R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2101 [ 02 Jun - 05 Jun 2011 ]   Archives 
EAR: Abapasitoro n'Abadiyakoni basabwe guha agaciro inshingano bahawe
Ingabire Rugira Alice

Musanze: Abapasitoro bane n’abadiyakoni cumi na batatu bo muri EAR Diyoseze ya Shyira barasabwa kuba inyangamugayo no kugira urukundo baharanira  iterambere ry’igihugu n’iryitorero muri rusange, bateza imbere igihugu, baha agaciro umirimo bakora, babera kandi abandi intangarugero kugira ngo ibyo bigisha bibagaragareho. Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kubamurika cyabereye muri EAR/Diyoseze ya Shyira.

Musenyeri Mbanda Laurent yatangarije Imvaho Nshya ko uyu muhango wo kumurika abapasitoro bane n’abadiyakoni cumi na batatu ari ingenzi kuko bigaragaza gukura kw’itorero. Ngo birakwiye ko batera intambwe bagakora n’iyindi mirimo kandi bagakora bikwiranye n’umuhamagaro wabo. Ibi kandi yabisabye n’abandi Banyarwanda mu nzego barimo, ngo umuntu naba umuganga agaragare nk’umuganga, naba umupolisi agaragare nk’umupolisi, baba inyangamugayo bakurikiza imirimo bahagarariye bagira urukundo kandi bashyira hamwe, asaba Abanyarwanda bose kuba inyangamugayo.

Ku ruhande rw’abitabiye iyi mihango batangarije Imvaho Nshya ko igikorwa nk’iki kigaragaza iterambere no kwaguka. Bwana Innocent Mufasha yasabye abakirisitu n’Abanyarwanda bose gukundana no gufashanya. Yaboneyeho gusaba abarobanuwe kuzabayobora neza kandi ngo babatezeho byinshi birimo imibereho myiza n’ibindi bizabaganisha aheza. Kanoni Nsabimana Jean Damascene we yavuze ko itorero ryinjira mu iterambere n’igihugu kikaryinjiramo. Yavuze ko bafatanya na Leta mu guteza imbere igihugu bita ku Banyarwanda mu bumenyi kuko hari ibikorwa by’amashuri abanza n’ayisumbuye, mu buzima hari ibigo nderabuzima ariyo mpamvu bita ku by’umutima no ku mubiri.

Kubwayo Charles, umwe mu barobanuwe, yatangarije Imvaho Nshya ko kimwe na bagenzi be ngo bazafatanya guteza imbere igihugu bazamura abagore, bashishikariza abo bayobora kwibumbira mu makoperative banihangira imirimo iciriritse n’ibindi. Ngo bishimiye icyizere bahawe kandi ngo biyemeje gusohoza inshingano zabo neza.  Twababwira ko abadiyakoni cumi nabatatu  n’abapasitoro bane aribo barobanuriwe  umurimo w’Imana muri Cathedrali Yohana Umubatiza wera mu rwego rwo guharanira guteza imbere itorero n’igihugu. Abo barobanuwe kandi bahawe ceretificats zigaragaza ubumenyi bwabo.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru