R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2235 [ 02 Mar - 02 Mar 2012 ]   Archives 
Ikorabuhanga ryatugejeje ku ntego- Kagame
Ikorabuhanga ryatugejeje ku ntego- Kagame
Twagira Wilson

Perezida Paul Kagame uri mu bayobozi bitabiriye inama ya 9 y’akanama gashinzwe umuyoboro mugari w’itumanaho Broadband, mu ijambo rye yongeye gushimangira uruhare umurongo mugari wa murandasi (internet)  ukomeje kugira mu iterambere rirambye no kugera ku ntego z’ikinyagihumbi mu Rwanda.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ya 9 ireba akamaro k’umurongo mugari wa Internet, Perezida Paul Kagame, akaba n’umwe mu bayobozi  b’akanama ka LONI gashinzwe kureba ishyirwa mu bikorwa ry’umurongo mugari wa internet n’ikoranabuhanga, yongeye gushimangira akamaro n’uruhare umurongo mugari wa internet n’ikoranabuhanga, bikomeje kugira  mu iterambere rirambye, agaruka cyane ku gihugu cy’u Rwanda n’uburyo byafashije cyane mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.

Yagize ati  ”nta gushidikanya ko twebwe mu Rwanda, umurongo mugari wa internet n’ikoranabuhanga, byagize umumaro cyane, mu byo tumaze kugeraho mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi; kandi biracyakomeje no gufasha mu iterambere ry’ubukungu bwacu, bigafasha mu gutanga uburezi, serivise z’ubuzima, ubukungu, amabanki n’ibindi, ibi kandi twizera ko bigerwaho ari uko habayeho ibiganiro hagati y’inzego za leta n’abikorera, binatuma tugera ku musaruro.” Perezida Paul Kagame, yanavuze ko u Rwanda rwibanze cyane ku guhuza abaturage n’ikoranabuhanga, hagamijwe kwihutisha umurongo mugari, bityo bikazafasha abaturage muri serivisi ziteza imbere ubuzima bwabo.  Perezida Paul Kagame yanavuze ko urebye mu bihugu nka Bresil, Ubuhinde n’Ubushinwa, umurongo mugari wa internet wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu hejuru y’ 10%, mu myaka itanu ishize.

Bimwe mu byasabwe muri iyi nama kandi, harimo gusaba za Guverinoma n’imiryango mpuzamahanga gukorera hamwe bakuraho imbogamizi mu ikoreshwa ry’umurongo mugari wa internet ndetse no gushyiraho ibipimo byerekana ibihugu biwukoresha neza no kuwukwirakwiza.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru