R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2121 [ 11 Aug - 14 Aug 2011 ]   Archives 
Isuku y'imigezi ni isoko y'amazi meza mu kurengera ibidukikije
Isuku y\
Nyiraneza Judith

Amazi meza ni isoko y’ubuzima bw’ibinyabuzima kandi kugirira isuku amavomero ni bwo buryo buhamye bwo kubungabunga amasoko y’imigezi, ibyo niyo soko yo gukoresha amazi meza bityo ibidukikije birimo n’abantu bikaba bibungabunzwe.

Mu kugira isuku nyayo hakoreshwa amazi meza icy’ibanze ni ukubungabunga amasoko y’amazi n’imigezi, bityo imikoreshereze y’amasoko y’imigezi, imicungire yayo n’ibiyakomokamo bigomba gukoreshwa ku buryo butabangamye. Amazi kugira ngo abe meza, ni ngombwa ko ingamba zo kubungabunga imigezi n’amasoko byitabwaho, nko gukoma imbuga ikikije ahavomerwa amazi, hagashyirwa uruzitiro ruzengurutse ahari ivomero, hakanaterwa ibyatsi ku buryo isuri itamanukana ibitaka  bikaba byakanduza amazi.

Ni byiza ko abantu birinda kujugunya imyanda hafi y’ahari ivomero cyangwa imigezi itemba, kuko uko amazi atemba agendana n’iyo myanda ikagira ingaruka ku binyabuzima bitandukanye. Uretse abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima rurahangirikira kuko narwo rubaho mu buryo bw’uruhererekane ngo ari inyamaswa ari n’ibimera bibeho mu buryo buboneye.

Ntibyemewe kujya kumesera ku migezi n’ubwo mu duce tumwe na tumwe hafi y’amasoko y’amavomero, kimwe no ku nkengero z’imigezi hajya haboneka abantu baba bahamesera, byumvikana ko imyanda y’urumesero, amazi arimo isabune yangiza amasoko bityo amazi akaba aba atagifite ubuziranenge bukwiriye. Ntawamenya neza n’imyenda iba yaje kuhameserwa ico iba ifite. Igiteye impungenge ni nk’ibyahi by’abana kuko byaba intandaro y’indwara ziterwa n’isuku nke, nk’inzoka n’impiswi bikazahaza abantu.
 
Mu kunoza uburyo bwo kurinda iyangirika ry’ibyerekeranye n’amazi, ni ngombwa ko abaturage babigiraho ubumenyi babifashijwemo by’umwihariko n’ababa bashinzwe ibidukikije ku nzego zitandukanye, hubahirizwa umwanya uba usabwa gusigara ngo ibikorwa bya muntu bibone gukorwa uturutse ku nkombe n’inkuka, by’inzuzi, imigezi, ibiyaga, ibibaya, imibande n’ibishanga.  Ikindi hakirindwa gukoresha uburyo budahwitse bushobora guteza ibizazane nko gukama k’umutungo w’amazi cyangwa guteza imyuzure, ibikorwa byo kuvomerera imyaka, gukoresha ibishanga n’ibindi bigomba kubanza gukorerwa isuzumangaruka ku bidukikije.

Urugamba rw’isuku cyane cyane irebana n’amazi kimwe n’amasoko, si akazi kihariye kareba gusa icyiciro runaka, bikaba bireba abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze kimwe n’abaturage cyane cyane kuko aribo usanga bamesera hirya no hino ku migezi. Bafata gahunda ihamye yo kubungabunga amasoko, bakarushaho kugira ubufatanye no kumva ko isuku y’amavomero ibareba, kandi ko kubibungabunga bifitiye buri wese akamaro kuko ari uburyo bwiza bwo kwirinda ku giti cy’umuntu  na bagenzi be.


 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru