R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2235 [ 02 Mar - 02 Mar 2012 ]   Archives 
Gutekesha amata amwe mu mafunguro
Gutekesha amata amwe mu mafunguro
Mukagahizi Rose

Amata amenyerewe mu kunyobwa ariko birashoboka kuyakoresha hategurwa amafunguro atandukanye. Muri iri funguro, rigizwe  n’umuceri, amata, ibitunguru by’umweru na marigarine, imboga z’imiteja na karoti bikaranze ariko bidahiye cyane.
Uko bikorwa
Gutegura umuceri, gushyira isafuriya ku ziko, kuyumutsa, gushyiramo ibiyiko 2 bya marigarine, imaze gucamuka, gushyiramo ibitunguru 2 by’umweru wakase mu buryo ushaka, gushyiramo umunyu, ibitunguru bimaze gushya gushyiramo imboga z’imiteja na karoti. Aha, utetse yirinda kubihisha cyane ahubwo agahita ashyiramo umuceri, kugaragura umuceri ugafata irangi, gushyiramo litiro y’amata. 
Iyo umuceri udahiye neza uteka agenda yongeramo amazi make cyangwa amata make kugeza igihe uhiriye. Tubikesha umutoza mu guteka Uwamahoro Carine.
 

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru