R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2020 [ 23 Aug - 25 Aug 2010 ]   Archives 
Burundi : Ingamba zo kugabanya ubushomeri ku rubyiruko
Nyandwi Pierre

Igihugu cy’u Burundi cyatangije umushinga wiswe “Umurimo ku rubyiruko rwo mu cyaro” (Emploi des jeunes ruraux) uzaterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (FIDA). Inkunga izatangwa ikaba  ingana na miliyari cumi n’enye z’amafaranga y’U Burundi.
Iyo nkunga ikaba yari yarasezeranyijwe na perezida wa FIDA (Fonds international de développement agricole), Kanayo Mwanze ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka wa 2012.
Urubyiruko mu gihugu cy’u Burundi ni 65% by’abaturage bose batuye icyo gihugu, kandi ngo rukaba ruhura n’ibibazo bitandukanye harimo n’ikibazo cy’ubushomeri, aho iyo nkunga izagira uruhare mu guhangana n’ubwo bushomeri bwugarije urubyiruko.
N’ubwo  urubyiruko arirwo rwinshi, ngo hari impamvu nyinshi zituma rudatanga umusaruro nyamara atarirwo biturutseho. Muri izo mpamvu harimo kuba 90% by’abaturage b’u Burundi batunzwe n’ubuhinzi nyamara amasambu akaba ari mato, kuba igihugu kikiri ku rwego rwo hasi mu bijyanye n’inganda, kuba kubona inguzanyo bigoranye, kuba umuco wo kwikorera ukiri hasi, nibyo bituma benshi urubyiruko rw’u Burundi ntacyo gukora rubona, nyamara arirwo rugize umubare munini w’abaturage.
Nk’uko bitangwazwa n’urubuga www.africatime.com/burundi/index.asp, Visi perezida wa kabiri w’igihugu cy’u Burundi, Rufyikiri Gervais, akaba yarasabye urubyiruko guhindura imyitwarire bakava mu bunebwe kandi bakareka gucika intege.
Uyu mushinga ngo uzatangirizwa muri komini enye aho uzagera ku rubyiruko ibihumbi makumyabiri, ukarufasha gukora ibikorwa bibyara inyungu harimo imishinga mito ijyanye n’ubuhinzi n’ibindi.



 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru