R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2235 [ 02 Mar - 02 Mar 2012 ]   Archives 
Umwirabura yabaye nyampinga w’isi bwa mbere muri 2001
Umwirabura yabaye nyampinga w’isi bwa mbere muri 2001
Sezibera Anselme


Agbani Darego yavutse ku ya 22 Ukuboza 1982, akaba umwe mu banyamideri mu gihugu cya Nijeliya, ndetse binarushijeho yamenyekanye nk’Umwirabura wa mbere wegukanye ikamba rya Nyampinga ku rwego rw’isi mu mwaka wa 2001.

Darego ukomoka « Abonnema » muri leta ya Rivers, yavutse mu muryango w’abana 8, ubwo yari ku myaka umunani y’amavuko, Darego yaje kurwaza nyina umubyara wari urwaye indwara ya kanseri y’ibere, hanyuma aza kwitaba Imana nyuma y’imyaka 2 gusa ari nabwo uyu mukobwa Darego yahise ategura ubuzima yazabamo buri imbere.

Nk’umukobwa wari uri mu kigero cy’ubwangavu yinjira mu bijyanye n’imideri nk’inama yari yaragiriwe na se umubyara.

Mu mwaka wa 2001, Darego yambitswe ikamba nk’umukobwa mwiza mu gihugu cya Nijeriya.

Darego ni umwe mu bakobwa ba Nigeriya bagiye bitabira amarushanwa atandukanye nka « Miss Univers », ndetse aba n’umwirabura wa mbere wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wegukanye amarushanwa ya nyampinga ku rwego rw’isi, mu gihe abandi babashije kwegukana iryo kamba aribo : Penelope Coelen na Anneline Kriel ari abo muri Afurika y’Epfo.

Mu gihugu cye cy’amavuko, Darego akunze kugaragara mu bikorwa by’amamaza mu makompanyi atandukanye. Uyu mukobwa kandi yanagiye ayobora amarushanwa atandukanye ajyanye n’imyiyereko mu bihugu bitandukanye nk’u Bwongereza na Ecosse.

Mu bijyanye n’imyigire, uyu mukobwa yize amashuri makuru ya kaminuza: « i Port Harcourt », aho yakurikiye ibya Mudasobwa n’imibare.

Uyu mukobwa yabaye nyampinga w’isi mu mwaka wa 2001, mu muhango wabereye muri Afurika y’Epfo witabiriwe n’abakobwa 93, akaba yarasimbuye mugenzi we Priyanka Chopra wo mu Buhinde










 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru