R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2098 [ 23 May - 25 May 2011 ]   Archives 
Abagore bamenye inshingano zabo
Uwimana Emmanuel

Burera: Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu Madame Tengera Franceska arasanga ari byiza ko abagore bakwinjira mu mirimo yabo batorewe na bagenzi babobafite ubumenyi buhagije ku nshingano zabo kugira ngo bazashobore kuzitunganya neza.Ibi Madame Tengera yabitangarije Imvaho nshya  ubwo yari yaje kwifatanya n’abagore b’Akarere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru mu gutangiza amahugurwa y’iminsi ibiri.Ayo mahugurwa agomba kubongerera ubumenyi mu nshingano bagomba kuzuza nyuma yo gutorwa na bagenzi babo mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2011.

Abagize komite nyobozi ku rwego rw’imirenge mu nama y’igihugu y’abagore bakoze amahugurwa y’iminsi ibiri ku matariki ya 06 n’iya 07 z’ukwezi kwa gatanu umwaka wa 2011 mu gihugu hose.Nkuko Madamu Tengera Franceska umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu yabitangarije Imvaho nshya ubwo yari yifatanije n’abagore b’akarere ka Burera mu gutangiza aya mahugurwa,  ngo bategura aya mahugurwa bari bagamije kongerera aba bagore ubumenyi nk’abayobozi bashya b’uru rwego bari bamaze kurutorerwa. Madame Tengera yahamije ko uru rwego rubafasha ku buryo bugararagara mu kurengera inyungu z’umugore aho yaboneyeho umwanya wo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame watekereje kuri uru rwego rw’inama y’igihugu y’abagore.

Bamwe muri aba bagore bitabiriye aya mahugurwa batangaje ko agiye kubagirira akamaro mu kuzabafasha kuzuza inshingano zabo.Basobanuye ko ubundi bakoraga bahuzagurika ngo ariko amahugurwa nk’aya atuma bongera gusubira k’imirongo bakamenya neza inshingano zabo bakazishyira mu bikorwa uko bikwiriye. Aya mahugurwa yatewe inkunga na komisiyo y’igihugu y’amatora.Bwana Harerimana Viateur ni imboni ya komisiyo y’igihugu y’amatora  mu karere ka Burera .asanga ari byiza ko iyo batoresheje inzego bataterera iyo ahubwo ari byiza ko bakurikirana bakamenya ko inzego batoresheje zuzuza inshingano zazo ari nay o mpamvu batera inkunga amahugurwa nk’aya.Ngo ni byiza rero gutoresha inzego bakanaziha ubumenyi bwo kugira ngo zinarangize inshingano zazo.

Ku rwego rw’ubuyobozi bo barashima uburyo izi nzego zashyizweho zibafasha gushyira mu bikorwa gahunda za guverinoma. Bwana Sembagare Samuel umuyobozi w’akarere ka Burera yemeje ko urwego rw’inama y’igihugu y’abagore rubafasha cyane mu gutunganya gahunda za guverinoma kuko bafite imbaraga mu gucengeza izi gahunda mu baturage. Bimwe mu biganiro byatangiwe muri aya mahugurwa harimo iby’imiyoborere myiza,itegeko n’iteka bishyiraho inama y’igihugu y’abagore,gutegura imihigo no kuyikurikirana,imikorere n’imikoranire y’inama y’igihugu y’abagore n’izindi nzego n’ayandi.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru