R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2098 [ 23 May - 25 May 2011 ]   Archives 
Nemba: Abaturage baremeza ko intego ya guverinoma izagerwaho
Nemba: Abaturage baremeza ko intego ya guverinoma izagerwaho
Kayira Etienne

Nyuma yo guhabwa inka 9 za kijyambere na ACDS (Action Chrétienne de développement Social) kuwa 17 Gicurasi 2011, abaturage bo mu murenge wa Nemba ho mu karere ka Burera batangaje ko ngo, urebye umuvuduko ugaragara mu guha ubushobozi abakene batuye mu cyaro, ntashiti ngo guverinoma y’U Rwanda muri iyi manda ya 2 y’imyaka 7 ya Prezida Paul Kagame izagera ku ntego yihaye.

Mbere y’uko abo baturage bashyikirizwa Inka n’ Igikorwa cya gikristo giharanira iterambere rusange(ACDS), ngo babanje kubahugura kubijyanye no gutegura imishinga iciriritse ibyara inyungu ndetse n’akamaro ko kwibumbira mu makoperative. Icyo aba baturage bo muri Nemba bishimira ni uko abakorera mu miryango itagengwa na Leta bo mu Rwanda, ngo bakora imishinga ishimangira gahunda za Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda zirimo: koroza abanyarwanda batishoboye Inka n’anadi matungo magufi, guhinga kijyambere no gufata ubutaka neza.

Mu birori byo guhabwa izo nka kumugaragaro, abaturage bashimiye cyane abayobozi ba ACDS ngo kubera ko babazirikanye mu gikorwa cyo koroza abatishoboye bo mu Karere ka  Burera, ariko kubwo umwihariko bashimira byimazeyo Nyakubahwa Prezida w’u Rwanda Paul Kagame we ngo wabaye intangarugero mu kugabira Inka abanyagihugu bakennye kurusha abandi, kandi ngo akanabafasha gushobora kuzorora. Mu mateka y’iki gihugu cy’u Rwanda ngo nta mutegetsi wigeze utakereza koroza abakene amatungo kuko ngo bitwazaga ko batashobora kuzibeshaho. Ibyo ngo byagaragariye ku Nka za mbere Perezida Kagame yari yaratanze ariko, abayobozi bo mu nzego z’ibanze ngo bakazijyanira ndetse izindi zigahabwa abasanzwe ari abakire.

Abaturage bo muri Nemba bahawe izo Nka 9 ngo batoranijwe n’abayobozi mu nzego zibanze bemejwe mu nteko rusange y’abatuye mu midugudu ko bakennye kurusha abandi. Abo borojwe Inka bakomoka mu tugari 3 aritwo: Kivumu, Rubona na Nemba. Muri gahunda ya ACDS, Inka eshatu ngo zihabwa abantu 20 bibumbiye muri koperative imwe kandi biyemeje gukorera hamwe nk’uko Leta idahwema kubibakangurira.

Mu kiganiro cyihariye Imvaho Nshya yagiranye na Pasitori Emmanuel Mukiza, umuhuzabikorwa w’umuryango utegamiye kuri Leta ACDS yagize ati ’’ Izi Nka 9 aba baturage 60 bo mu murenge Nemba bahawe tuzikesha Global Fund yo yateye inkunga iki gikorwa cy’ingirakamaro mu muryango nyarwanda”. Rév. Pasitori Mukiza yakomeje avuga ko muri ako Karere ka Burera ngo umuryango bakorera umaze gutangamo Inka za kijyambere zigera kuri 45. Aho bahereye batanga izo Nka mu murenge wa Gatebe kuva mu mwaka wa 2009-2010, ngo izambere zamaze ku byara. Imirenge yindi yahawe Inka muri uyu mwaka wa 2011 ngo ni Kivuye, Bungwe, Ruhunde na Nemba.

Ubwo yAshyikirizaga abo baturage bo muri Nemba izo Nka, Umuhuzabikorwa wa ACDS yagize ati ”Turabamenyesha ko iyi nkunga muhawe atari inguzanyo muzishyura, ahubwo ni uburyo muhawe bwo kurwanya ubukene mu gihugu hagamijwe iterambere rusange”. Yabasabye abo baturage gufata neza ayo matungo bahawe kandi bakazagenda borozanya uko zizarushaho kwiyongera. Twashatse kumenya amafaranga yatanzwe kuri izo Nka 45 zimaze guhabwa abanyagihugu bo mu Karere ka Burera bicishijwe mu muryango wa ACDS ibitewemo inkumga na Global Fund , Pasitori Emmanuel avuga ko agana na miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda(26.000.000F). Abahawe Inka bafashwa no kubaka ibiraro ndetse ngo bakanahabwa ibikoresho by’ibanze bifasha aborozi birimo imiti na pompe zo kwoza ayo matungo.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Burera bwana Ndagijimana Jean Damascène wari witabiriye uwo muhango wo guha abaturage, yashimiye cyane abo baterankunga ba ACDS asaba abahawe Inka kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro hagamijwe inyungu. Abaturage bahawe Inka mbere batangarije Imvaho Nshya ko umusaruro udatinda kuboneka kuko ngo Inka bahabwa ziza zarimye mu mezi make zikaba zirabyeye. Amata izo Nka zikamwa ngo abaha amafaranga kandi nabo bakayanywa, ariko bakanavuga ko ifumbire itangwa nizo nka ibafasha cyane mu kweza imyaka mu gihe ubutaka bahingagamo ngo butari bugitanga umusaruro kubera bwari bwaraginutse.

Iki gikorwa cyo guha ubushobozi abaturage bo mu Rwanda bari bakennye kurusha abandi, kimaze kugaragara ko ari bumwe muburyo bwo kurwanya ubukene uhereye mu mizi yabwo. Iyo ugiye hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda cyane cyane mu cyaro, usanga abaturage barahinduye imyumvire mu buryo budasanzwe, kuburyo bonyine bivugira ko iyi Leta iriho ariyo yonyine igaragaza gukunda abanyagihugu ngo ugereranije na Leta zindi za mbere ya 1994. Umusaza umwe wo muri Gatebe utarashatse ko izina rye rimenyekana yagize ati “Erega ibi byose tubikesha Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, naho abandi bategetsi bo mu nzego zindi sinzi niba haricyo batumarira aramutse atahari. Ubu duhora ku mavi tumusengera ngo azarame kuko ariwe wenyine ugaragariza rubanda rwa giseseka urukundo no kurwitaho bidasanzwe”.

Reka dusabe abayobozi mu nzego zose barusheho gukora neza kugira ngo bagarurire icyizere abo bayobora, babaha serivisi nziza, batabahuguza utwabo, babarenganure bikurikiranye n’amategeko, ubwo nibwo igihugu cyagera ku ntego cyihaye harimo iterambere rirambye, ubumwe n’ubwiyunge, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ibindi byiza bitandukanye.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru