R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2098 [ 23 May - 25 May 2011 ]   Archives 
Musenyeri John Rucyahana ku ntebe y'icyubahiro mu Itorero
Uwimana Emmanuel

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda Itorero ry’abangilikani umusenyeri wacyuye igihe yicajwe ku ntebe y’icyubahiro.Uyu ni Musenyeri John Rucyahana wayoboye Diyosezi ya Shyira mu gihe cy’imyaka 13 yose ubu akaba yarafashe ikiruhuko cy’izabukuru.Uyu muhango wabereye  mu rusengero rwitiriwe Yahani umubatiza wera mu karere ka Musanze unahurirana no gutanga ubukanoni kuri Madame wa Bishop Rucyahana Harriet Rucyahana.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanya haba ku rwego rwa Leta ndetse n’urwa kiliziya.Waranzwe n’amasengesho,indirimbo,n’ubutumwa bwatanzwe na Musenyeri Laurent Mbanda umushumba wa diyosezi ya Shyira.Twifuje kumenya icyo iyi ntebe Musenyeri Rucyahana yahawe isobanura tubibabaza Musenyeri Mbanda wanakomeje atubwira icyo n’uriya mwanya w’ubukanoni wahawe umufasha wa Musenyeri Rucyahana .Yavuze ko iyi ntebe ihabwa umuntu waranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa mu mirimo ye y’ubushumba ari nabyo byaranze Musenyeri Rucyahana.Ngo iyi ntebe si akandi kazi aba ahawe mu itorero gusa ni intebe itandukanye n’izindi ikaba imugenewe mu rusengero aho azaba ashobora kuba yanavuga ijambo ry’Imana ariko ativanze mu kazi gasanzwe k’itorero.Ngo aba yemerewe ariko gukomeza ibikorwa bimwe na bimwe birimo nko gufasha abakene.Ngo uyu mwanya wari uteganijwe mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ariko ni ubwa mbere wicajwemo umusenyeri.Umwanya w’ubukanoni na wo ni uw’icyubahiro uhabwa umukristo waranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa mu itorero.

Ba nyirubwite nab o twarabegereye batubwira ko bakiriye neza ibyo bakorewe.Basobanuye ko ari ishema kuri bo no ku bo babanye bose basobanura ko gukorera Imana ari byo bitanga ibi byose.Batanze impanuro zo kurangwa no kwitanga mu buzima bwa buri munsi umuntu akumva ko adakwiriye kwirebaho wenyine ko ahubwo akwiriye no kureba n’abandi. Abakristu babanye na Musenyeri Rucyahana basobanuye ko yababereye umubyeyi kandi ko bishimira ibyiza bagezeho bakiri kumwe bakaba basanga ari isomo ku bantu bose.

Twababwira ko n’ubwo Musenyeri Rucyahana yafashe ikiruhuko cy’izabukuru mu itorero ,bitabujije ko n’igihugu cyateye imboni ibyiza yagezeho ari naho cyaba cyaratekereje ko yakomeza gutanga umuganda mu kubaka igihugu aho ubu yashinzwe kuyobora komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru