R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2075 [ 07 Mar - 09 Mar 2011 ]   Archives 
Sida ikomeje guhungabanya ubukungu bw'Afurika
Mugabo Lambert

Mu bihugu bimwe ubwandu bwaragabanutse

Kimwe mu byagabanyije ubwandu bw’agakoko gatera sida mu bihugu bimwe byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ni ikoreshwa ry’agakingirizo ryiyongereye cyane muri iyi myaka ishize. Inyigo yakozwe hagati y’imyaka ya 2001 na 2005 ngo yagaragaje ko ibihugu umunani muri cumi na kimwe byo munsi y’ubutayu bwa Sahara hiyongereye ikoreshwa ry’agakingirizo. Ikwirakwiza ry’udukingirizo muri ibi bihugu ngo ryariyongereye, ku buryo mu mwaka wa 2004 imibare igaragaza ko yibuze udukingirizo twatanzwe n’abaterankunga muri ibi bihugu bubariwe kuri buri mugabo, yaba yarahawe udukingirizo 10, ugereranyije n’udukingirizo 4.6 kuri buri mugabo muri 2001. Gusa ngo n’ubwo udukingirizo muri Afuria duhendutse, ngo haracyariho imbogamizi zishingiye ku muco ahantu hamwe na hamwe zituma tudakoreshwa.

Iri gabanuka kandi ry’ikwirakwiza ry’agakoko gatera sida, ngo rinashingiye ku kwipimisha no kugirwa inama mu myitwarire bikorwa ku bushake bw’ababishaka. Ngo byagaragaye ko umuntu wamenye uko ahagaze, akaba azi ko yanduye, yumva ko aba agikeneye kubaho, bigatuma yongera gufata imiti, akanirinda kwanduza abandi kuko gukomeza gukora imibonano mpuzabitsina bimugabanyiriza amahirwe yo kubaho.

Nko mu gihugu cya Burkina Faso kuva mu mwaka wa 2004 ngo bashyizeho umunsi wo gukangurira abantu kwipimisha agakoko gatera sida, ku buryo muri 2009 ngo abantu miliyoni bari bamaze kwipimisha. Ibihugu bya Lesoto, Malawi, Kenya na Tanzania nabyo kubera gukangurira abantu kwipimisha ngo byagabanyije ubwandu bwa sida. Uugero, nko muri Kenya, muri 2009, abagore bangana na 1/3 n’abagabo bangana na 1/5 babarwaga kuba bari baripimishije mu mezi cumi n’abiri, hagereranyijwe n’abagore 10% muri kiriya gihugu bipimishije muri 2003. Muri Mozambique, abagore n’abagabo bipimishije muri uriya mwaka, ho ngo bikubye kane. Muri rusange, ngo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, muri 2009 imibare igaragaza ko yibuze abantu 66 mu bantu 1000 bipimishije agakoko gatera sida, umubare wiyongereyeho 1/3 ugereranyije no muri 2003. Ibi bikanajyana n’uko gutanga imiti igabanya ubukana bwa sida bisigaye byoroshye kandi aho igurishwa ikaba ihendutse.

Abana babarirwa mu 300,000 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara banduye sida muri 2009. Abenshi muri aba bana ngo bayanduye ubwo ababyeyi babo bari babatwite, bababyara cyangwa se igihe cyo kubonsa bitewe n’uko ababyeyi babo banduye sida. Ngo ubusanzwe iyo nta gikozwe, hari amahirwe angana na 20-45% yo kuba umubyeyi wanduye agakoko gatera sida yakanduza umwana we igihe amutwite. Ariko igihe uyu mubyeyi ngo ahawe imiti igabanya ubukana bwako (antiretroviral drugs) uku kwanduza umwana ngo gushobora kugabanuka. Gusa kugira ngo izi ngamba zifatwe, bisaba ko umubyeyi agomba kubanza kumenya uko ahagaze, kugira ngo bahereho bamufasha. Ibi ngo byarafashije cyane mu bihugu bikize. By’umwihariko, mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo, muri 2009 ababyeyi bari batwite baranduye abashoboye guhabwa imiti ni 68%, naho muri Afurika y’iburengerazuba n’iyo hagati abayihawe ni 23%.

Icyakorwa kugira ngo ikwirakwizwa ry’agakoko gatera sida muri Afurika rigabanuke, ngo ni ugushyira amafaranga menshi mu bikorwa bigabamije kurwanya sida, aho abantu bakangurirwa kwipimisha, abanduye bagahabwa imiti igabanya aka gakoko. Ibihugu bikize ngo byongereye inkunga yabyo mu kurwanya sida muri Afurika mu myaka ishize binyujijwe muri “Global Fund” yatangiye muri 2001 hagamijwe ko yakurikirana inkunga z’amahanga mu bihugu bikennye. Gusa kuva mu mwaka wa 2007 ngo bitewe n’ihungabana ry’ubukungu ku isi inkunga amahanga yatangaga mu kugabanya icyorezo cya sida yaragabanutse, aho byatumye “Global Fund” ikoresha inama yo gushakisha amafaranga y’imyaka itatu, hari muri gicurasi 2010, maze ibona gusa miliyari z’amadolari y’Amerika cumi n’imwe, mu gihe hari hakenewe miliyari cumi n’eshantu.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nayo ngo yagize uruhare rugaragara mu kurwanya sida muri Afurika binyuze mu kigega cya Perezida wayo kitwa PEPFAR cyatangiye muri 2003. Muri 2009 honyine, ngo iki kigega cyatanze akayabo kangana n’amadolari y’Amerika miliyari esheshatu mu kurwanya sida, igituntu na malaria. Buri wese rero ashobora kwandura sida, kandi buri wese ashobora kuyanduza, ni uruhare rwa buri wese guhagurukira kuyirwanya hagamijwe iterambere, dore ko iki cyorezo kiri mu bikomeje guhungabanaya ubukungu bw’ibihugu bisanzwe bikennye muri Afurika. Kurwanya sida ni ukwirinda, kwirinda guca inyuma uwo mwashakanye, gukangurira abandi kwipimisha no kumenya uko bahagaze, gukoresha agakingirizo igihe kwifata byananiranye, n’izindi ngamba zinyuanye zisanzwe zikoreshwa.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru