R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2098 [ 23 May - 25 May 2011 ]   Archives 
Amateka n'imibereho bya Osama bin Laden
Amateka n\
Mugabo Lambert

Yanze urunuka Abanyamerika n’igihugu cye akomokamo, atoza abihebe

Hashize iminsi umugabo Osama bin Laden yivuganywe n’Abanyamerika. Osama akaba yari amaze imyaka icumi ashakishwa n’isi yose. Imvaho Nshya ikaba yifuje kubagezaho amateka y’uyu mugabo wamamaye ku isi kubera gushinga umutwe w’ibyihebe, dore ko yanabaye uwa mbere ku isi mu kurema umutwe nk’uyu.

Osama bin Laden yavutse ku wa 10 werurwe 1957, avukira ahitwa Riyadh muri Saudi Arabia. Ise yitwaga Mohammed Awad bin Laden, akaba yari umukire w’umucuruzi, akaba yari uwa hafi cyane mu muryango w’ubwami bwa kiriya gihugu. Ise ngo yatangiye ubucuruzi mu 1930. Ise wa Bin Laden akaba yarashatse abagore inshuro 22 zose, ariko ngo atarenza abagore bane nk’uko itegeko Sharia ribigena. Bin Laden yavutse ku mugore wa 10 witwa Hamida al-Attas wavukiye mu gihugu cya Syria.  Nyamara ababyeyi ba Osama batandukanye ubwo yari akimara kuvuka nk’uko bivugwa na bwana Khaled M. Batarfi, umwanditsi mukuru w’ikinyamakru Al Madina ngo uzi neza Osama bin Laden kuko ngo yamukoreraga muri kampani ye. Ise wa Osama yapfuye ubwo umuhungu we yari afite imyaka 13 y’amavuko. Nta mubare uzwi w’abana ise wa Bin Laden yaba yarabyaye, gusa ngo habarurwa 52, Osama akaba avugwa ko ari uwa 17!

Kuva mu 1968 kugera mu 1976, Osama yize mu ishuri rya “Al-Thager Model School”, rikaba ngo ari ishuri ry’abantu bifashije cyane. Nyamara ngo umugabo w’Umwongereza Dom Joly ukina komedi akaba n’umunyamakuru, yabwiye BBC ko yiganye na Osama mu ishuri rya “Brummana High School” i Lebanon (mu gihugu cya Libani). Ibi bikaba bituma amateka y’uyu mugabo akizamo urujijo. Bin Laden yaje kubona impamyabushobozi ya kaminuza muri “Civil Engineering”, akaba yarayikuye muri kaminuza ya “King Abdulaziz University” muri Jeddah hari mu 1979. Uyu mugabo akaba ngo yarashyiraga imbere cyane inyungu z’idini ubwo yari muri kaminuza, akaba yarahoraga asobanura Quran na jihad (intambara ntagatifu) ndetse n’umurimo utunganye w’idini. Sayyid Qutb, umwanditsi wa “Ma\'alim fi-l-Tariq”, ari zo mpapuro zakwirakwijwe hose zivuga ku ntambara ntagatifu yo kurwanya abo badahuje idini, ubwo yavugaga kuri Osama yagize ati “Twasomye ‘Sayyid Qutb’. Yari umuntu wagize akamaro cyane mu rungano rwacu”.

Osama yashatse afite imyaka 17!

Bin Laden yashakiye ahitwa Latakia afite imyaka 17 y’amavuko, ashakana na Najwa Ghanem ukomoka mu majyaruguru ya Syria, akaba yari mubyara we, kuko ari umukobwa wa nyirarume. Ubwo bari bamaze kubyarana umuhungu wabo wa mbere ari we Abdallah, Bin Laden n’umugore we bavuye mu nzu ya nyina (wa Osama), bajya mu nzu yari ahitwa Al-Aziziyah mu Karere ka Jeddah. Gusa ngo uyu mugabo nyuma y’aho yaje gushaka abandi bagore barindwi, n’ubwo ngo hari abavuga ko ari bane yashatse nyuma, atandukana n’abandi babiri Umm Ali bin Laden (babyaranye Ali) na Abdullah bin Laden. Umm Ali bin Laden ngo yari umwarimu muri kaminuza akaba yaranigaga muri Saudi Arabia, akaba yararuhukiraga  i Khartoum mu gihugu cya Sudan, aho Osama yari yarahungiye kuva mu 1991 kugeza mu 1996. Wisal al Turabi, umugore wa Hassan Turabi wayoboraga Sudan, yavuze ko Umm yigishaga ibijyanye n’idini ya Islam mu miryango imwe y’ahitwa Riyadh, muri Khartoum. Abandi bagore ba Bin Laden batatu nabo nyuma bakaba ngo baraje kuba abarimu muri kaminuza, dore ko ngo banakomokaga mu miryango ikomeye. Ahandi hanze ngo uyu mugabo yahabyaye abana bari hagati ya 12 na 24.

