uko biri muri gahunda za Guverinoma.
Politiki y’uburezi bw’abafite ubumuga iri kuganirwaho ikanunguranwaho ibitekezo ku bufatanye bwa Ministeri y’uburezi n’abafatanyabikorwa muri gahunda z’uburezi nk’Umuryango wita ku bantu bafite ubumuga (Handicap international), VSO, ADRA,  Plan , abashinzwe uburezi mu turere, abayobozi b’ibigo by’amashuri, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru