
Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto bazwi ku izina ry’ abamotari bibumbiye muri koperative COTAMONO kuri uyu wa kabiri bambitswe umwambaro mushya na Sosiyete y’ itumanaho TIGO usimbura uwo bari basanganywe wa Rwandatel. Muri ibyo birori byabereye kuri Stade Ubworoherane mu karere ka Musanze , abamotari bahaherewe ubutumwa ko mu kwezi kwa gatandatu bateguriwe ingando izamara icyumweru bityo nabo bakinjira mu Itorero ry’Igihugu.
Kuri iyu wa kabiri tariki ya 17 gicuratsi 2011, Abamotari bakiriye umwambaro mushya w’akazi bita gilet.Imvaho Nshya yegereye bamwe mu bahawe uwo mwambaro bayitangariza ko bawishimiye kandi bazajya bawugirira isuku nk’abamotari biyubashye. Uwari uhagarariye Umuyobozi wa UCOOMONO ( Union des Coopératives des Motard du Nord) muri ibyo birori , Bwana Surwumwe Venuste, yashimiye Sosiyete ya TIGO kuri icyo gikorwa aboneraho gusobanura gahunda ziteganyijwe kugira ngo umwuga w’ubumotari ukorwe ku buryo bunoze harimo gahunda yo gukoresha Smart Cover Head irashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba kugira ngo hirindwe indwara zaterwa no gusangira Casque, na gahunda y’ingando ku bamotari iteganyijwe gutangira ku itariki 02 kamena 2011 , icyiciro cya mbere kikaba kizaba kizahuza abamotari 600 harimo 300 bo mu mujyi wa Kigali abandi 300 bakazaturuka mu ntara. Yakomeje asaba abanyamuryango gutanga imisanzu kugira ngo ibikorwa biteganywa na n’urugaga rw’abamotari mu gihugu bibashe kugerwaho.
Twababwira ko Tigo itanga iyo myambaro mu rwego rwo gufatanya na Leta kubungabunga umutekano mu muhanda no kumenyekanisha igihugu kuko uwo mwambaro ukoze kuburyo ugaragza amabara y’ ibendera ry’igihugu cyacu cy’U Rwanda, ukaba kandi wanditsweho nomero z’umumotari n’agace akoreramo , kugira ngo ukoze ikosa ahite amenyekana. Ni umwambaro watanzwe ku buntu nta kiguzi,bityo rero ntawemerewe kuwugurisha cyangwa ngo awutize .Ikindi wambarwa igihe cyose nyirawo ari mu kazi.