Umm Hamza, ni umwe mu bagore ba Osama, akaba yarigishaga isomo rya “child psychology” muri kaminuza. Uyu ngo yari inkundwakaza y’umugabo we. Uyu yabyaye umwana umwe w’umuhungu. Akaba yarakomokaga mu muryango ukize cyane, kandi agendera cyane mu gushyigikira intambara ntagatifu. Umm Khaled ni undi mugore we. Uyu yigishaga isomo rya “Grammar” y’Icyarabu. Uwa gatatu ni Umm Ali wasabye ko yatandukana na Osama ubwo bari muri Sudan. Uwitwa Abu Jandal wari umwe mu bashinzwe umutekano wa Osama, avuga ko uyu mugore yasabye gutandukana n’umugabo we avuga ko adashoboye gukomeza kubaho mu bwoba n’igitsure gikabije. Umm Abdullah ari we Najwa twavuze hejuru, ni we wari umugore wa mbere wa Osama. Uyu bakaba barabyaranye abana barindwi. Yatandukanye na Bin Laden ahagana mu 2001, nyuma y’uko Osama arongoye undi mugore Amal al-Sada w’imyaka 15 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Yemeni, bikaba bivugwa ko yamurongoye kubera impamvu za politiki kuko akomoka mu muryango ukomeye, akaba yarashakaga kubigenderaho yinjiza abantu bo muri kiriya gihugu muri al-Qaeda.

Ubwo yari muri kaminuza, cyane cyane mu 1979, Bin Laden ngo yakundaga gukurikirana impinduka zabaga ku isi, aho mbere na mbere yakurikiranye impinduramatwara muri Iran, aho Ayatollah Khomieini yahiritse ubutegetsi bwariho agamije gushyiraho Leta igendera ku mahame ya Islam. Uyu mugabo (Osama) kandi ngo yababajwe n’uko Guverinoma y’igihugu cye yananiwe kurinda ubutaka butagatifu bwa Maka (Mecca), kugeza aho hitabajwe ingabo zidasanzwe z’Ubufaransa. Ngo iki gihe Osama bin Laden yarakariye ubwami bw’igihugu cye, abubonamo ikibazo kuko ngo bananiwe kurinda ubutaka butagatifu. Ngo uyu mugabo Osama bitewe no gukunda idini rimwe na rimwe yitwaga "sheikh", benshi bakaba baramufataga nk’umuhanga mu mateka ya Islam. Nyamara kandi ngo n’ubwo yari ameze atyo, ntabwo yari yarigeze akurikira mu ishuri amasomo y’idini.

Bin Laden muri Afghanistan, intangiriro ya Al-Qa\'edah

Mu 1982, Osama yagiye mu gihugu cya Afghanistan. Aha ngo yatangiye kujya ajya mu ntambara zidasobanutse. Kubayo kwe ngo byatumye abaturage bo mu gihugu cye cya Saudi Arabia bahajya ari benshi. Mu 1984 yahashinze inzu yo kwakira abashyitsi (guest house), iyi nzu ngo yakiraga Abarabu (Arab mujahedeen) babaga bagiye muri Afghanistan mbere yo kujya muri izo ntambara cyangwa se bagiye mu myitozo. Gusa iki gihe ngo uyu mugabo yari ataragira ikigo cye gitanga imyitozo ya gisirikare. Mu 1986 nibwo yafashe icyemezo cyo gushinga ikigo cye bwite muri Afghanistan, mu myaka ibiri gusa bikaba byari bimaze kuba ibigo bitandatu, afata n’icyemezo cyo gushyiraho ubuyobozi bw’ingabo bwe bwite. Abenshi mu ngabo ze bakomeye bari abahoze mu gisirikare cya Syria n’icya Misiri.

Intambara yarwanye bwa mbere ngo ni iyo yarwanyaga Abasoviyeti.  Mu gihe cya 1984-1989 uyu mugabo ngo yabaga muri Afghanistan kurusha mu gihugu cye. Iki gihe ngo yashoboraga kuhamara amezi umunani cyangwa se umwaka adakandagiye ku ivuko rye. Nibwo yise ikigo cye Al-Qa\'edah. Mu 1989 ubwo Abasoviyeti bari bamaze gusubira inyuma bava muri Afghanistan, uyu mugabo Osama ngo yashatse gusubira aho akomoka ariko agamije gushinga ikigo nk’iki mu majyepfo y’igihugu cya Yemen. Muri iyi myaka akaba ngo yarakomeje guhangayikishwa n’iterwa rya Irak ryakozwe n’Abanyamerika, aho yakomeje kwandikira ibihugu by’Abarabu abisaba kurwana kuri Irak. Gusa ibi uko byabaga ni nako yakomezaga gutanga imyitozo, ageze ku bantu 4000 ntibyashimisha ubuyobozi bw’Afghanistan, bufata icyemezo cyo kumugabanyiriza ingufu no kumunaniza hakoreshejwe uburyo bwose busoboka kuko baterwaga impungenge no kwiyongera kw’izo ngabo mu gihugu gifite ubusugire bwacyo.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru