O
R
I
N
F
O
R
Rwanda Bureau of Information and Broadcasting
      

 

Vol No: 2136 [ 28 Sep - 30 Sep 2011 ]   Archives 
Nkumba: Muri Seminari nto hagiye kubakwa Sitade igezweho
Nkumba: Muri  Seminari nto hagiye kubakwa Sitade igezweho
Umutoni Olivier

Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Ruhengeri Musenyeri Vincent Harolimana, yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa Sitade nto y'i Seminari ya Nkumba yitiriwe Mutagafifu Yohani iherereye mu Karere ka Burera. Iyo sitade izuzura itwaye akayabo k'amafaranga y'u Rwanda hagati ya miliyoni 170 na 207. Ikaba izubakwa n'ihuriro ry'abize muri iyi Seminari bise“ECCE MATER TUA” mu rurimi rw'ikiratini. Aho biri muri gahunda y’iri huriro yo gukomeza kwita ku kigo cyabareze, ibi bibaye mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwizihiza yubile y'imyaka 25 iseminari nto yitiriwe mutagatifu Yohani y'i Nkumba imaze ibonye izuba. Musenyeri yashimye igitekerezo cyiza bagize, abizeza ubufatanye aho bazamwitabaza hose.

Ihuriro ECCE MATER TUA ni ihuriro ry'ibumbiyemo abize mu iseminari nto ya Nkumba yitiriwe Mutagatifu Yohani. Aho mu bikorwa byabo biyemeje gukomeza guteza imbere iki kigo muri gahunda zinyuranye ziteza imbere abahiga, abahaturiye ndetse n’abo hagati yabo. Bimwe mu byo bamaze kugeraho muri iri huriro birimo: kubaka ibibuga by'umupira, uruzitiro rw'ikigo no kubaka ubumwe bw'abahize n'ibindi.

Bose ngo ikibaraje ishinga ni ugusubiza amaso inyuma bakareba ikigo cyabareze buri wese agatanga umuganda we mu gukomeza kucyubaka no kugishyigikira, bakaba bateganya kandi gufasha abaseminari bato bafite amikoro make no kubaka Sitade nto y’iyi seminari ari na cyo gikorwa nyamukuru cyabaturukije imihanda yose baje kugishyigikira.

Mu kiganiro Perezida w’iri huriro yagiranye n’Imvaho Nshya  Dr. Bayisenga Justin akaba n’umuganga mu Bitaro bya Butare (CHUB) yavuze ko iyi seminari bayifata nk'ibere ryabonkeje ari na yo mpamvu batekereza uburyo bashyiraho urwibutso rugaragaza ubumwe buhamye bafitanye n'umubyeyi wabo bise iseminari.

Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri Musenyeri Harolimana Vincent ari na we washyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa iyi stade nto yavuze ko igikorwa bakoze, gifite ubutumwa bwiza kandi bwabera abandi bose urugero, yahamagariye kandi abantu bose kugira urukundo rugaragarira mu bwitange no mu bikorwa.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w'Akarere ka Burera na we wari witabiriye uwo muhango yashimye by’umwihariko ubufatanye bwiza bugaragara hagati ya Leta y'u Rwanda na Kiliziya Gatulika muri gahunda yo kuzamura imibereho myiza y'Abanyarwanda muri rusange. Yashimangiye ko kandi igikorwa n’abandi bakigiraho kuko ari umuco mwiza wa Kinyarwanda.  Yaba umuyobozi w’iyi seminari Padiri Bizimungu Gabin ndetse n'abahize icyo bose bacaho umurongo nuko bazakomeza kubaka umuntu nyamuntu urangwa n'indangagaciro na kirazira nyarwanda. Iseminari   nto ya nkumba yatangiye mu mwaka wa 1988, abanyuze muri iyi seminari basaga gato 900.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru