R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2098 [ 23 May - 25 May 2011 ]   Archives 
Imikorere iravugururwa mu bitaro bya Muhororo
Imikorere iravugururwa  mu bitaro bya Muhororo
Kapiteni Alexis

Ibitaro bya  Muhororo, biri mu Karere ka Ngororero bifite umwihariko wo kugira inyubako nke, kandi zishaje cyane,  dore ko byubatswe mu 1938. N’ubwo  Ikibazo cy’inyubako  gituma zimwe muri serivisi abarwayi bahabwa   batazibona  nk’uko babyifuza, hakiyongeraho  n’ibindi bibazo,  ntibibuza ubuyobozi bushya guhindura imikorere mibi yagiye irangwa mu bihe byashize.

Ibitaro bya Muhororo ni bimwe mu bitaro bishaje bikeneye kuvugururwa cyangwa kubakwa burundu. Imvaho Nshya yarabisuye irabitambagira  inavugana n’umuyobozi wabyo. Dr Dushime Théophile, umuyobozi w’ibyo bitaro  avuga ko ari bimwe mu bitaro 2 biri mu karere ka Ngororero, ibindi akaba ari ibya Kabaya. Yakomeje avuga ko abaturage basaga  168.795 aribo  babyivurizaho babifashijwemo  n’abakozi 85 babikoramo, muri bo  abaganga bakaba ari  8. Ibigo nderabuzima bigize ibyo bitaro ni 8 byiyongereyeho n’ingoboka (poste de santé)7. Mu bibazo by’ingutu bifite, nk’uko Dr Dushime abivuga  harimo abakozi bacye, kandi bahora bahinduka bigendera, kuko byubatse mu cyaro, nta macumbi bituma abenshi  bigendera bakigira  ahegereye umuhanda, bashobra kumeza kwiga no kubona izindi nyungu. Ibikoresho nabyo ngo si shyashya,  kuko bishaje kandi bikaba  bicye. “Gukorera mu cyumba kimwe hagatangirwa serivisi zitandukanye  ni bimwe mu bibangamira uburenganzira bw’umurwayi n’ubwumuganga ”. Nk’uko byabwiye Imvaho nshya.

Dr Dushime Théophile,  umuyobozi mushya muri ibyo bitaro avuga ko yiyemeje kunoza imikorere afatanyije n’abakozi , baharanira imikoranire yagiye itaba myiza mu gihe cyahise.  Ku birebana n’indwara zihiganje, yavuze ko cyane cyane ari izijyanye n’ubuhumekero kuko ari mu misozi miremire. “Malariya yaragabanutse kimwe n’izindi nk’imirere mibi. Izindi ndwara ni iziterwa n’isuku nke, indwara z’amaso, amenyo zose zikaba zihavurirwa ”. Dr Dushime yakomeje agira ati: ” Imiterere y’aho ibitaro bya Muhororo biri  ituma hari abarwayi bakizanwa mu ngobyi mbere yo  kuhagezwa cyangwa kugezwa mu bigo nderabuzima, kuko harimo abatuye aho   imodoka zitagera ”. Ku bibazo byagiye bihavugwa birimo gutinda gutangwa kwa  transfer, aho byatinda  abarwayi bakajyanwa ku bitaro bya CHUK banegekaye, bitewe n’imikorere mibi y’inzego zari zishinzwe iyo servisi, Dr Dushime yavuze ko yamaze kubikosora. Ibi bikaba bishimangirwa n’umwe mu barwayi  wabwiye Imvaho  nshya ko mu gihe gito babonye umuyobozi mushya hari byinshi byahindutse mu mikorere ugereranyije na mbere, Dr Ndagijimama Sylvestre akihayobora. Ku bijyanye n’indwara zihiganje, Dr Dushime avuga ko  izifata mu buhumekero zikigaragara cyane,  ahanini bigaterwa n’ikirere n’imiterere yaho y’imisozi miremire. Gusa,  abaturage  ngo bigishwa kwivuza kare. Imyumvure  mibi y’abaturage bakivuza mu Kinyarwanda,  bakagezwa kwa muganga bararembye nayo ngo iracyahaboneka. Ku ngingo yo  kuboneza urubyaro cyane cyane ku bagabo,  yavuze ko bikiri hasi, ariko harimo kwigishwa abaturage,  bamenyeshwa ko iyo serivisi ihari kugira ngo baze kuyaka ku bitaro.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru