R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 1987 [ 03 May - 05 May 2010 ]   Archives 
Madame Jeannette Rwigema arasubiza Umuseso
Madame Jeannette Rwigema arasubiza Umuseso
Byakiriwe na Ndamage Frank

Nitwa  Jeannette Rwigema, ndi umufasha wa nyakwigendera Fred Gisa Rwigema witabye Imana tubyaranye abana babiri.


Maze kubona inyandiko nyinshi ikinyamakuru Umuseso cyagiye cyandika ku muryango wanjye ari wo muryango wa Fred Gisa Rwigema, numvise aho bigeze ntashobora gukomeza guceceka , bityo mfata icyemezo cyo gushyira ukuri ahagaragara  kugira ngo Abanyarwanda bose ndetse n’abandi bantu baba barabisomye bakabibonamo ukuri bamenye aho ukuri  guhagaze. Nubwo Umuseso wahagaritswe , nasanze nakoresha izindi nzira zemewe kugira ngo ukuri kujye ahagaragara bidatinze.


Mu Umuseso n0– 399 wo ku ya 15-22 Werurwe 2010 na n0– 400 wo ku ya 22-29 March 2010, umwanditsi yemeza ko guhunga kwa General Kayumba Nyamwasa bifitanye isano n’uburyo icyo kinyamakuru kivuga ko umuryango wa Fred Gisa Rwigema waba utotezwa  na Guverinoma y’u Rwanda, ishyaka rya RPF ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.


Mbere y’uko ngira icyo mbivugaho, ndagira ngo byumvikane kuri buri muntu wese yuko nta muntu n’umwe ufitanye isano n’iki kinyamakuru naba nzi cyangwa se naba narabonanye na we ngo muganirire ku birebana n’imibereho yanjye n’umuryango wanjye. Birababaje cyane rero kubona umuntu yakwihandagaza kuvuga yuko RPF yaba idutoteza nk’umuryango wa Fred Gisa Rwigema. Ikibabaje cyane ariko, ni ukumva iki kinyamakuru cyemeza ko iryo toteza bavuga ryaba rituruka kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Nta Munyarwanda uyobewe ko ubucuti bari basangiye bwahereye mu buto bwabo. 


Usibye no kwitwa inshuti, abari babazi muri icyo gihe bavuga ko ahubwo bari nk’abavandimwe. Umwihariko w’ubuvandimwe bwabo ugaragarira mu buryo Perezida Paul Kagame atahwemye kwita ku muryango wa Fred Gisa Rwigema  kuva yitabye Rurema.   Aha ndashimangira  ko Nyakubahwa Paul Kagame we bwite yita ku kumenya ko umuryango wacu utagira icyo ubura.  Ntacyo rero twari dutegereje mu rwego rw’imibereho batadukoreye. Sinigeze nifuza ko twabeshwaho n’amafaranga ya Leta kandi nshoboye gukora ngatunga umuryango wanjye. Ni muri urwo rwego nikorera ku giti cyanjye nk’abandi Banyarwanda biyemeje umurimo kandi nta muntu n’umwe wa RPF ubangamira akazi kanjye. Ku byerekeranye n’abana bacu Gisa na Teta, bombi bariga muri Kaminuza.


Mu by’ukuri, nasaba iki kindi?


Nkurikije ibisobanuro byose nabanje gutanga, ndagira ngo mbishimangire mvugira ku mugaragaro ko ibyanditswe byose ku birebana n’itoteza umuryango wa Fred Gisa Rwigema ukorerwa na Police y’Igihugu, umuryango wa RPF ndetse by’umwihariko na Nyakubahwa Prezida Paul Kagame byose ari ibinyoma byambaye ubusa. Isano rivugwa ku ihunga rya Kayumba Nyamwasa n’umuryango wa Fred Gisa Rwigema naryo ntarihari, icyo ni ikindi kinyoma. Uwashaka guperereza yasanga nta bucuti bw’umwihariko twigeze tugirana, n’ikimenyimenyi, ntiyigeze akandagira aho dutuye.


Kuri jye biragaragara ko ibi binyoma bigamije kwambika isura mbi abatarahwemye kutwitaho no kutwubaha.  Ndizeza  abantu bose ko ndi mu Rwanda, kandi ko ntagihungabanya umudendezo wanjye n’umuryango wanjye, bityo nkaba ntarigeze ntuma Umuseso n’undi wese kuvuganira umuryango wa Rwigema. 


Ndarangiza nibutsa ko umutware wanjye Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema yitanze kugira ngo buri Munyarwanda wese ashobore kugira igihugu yita icye aho twese twashobora gutera imbere twubahana mu mahoro n’ubutabera.  Gukoresha izina rye mu binyoma no gusebanya ni igitutsi kuri we n’umurage yadusigiye.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru