
Polisi y’ Igihugu yerekanye abantu 5 bakekwaho kwinjiza intwaro mu Rwanda ndetse n’ abari baje mu Rwanda mu rwego rw’ ubutasi batumwe n’ umutwe wa FDLR. Aba bantu berekaniwe kuri sitasiyo ya polisi i Nyamirambo ku itariki ya 2 werurwe 2011, bashinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kwinjiza intwaro ndetse no gutata ibirindiro by’inzego z’umutekano.
Ngirarwanda Paul ni umwe mu bafashwe yatangaje ko avuka muri Rusizi. Ngo yagiye mu Burundi agiye guhinga no kubaka ahura n’ umugabo w’ interahamwe witwa Jonathan Bigaja babanye mu Rwanda yari yarahunze ariko kuri ubu akaba aba muri FDLR, aramucumbikira ndetse amubitsa intwaro za gerenade nyuma ngo atangira kujya amwifashisha kwambutsa izo gerenade mu Rwanda.
Mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize ngo nibwo uwo Ngirarwanda Paul yaje gusabwa kujya muri FDLR arabihakana kubera ko we yavugaga ko ashaje. Mu kwambutsa izo gerenade ngo yari yahawe amafaranga ibihumbi 30 by’ amarundi akaba yaragombaga kuzishyikiriza abandi mu Karere Ka Rusizi. Bigaja Jonathan we ngo yinjije gerenade zigera kuri 15 kuri ubu we ntarafatwa ariko arashakishwa n’inzego z’umutekano.
Undi wafashwe ni uwitwa Gasore ufite imyaka 22 yavuze ko yagiye muri Congo mu gihe cy’ intambara muri 1994, akaba yari amaze amezi ane muri FDLR, ngo yari yaje mu Rwanda aje gutata inzego z’ umutekano ndetse n’ibigo bya gisirikare. Gasore akomeza avuga ko yari kumwe na Lt Fabrice na Soldant Mupenzi bageze mu Rwanda baratatana kubera ko ubuyobozi bwahise bubimenya butangira kubahiga. Avuga ko nawe atigeze atekereza kwiyereka ubuyobozi kuko ngo yari yarabwiwe ko azicwa naramuka afashwe akaba yarararaga aho abonye hose.
Nk’uko yakomeje abivuga, ngo mu gufatwa kwe yafashwe agiye ku rusengero kuko yashakishaga aho yabona ibyo kurya bamubajije aho ava abeshya ko avuye mu Ruhengeri, bamubajije aho ariho ntiyahamenya kubera ko atari ahazi kuko atigeze aba mu Rwanda. Ubwo bahise bamushyikiriza inzego z’ umutekano, nazo zimushyikiriza ubugenzacyaha.
Umuvugizi wa polisi y’Igihugu Supt Theo Badege yatangaje ko inzego z’iperereza zemeye kubagaragaza kugirango abanyarwanda bumve ko ingufu bakoresha mu gutanga amakuru n’umurava w’ inzego z’ umutekano bitanga umusaruro mwiza wo gukumira ubugizi bwa nabi. Yakomeje avuga ko kubera ubufatanye bw’abaturage ngo hari icyizere n’abandi bazafatwa kuko amazina yabo yamenyekanye ngo ndetse n’aho bari kujya hose hamaze kuvugwa. Akaba yaravuze ko abaturage bakwiye kuba maso haba ku mipaka, ndetse no mu gihugu imbere bagatanga amakuru ku muntu bafite icyo bakeka babibwira inzego z’ umutekano. Batanu bafashwe bakekwaho kwinjiza intwaro mu Rwanda ndetse no kuza gutata ni Ndoreyaho Ezechiel, Gasore, Nigirente Belikali, Nsengumuremyi Valens, na Ngirarubanda Paul.