R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2130 [ 14 Sep - 15 Sep 2011 ]   Archives 
Nyagatare: Croix rouge mu mashuri makuru yahagurukiye isuku
Mugwaneza Eric

Nyagatare: Urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa Croix rouge rwiga muri Kaminuza Umutara Plythecnic no mu ishuri rikuru ry’abaforomo n’ababyaza rya Nyagatare bari kumwe na barumuna babo biga mu mashuri yisumbuye bahagurukiye gukora isuku mu mujyi wa Nyagatare, ibi ngo bikaba bisanzwe muri gahunda zisanzwe z’uwo muryango zirimo kurengera ibidukikije. Bimwe mu bikorwa urwo rubiruko rwakoze harimo gutora imyanda igaragara mu mujyi wa Nyagatare, hanasibuwe ikiraro cyari cyarazibwe amazi atakibasha guhita bikaba byarangizaga umuhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare Mushabe Claude yatangaje ko mu bikorwa biteganijwe gukorwa n’umurenge urubyiruko rugomba kubigiramo uruhare rugaragara cyane ko arizo mbaraga z’Igihugu kandi bafashe iya mbere n’abakuze babareberaho. Mu kwimakaza isuku mu mujyi wa Nyagatare ngo hagiye gukorwa agatabo kazaba gakubiyemo amabwiriza y’isuku haba ahahurira abantu benshi, mu mahoteri n’ama Restaurants, gufata neza ibikorwa remezo birimo imihanda, amateme n’ibindi. Utwo dutabo tuzakwirakwizwa hirya no hino mu mujyi wa Nyagatare kandi byigishwe abaturage buri wese abigire ibye aho buri wese azaba abonamo ibyo asabwa gukora mu rwego rwo kugira isuku umuco.

Nshimiyimana Flavien, umuhuzabikorwa w’umuryango wa Croix Rouge uhuza abanyamuryango ba croix Rouge b’Umutara Polythecnic n’ishuri rikuru ry’abaforomo n’ababyaza rya Nyagatare avuga ko hari n’ibindi bikorwa  bagiramo uruhare bigamije imibereho myiza kuko croix rouge ari umufasha wa Leta, hari nko gufasha mu bikorwa byo guca nyakatsi, kubakira abandi batishoboye, hakiyongeraho n’ibikorwa bisanzwe by’ubutabazi bw’ibanze. Abanyamuryango ba Croix Rouge mu mashuri bazwi ku izina rya Section Jeunesse ngo bazakomeza kongerwa mu mashuri atandukanye nk‘uko byatangajwe na Bizimana Paul, umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu muryango wa Croix rouge y’u Rwanda.

Mu bindi urwo rubyiruko rwaganirijwe nyuma y’umuganda bibukijwe amateka ya Croix Rouge ku isi ndetse no mu  Rwanda, banagezwaho bimwe mu bikubiye mu ntego z’ikinyagihumbi mu bijyanye n’ubuzima basabwa kubigeza ku bandi cyane ko sosiyete ibafata nk’injijuke.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru