R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2075 [ 07 Mar - 09 Mar 2011 ]   Archives 
U Rwanda ruzakira imikino y'Akarere k'Ibiyaga bigari igamije amahoro
U Rwanda ruzakira imikino y\
Bakomere Pascal

Mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara hazabera amarushanwa y’umupira w’amaguru, ugamije amahoro yo ku rwego rw’Akarere k’ibiyaga bigari. Ayo maruwshanwa azaba tariki ya 16 Werurwe 2011.

Nsengimana Donatien umuyobozi w’Ishyirahamwe Espérance rikorera mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, yatangarije Imvaho Nshya ko ibihugu bizitabira iyo mikino y’umupira w’amaguru ugamije amahoro ari ibihana imbibi n’u Rwanda. Nsengimana yagize ati“iyo mikino y’umupira w’amaguru izaba igamije kwimakaza umuco w’amahoro mu rubyiruko”. Ibihugu bizitabira iyo mikino harimo, Kongo Kinshasa, Uganda n’u Rwanda ruzakira iyo mikino izamara umunsi umwe.

Nsengimana yavuze ko abashyitsi bazaza kureba iyo mikino y’umupira w’amaguru ugamije amahoro ari, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Intumwa ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco, uzaba ahagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’abandi. Iyi mikino igamije kwimakaza umuco w’amahoro yateguwe na Association des Jeunes Sportifs de Kigali (AJSK: Espérance) ibitewemo inkunga n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu gihugu cy’u Budage ryabageneye amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni umunani.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru