R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2169 [ 14 Dec - 15 Dec 2011 ]   Archives 
Ibyakorwa mu kwirinda kunuka mu kanwa
Nkusi Nikuze Diane

Hari  abantu bagira ikibazo cyo kunuka mu kanwa,  kandi usanga n’ufite icyo kibazo akenshi atabimenya ahubwo ababana na we cyangwa abakorana na we babimenya mbere ye, hagira umupfa agasoni akabimubwira cyangwa se na nyirubwite akabyiyumvaho.

Nk’uko Imvaho Nshya ibikesha urubuga rwa internet health.hwostuffworks.com, hagati ya 80 na 90 ku ijana by’abantu bafite ikibazo cyo kunuka mu kanwa biterwa n’agakoko cyangwa  bagiteri bita plaque. Iyo bagiteri itera umwuka mubi mu kanwa, ikangiza amenyo iyacukura ndetse itera n’indwara y’ishinya.

Iyi ndwara yibasira imyanya yo mu magufa y’akanwa ahagana mu gice cy’inyuma cyo mu nkanka, igatuma umuntu agira amashyira mu gice cy’inyuma cy’amazuru.  Ugize icyo kibazo usanga atinda kwivuza kuko abantu benshi bazi ko bajya kwa muganga  aruko bafite ikibazo cy’amenyo gusa ariko mu Rwanda hari ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa ndetse n’izibasira amenyo. Byongeye kandi n’ubitekereje, aho izo serivisi ziboneka usanga zihenze arinabyo bituma umubare w’abantu benshi wibasiwe n’izo ndwara ndetse kenshi banga kwivuza bitewe n’ukuntu bazisuzugura bumva ko zidakanganye.
Uburyo bwakoreshwa hakirindwa kunuka mu kanwa
Hari uburyo umuntu yakoresha mu rwego rwo kwirinda indwara yo kunuka mu kanwa, aho umuntu akaba agomba  koza mu menyo inshuro ebyiri buri munsi  akanatunganya  hagati y’amenyo  kugira ngo hatagira uduce tw’ibiryo dusigaramo. Iyo dusigayemo nta shiti dutera umwuka utari mwiza.  Nyuma yo koza amenyo, ni byiza koza kandi ururimi kuko bagiteri zasigayeho zigira uruhare mu gutera umwuka mubi.
Na none kandi umuntu agomba kwirinda kumirana mu kanwa kuko  nayo ni impamvu itera kunuka mu kanwa. Niyo mpamvu iyo umuntu aryamye nijoro akabyuka mu gitondo aba asohora umwuka utari mwiza. Ni byiza gushaka ikintu cyo kunywa cyangwa guhekenya  kugira ngo amacandwe yikore vuba.
Ikindi cyakorwa mu rwego rwo kwirinda kunuka mu kanwa ni kwiyunyuguza mu kanwa buri gihe mu gihe urangije kurya mbere yo kuryama kugira ngo wikize uduce tw’ibiryo twasigaye mu menyo.
Zimwe mu mpamvu zitera kunuka mu kanwa
Hari igihe umuntu anuka mu kanwa bitewe n’indwara zo mu kanwa cyane cyane indwara z’ishinya zimwe Abanyarwanda bakunze kwita ifumbi. Iyo umuntu afite ishinya yarwaye itukura cyane, ibyimbye, ivamo amaraso ndetse rimwe na rimwe inavamo amashyira, nta kabuza uwo muntu anuka mu kanwa.
Ikindi kintu gishobora gutuma umuntu anuka mu kanwa ni indwara y’ubuhumekero ya sinezite iterwa n’udukoko two mu bwoko bwa virusi, n’utwo mu bwoko bwa champignons (shapinyo).
Indwara zo mu mihogo cyane cyane anjine zituma mu muhogo hazamo ibisebe bishobora kubyara amashyira mu gihe uzirwaye ativuje nazo zituma umuntu anuka mu kanwa.
Hari igihe isuku yo mu kanwa ikorwa ariko wa mwuka mubi ukanga ukaza. Ibi biterwa n’uko imyanda iba yarabaye myinshi mu ishinya  bityo igatuma ya shinya igira ikibazo cyo kubyimba, ikazana amaraso  nyuma hakaba hanazamo amashyira ari nayo atuma umuntu azana ya mpumuro itari nziza. 
Uko umuntu arya, akibagirwa koza amenyo, imyanda ijyenda ifata ku menyo,  ibi bikaba bitanga urwaho  mu kugira umwuka mubi mu kanwa kuko ibiba byasigaye mu kanwa birimo mikorobe zihura n’imyunyu ngugu yo mu macandwe maze bikajyenda bikamatira ku menyo bigakora urukuta rukomeye kugeza ubwo uburoso  bw’amenyo budashobora kuba bwabivanaho.
Kunuka mu kanwa ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye byibasira amenyo ni byinshi mu banyarwanda n’ubwo benshi babifata nk’ibisanzwe ariko kutita ku menyo ndetse no mu kanwa bifite ingaruka kuri nyirubwite ndetse n’abamukikije, zimwe muri zo harimo kubangamira abo abana nabo ndetse n’abandi muri sosiyete bityo bigatera ipfunwe ufite icyo kibazo mu kwisanzura.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru