R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2235 [ 02 Mar - 02 Mar 2012 ]   Archives 
Rusizi: Ibendera ry’igihugu ryaburiwe irengero
Bahuwiyongera Sylvestre


Mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi haravugwa ibura ry’ibendera ry’igihugu. Iryo bendera rikaba ryari iry’ibiro by’Akagari ka Cyarukara kamwe mu tugali tugize uwo murenge wa Muganza.

Iri bendera ryabuze ribaye irya gatanu ribuze muri aka karere, icyakora andi yagiye abura yo ngo mu minsi yakurikiragaho yagendaga aboneka  nk’uko  Imvaho Nshya yabitangarijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi. Mu nama y’umutekano y’aka karere yateranye ku wa kane tariki ya 20 Werurwe uyu mwaka   kuri iyo ngingo  yafashe  umwanzuro ko hagiye gukazwa uburyo bwo gucunga umutekano w’ahari ibirango by’igihugu hagamijwe ko hatagira ikibazo bikomeza kugira.

Nyirangendahimana Daphrose, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka  Cyarukara, muri uwo murenge wa Muganza, ngo mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira 19 Werurwe,  ni bwo iri bendera ryabuze  biza kugaragara mu masaha ya saa moya za mu gitondo zo ku wa 19 Werurwe,  ubwo umukozi  ukora isuku ku kagari yahageraga yarireba akaribura ahubwo agasanga hasi aho utugozi barifatishaga twacagaguritse turambitse aho hasi, kandi ku mugoroba bataha ryari rihari. 

Uwo mukozi ukora isuku yahise ahamagara kuri telefoni uwo munyamabanga nshingwabikorwa w’akagali na we yitabaza inzego zishinzwe umutekano,  hamwe n’abaturage batuye ako kagali batangira kurishakisha riranga rirabura kugeza na magingo aya ubwo twandika iyi nkuru rigishakishwa.

Nyirangendahimana yavuze ko igikorwa ubu, gishyizwe imbere cyane  n’abaturage bagize akagali ka Cyarukara ari ukurushaho kwicungira umutekano, cyane cyane barushaho gukaza amarondo kugira ngo hataba hagira ubaca mu rihumye akaba yanawuhungabanya cyangwa akaba yatwara n’ibindi birango by’igihugu bihari, dore ko bari hafi y’umupaka n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho umutekano waho ku Rwanda uba utizewe kubera interahamwe ziri mu mashyamba y’icyo gihugu kandi zihora zirekereje, ku buryo batabaye maso na zo zitabura kubabuza amahwemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Léoncie, yavuze ko ubundi aya mabendera yajyaga atwarwa n’abafite ibibazo byo mu mutwe bageraga aho bakayagarura ariko ko icyo cyo muri Muganza bataramenya impamvu zacyo.  Akavuga ko ariko aho bigeze ibi bidakwiye kwihanganirwa, ko hakwiye gufatwa ingamba zihamye ku bashaka kwigabiza ibirango by’igihugu, cyane cyane ko ngo utanamenya ikibyihishe inyuma, ari na yo mpamvu mu kwirinda ingaruka mbi zaturuka kuri ubu bugizi bwa nabi, hafashwe ingamba zikaze zo kurinda birushijeho inyubako za Leta zose n’ibyo birango by’igihu.

Abaturage bakomeje gusabwa ko uwagira amakuru arimenyaho yayatangira igihe.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru