R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2723 [ 07 Jul - 07 Jul 2013 ]   Archives 
Inkomoko y’izina Abakaraza
Inkomoko y’izina Abakaraza
Tumukunde Georgine

Amateka y’u Rwanda avuga ko mu mwaka w’1967 Abiru bo mu Birambo ho mu Nyantango (mu Karere ka Karongi) batsindiye  kujya guhagararira u Rwanda i Montreal muri Canada mu imurika ry’ibintu mpuzamahanga bagize impungenge zo kugenda bitwa Abiru.  Hari mu bihe by’ivuka rya Repubulika y’u Rwanda yasimbuye Ingoma ya Cyami, imvugo nk’iyo y ’Abiri yari ikintu cy’umuziro.
Inkuru Imvaho Nshya ikesha wikirwanda.com, ivuga ko abo biru bigiriye inama yo kwiyita “Abakaraza”, bahereye ku mpamvu y’uko bamwe muri bo bakomokaga mu ngabo z’Abakaraza bo mu Kabagali zitwaga Abakaraza. Bajya muri Canada bitwa Abakaraza, bagarutse rubanda rukomeza kubita Abakaraza, izina risingira rityo abavuza ingoma b’i Rwanda abo aribo bose na n’ubu.
Abiru
Abiru bari abagaragu n’abanyamabanga b’ingoma, bakaba abarinzi b’umuco n’umurage w’i Bwami, bakaba abayobozi b’amateka y’u Rwanda, mbese bari nk’inkingi n’urumuri rw’Igihugu. Ikindi kandi, Abiru bari Abagaragu b’imbata aribo bihambira kuri Shebuja ntibagire ahandi bajya. Mu by’ukuri rero, Abiru bari Abagaragu b’Ingoma bakaba abanyamabanga n’abanyamihango b’i Bwami.
Imvugo y’"Abiru" Abanyarwanda bayikomora mu Nkole aho bari bafite abo bitaga “Abayiru“ bari abagaragu b’Ingoma.
Abayiru ni bamwe mu baturage bo mu Nkole b’i Bukoba, b’i Karagwe, b’i Buha n’i Bujinja. Muri utwo turere twose turi i Burasirazuba bw’u Rwanda, abatari Abahima babitaga Abayiru, aho niho hajemo ishyomoka ry’Urunyarwanda babita “Abiru”.
Ingoma z’Imivugo nazo ba nyiri ukuzivuza bari Abiru, kuko batorerwaga kuba abagaragu mu bagaragu b’ibyegera by’Umwami, bakamenya igihe cy’ibambura, bakamenya igihe aramukirizwa n’igihe arambagira igihugu, kandi ibyo bihe bikajyana n’umurishyo w’ingoma.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru