R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2130 [ 14 Sep - 15 Sep 2011 ]   Archives 
Abaturage barakangurirwa kugira isuku umuco
Uwamahoro Jeanne

Nyabihu: Mu nama ya komisiyo y’ umunshinga wash ufite mu nshingano zawo amazi isuku n’ isukura, yahuje urwego  rw’ umunshinga ku rwego rw’Akarere n’abafatanyabikorwa bo mu mirenge  mu bikorwa  by’ amazi isuku  n’ isukura , bakanguriye abatuye  mu mudugudu  wa Bikingi, Akagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe  kugira isuku cyane  cyane  iy’ abana babo , bo rwanda rw’ejo, imyumvire igahinduka isuku ikaba umuco.
Mubirunyoye Ewujeniya umukangurambaga w’ umunshinga wash mu karere ka Nyabihu yatangarije imvaho nshya ko  bashyira imbaraga mu bukangurambaga ku isuku kuko ariyo soko y’ubuzima.  Baboneyeho umwanya wo kwibutsa ko ari yo mpamvu buri munyarwanda  wese agomba guharanira kugira  isuku aho ari hose,by’umwihariko  igikorwa cyo gukaraba intoki cyane kuko  kigabanya 47 ku ijana indwara ziterwa n’umwanda.Kuva umunshinga w’ amazi  isuku n’ isukura watangira ibikorwa byayo muri Nyabihu wabanje kugeza amazi meza mu mudugudu wa Bikingi ahatujwe abaturage bimuwe muri Gishwati mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo bwahungabanywaga n’ibiza byaterwaga n’iyangirika rya Gishwati.Ababyeyi barasabwa kwita ku isuku y’abana cyane kuko usanga akenshi batitabwaho kandi byabakururira indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda.
sebahire umwe mu batuye mu mudugudu wa Bikingi , nyuma yo gukurikira ubukangurambaga bwatanze ku isuku n’ isukura  yatangarije imvaho nshya ko nawe agiye kongera imbaraga  mu kwimika isuku aho atuye anayishishikariza abaturanyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe bwana Niyibizi Louis nyuma yo kuganira n’ abaturage bo mu mudugudu wa Bikingi ku isuku n’ isukura ,bamugaragarije ko badafite ikibazo cy’amazi,ko nta n’uwabura isabune yo koga cyangwa kumesa,ahubwo ko ikibazo cyari imyumvire bakaba bagiye kugaragaza impinduka. umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe yongeye kubasaba kugira isuku umuco ubaranga aho bari hose  asaba n’ abarezi mu bigo by’ amashuri gushikariza abo barera kugira isuku kandi nabo bakabishyira  mu byo bagomba gutoza abana mu gihe bari ku bigo by’amashuri ngo bizanakomeze kubafasha mu buzima bwo hanze y’intebe y’ishuri.
Umunshinga w’ amazi isuku n’ isukura mu karere ka Nyabihu wash ukomeje  ubukangurambaga mu karere,no kugeza ku baturage ibikenerwa by’ibanze mu isuku hagamijwe gufasha abaturage  guhindura imyumvire bimika isuku.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru