R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2098 [ 23 May - 25 May 2011 ]   Archives 
Imyumvire y'abaturage ku isuku yarazamutse
Tuyishime Jean de Dieu

Bamwe mu bakangurambaga muri gahunda z’isuku mu turere twa Musanze na Nyabihu barishimira imbuto zimaze kwera mu bukangurambaga bwo kwimakaza isuku hose. Abaganiriye n’Imvaho nshya badutangarije ko ubukangurambaga nk’ubu bugomba kumanurwa mu bana bato kugira ngo Abanyarwanda bose bakurane isuku mu myumvire yabo.

Aba bakangurambaga biganjemo abarimu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abayobozi b’ibigo nderabuzima bakaba barabwiye Imvaho nshya ko bimwe mu bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’isuku harimo amazi adahagije.Kuwa 18 gicurasi, ubwo bari bakubutse mu mahugurwa y’iminsi 5 yagenewe abakangurambaga b’ubuzima Nyabihu na Musanze  yateguwe n’Umushinga AQUAVIRUNGA ku bufatanye na COFORWA na WASH batangarije Imvaho nshya ko uburyo isuku yashyizwe mu byihutirwa ku ikubitiro bweze imbuto hose mu byaro no mu mijyi. Baganira n’Imvaho bamwe muri aba bakangurambaga bavuze ko amazi meza akiri make muri aka karere k’amakoro.

Twabajije Ntibaziyaremye Damien nk’umutechnicien wa Aquavirunga avuga ko amazi meza ari make ariko ngo n’ayahari akoreshejwe neza byagira akamaro. Ntibaziyaremye ati:” Ni byo koko amazi ni make muri aka karere ariko n’ayo dufite ntituyakoresha neza. Nk’ubu guteka amazi ntibiracengerwa neza kandi na kandagira ukarabe biragaragara ko zidakoreshwa neza.”  Akomeza  yemeza ko hari bamwe mu baturage bacyumva ko ari ngombwa kubibutsa ko bagomba kugira isuku.

Hategekimana Jotham wo mu murenge wa Mukamira/Nyabihu, yabwiye Imvaho nshya ko no mu byaro isuku yamaze kumvikana,agaragaza ko ibipimo by’isuku byigaragaza muri utwo duce. Yabwiye Imvaho nshya ati:” Abantu bose bamaze kumva ko isuku ari isoko y’ubuzima. Bamaze gusobanukirwa umwanda utera ubukene atari ubukene butera umwanda”. Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kinigi Habiyakare Anastase yabwiye Imvaho nshya ko isuku kwa muganga itakiri ikibazo nk’uko byari bimeze mu myaka ibiri ishize. Habiyakare yemeza ko umuvuduko ubukangurambaga ku isuku bufite nukomeza abantu batazatinda kumva ko kwigirira isuku ari inyungu zabo.

Anastase Nizeyimana Fidele niwe ushinzwe ubukangurambaga bw’isuku mu karere ka Musanze, yemeza ko hari ibipimo bifatika bigaragaza ko isuku yamaze kumvwa neza ahenshi. Yabwiye Imvaho nshya ko uburyo abantu bahagurukiye kwambara neza, gusukura ubusitani no gukorera ahantu hakeye birigaragaza. Nizeyimana yemeza ko mbere y’ubukangurambaga bwakozwe mu nzego zose, byatumye abari bafite imyumvire iri hasi ku bijyanye no gukerebuka bajya ahagaragara. Nizeyimana ati: “ Kutagira isuku byatumaga abantu batigirira icyizere ngo bajye ahagaragara”. Mu rwego rwo kunoza gahunda z’isuku, aba bakungarambaga basanga abanyarwanda batarumva neza ibijyanye n’ubusitani mu ngo zabo, n’isuku ku myambaro, kandi ngo kurya ibifite isuku no kuryama heza biracyari inzozi kuri bamwe.


 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru