R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2098 [ 23 May - 25 May 2011 ]   Archives 
Abanyeshuri bo muri media clubs barahuguwe
Uwimana Emmanuel

Burera: Mu mashuri yisumbuye atandukanye hirya no hino mu gihugu habereye amahugurwa y’amahuriro y’itangazamakuru mu mashuri yisumbuye agamije guha ireme insanganyamatsiko z’ibiganiro bizajya bihita mu kiganiro menya ibi utegure ibiri imbere.Imvaho Nshya  yasuye hamwe mu hakorerwa aya mahugurwa mu ishuri ryisumbuye rya Kidaho mu karere ka Burera, abanyeshuri bayarimo basobanura ko abafitiye akamaro.

Ubwo twasuraga aba banyeshuri ku kigo cyabo badutangarije ko ubumenyi barimo guhabwa muri gahunda  yo guha ireme insanganyamatsiko z’ibiganiro zizajya zihita mu kiganiro menya ibi utegure ibiri imbere buzabagirira akamaro.Batugaragarije  umusanzu ibi biganiro bizabungura mu kubaka  igihugu kuko ngo biromo ahanini gahunda za Guverinoma bazajya bacengera kugira ngo bashobore kuzisobanurira abaturage.Ngo uretse kuzisobanurira abaturage nabo ubwabo bizajya bibigisha gukura bazi gahunda z’igihugu no kuzishyira mu bikorwa. Bwana Nizeyimana Jean Baptiste umukozi mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri yateguye iyi gahunda ibitewemo inkunga na minisiteri y’itangazamakuru ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru ORINFOR,yasobanuye  ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa na INES Ruhengeri n’Ishuri rikuru ry’itangazamakuru rya Kabgayi.Bwana Nizeyimana unahuza ibikorwa by’iyi gahunda  yakomeje avuga ko kugira ngo iki kiganiro kizagire uburambe kigera ku ntego zigamijwe ngo ni byiza ko hagomba kubaho ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze cyane cyane abashinzwe itangazamakuru muri izi nzego na za media clubs mu mashuri yisumbuye ndetse na za kaminuza.Ngo iki kiganiro kizajya gitambuka kuri Radio Rwanda,tereviziyo y’u Rwanda n’amaradiyo y’abaturage yose.Kizaba ari ikiganiro abanyeshuri bo muri za media clubs bazajya bakora ku nsanganyamatsiko zitandukanye bazajya bategura ariko zinjira muri gahunda za Leta.

Umwe mu barimu bahuguye aba banyeshuri Bwana Usengimana Lucien yasobanuye ko baha aba bana ubumenyi bw’ibanze mu itangazamakuru kandi ngo yabonye babikora babikunze kandi ngo afite ikizere ko bizabagirira akamaro. Twababwira ko aya mahugurwa arimo kubera hirya no hino mu gihugu cyane cyane ku mashuri yegereye amaradiyo y’abaturage.Ngo byose nibigenda neza iyigahunda izafasha gusubiza ibibazo by’abaturage baturiye aya mashuri n’ibi bigo by’amashuri makuru na za kaminuza.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru